Kayonza: Urwego rw’abunzi rurashimirwa imirimo rwakoze
Urwego rw’abunzi mu karere ka Kayonza muBurasirazuba bw’u Rwanda rurashimirwa uruhare rwagize mu gukemura amakimbirane muri sosiyete nyarwanda ariko rugasabwa kuzongeramo ingufu mu gihe manda y’uru rwego izaba yongerewe.
Ibi barabisabwa n’umuryango International Rescue Committee ufasha abaturage guhabwa ubutabera buboneye binyuze mu nzego z’abunzi. Uyu muryango utegamiye kuri Leta wongeraho ko uru rwego rw’abunzi rugikeneye amahugurwa menshi kuko rugizwe n’abantu batari impuguke mu mategeko.
Aba bunzi baturuka mu tugari twa Nyawera na Migera wa Mwiri akarere ka Kayonza bavuga ko amahugurwa bahabwa ku mategeko atandukanye bayungukiyemo byinshi byumwihariko ku itegeko rikumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Umwe mu bunzi witwa Bigenimana Aimable yagize ati: “Kuva twatangira guhabwa aya mahugurwa mu by’ukuri twasobanukiwe bihagije itegeko rikumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi twiteguye gukomeza gufasha umuryango nyarwanda dukemura amakimbirane.”
Nyiramugwaneza Yvonne ukorera Interenational Rescue Committee uhagarariye umushinga wawo wo kwegereza ubutabera abaturage yavuze ko aya mahugurwa atandukanye baha abunzi hari byinshi bigaragara amaze kubongerera mu bumenyi no mu mikorere yabo.
Aragira ati: “Hari icyahindutse kuko uyu mushinga wo kwegereza ubutabera abaturage watangiye neza muri 2013 utangira duhugura abunzi kuko abenshi bari baratowe ariko nta mahugurwa menshi bari barahawe uretse aya minisiteri y’ubutabera ariko ntabwo yari amahugurwa ahoraho”.
Ngiruwonsanga Donattha ni umujyanama mu by’amategeko akaba na Noteri wa Leta w’agateganyo mu karere ka Kayonza nawe avuga ko aya mahugurwa ahabwa abunzi hari byinshi azafasha mugukumira ibyaha bitarabaho nkuko biri muri gahunda ya Leta y’u Rwanda.
Aragira ati “Twizeye ko ubu ngubu imyumvire yazamutse bityo rero twizeye ko gahunda ya Leta harimo no gukumira ibyaha bitaraba izagenda igerwaho”.
Umuryango International Rescue Committee (IRC) watangiye gahunda yo gutanga amahugurwa binyuze mu mushinga w’uyu muryango wo kwegereza ubutabera abaturage ku nzego zitandukanye zirimo iz’abunzi n’ Urwego rushinzwe umutekano rwa DASSO.
Uyu mushinga ukaba ukorera mu turere twa Kayonza na Ngoma twose two mu ntara y’u Burasirazuba.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW