Digiqole ad

Gicumbi:Bishimiye isoko bubakiwe kuko rizabafasha kunguka

 Gicumbi:Bishimiye isoko bubakiwe kuko rizabafasha kunguka

Abatuye Gicumbi bishimiye kutazongera kunyagirwa ukundi

Mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Ruvune abacururizaga mu muhanda bavuga ko bari bahangayikishijwe no gucuruza  ntaho kugama imvura, izuba n’ivumbi bafite ubu bakaba batashye isoko ryishya bubakiwe kugira ngo babone uko bakora neza.

Abatuye Gicumbi bishimiye kutazongera kunyagirwa ukundi
Abatuye Gicumbi bishimiye kutazongera kunyagirwa ukundi

Silikari Jonas ukora ubucuruzi  bw’imyenda utuye mu murenge wa Ruvune mu kagari ka Rebero  mu mudugudu wa Gatare avuga ko iri soko baribonye barikeneye.

We na  bagenzi be bemeza ko kuba hashize imyaka itanu yose baritegereje ubu bakaba baribonye ari ikintu cy’agaciro kandi cyo kwishimirwa.

Ubusanzwe ngo iyo imvura yagwaga cyangwa se mu zuba n’iriryo mu mpeshyi, abacuruzi baburaga aho bikinga ibyo bihe bigoye.

Ikindi abacuruzi bishimiye ni uko bazajya babona abakiriya mu buryo  bworoshye kuko  bazajya babasanga aho bacururiza bakabagurira mu buryo  bwemewe n’amategeko kandi busobanutse.

Abakiriya nabo ngo bazajya bahaha ibikoresho bisa neza bitandujwe n’ivumbi cyangwa ngo binyagirwa.

Iri soko rimaze kuzura mu murenge wa Ruvune  ryatashywe na Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi Kanimba Francois, washimangiye ko igishimishije ari uko ryujuje ubuziranenge, abasaba no kuzaryitaho ngo rikomeze gusa neza ko kuzaramba.

Iri soko riremwa n’abantu baturutse Nyagatare, Rulindo, Gicumbi ndetse no mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre yasobanuriye  abari aho ko ibikorwa remezo biteganyijwe abaturage ari byinshi ariko ko bagomba kubyitaho, gusa bajye bagira uruhare mu kubungabunga ibyo bikorwa remezo.

Abaturage  basabye  ubuyobozi bw’Akarere ko mbere yo gushyiraho umusoro runaka, bagombye kujya babanza kubabaza icyo babyumvaho. Kuri bon go ibihumbi bitandatu basoreshwa ku cyumba kimwe ari menshi.

Iri soko ngo rizatuma abacuruzi babasha gukora neza
Iri soko ngo rizatuma abacuruzi babasha gukora neza
Min Kanimba yabasabye kutaripfusha ubusa kandi bakajya barisukura
Min Kanimba yabasabye kutaripfusha ubusa kandi bakajya barisukura

Evence Ngirabatware

 UM– USEKE.RW/GICUMBI

 

1 Comment

  • ubwo baribonye barbungabunge rero maze rizabafashe kuzamuka mu iterambere

Comments are closed.

en_USEnglish