Month: <span>July 2015</span>

Rwanda: Abaturage mu nkundura bajuririra ibyiciro by’Ubudehe bashyizwemo

*Abacuruzi batatu i Kirehe bashyizwe mu kiciro cya mbere (cy’abakene cyane) *Uw’i Karongi bamushyize mu kiciro cya kane (cy’abakire) ngo kuko akora i Kigali *Hari ba Gifitifu ngo bashyizeho umubare ntarengwa w’abakene bagomba kuba mu murenge *Muasobwa henshi ngo zarasobwe Hashize amezi atanu mu gihugu hose hatangijwe gahunda yo gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe bishya, […]Irambuye

Burundi: Abantu 31 bo mu ishyaka FNL batawe muri yombi

Nyuma y’iminsi mike mu gihugu cy’Uburundi habaye gukozanyaho hagati y’ingabo za Leta n’umutwe w’inyeshyamba utazwi mu Majyaruguru y’Uburundi, mu ntara ya Kayanza, Polisi yataye muri yombi abarwanashyaka ba FNL bagera kuri 30 nyuma yo gutahura intwaro zari zihishe ku musozi mu ntara ya Muyinga. Ku cyumweru mugitondo, umutwe w’Imbonerakure, urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD- […]Irambuye

Airtel Rising stars: Milopalast na Young for Hope nizo zizahagararira

Kuri iki cyumweru ikipe ya Miloplast mu bahungu na Young for Hope mu bakobwa nizo zatsindiye kuzahagararira umujyi wa Kigali mu mikino ya nyuma y’irushanwa rya Airtel rising stars ku rwego rw’igihugu iteganijwe kuzabera i Musanze. Airtel Rising Stars niryo rushanwa rikomeye ry’abana batarengeje imyaka 17 mu Rwanda ndetse no ku mugabane w’Africa. Miroplast yatsindiye […]Irambuye

Rubavu: Abakoresha umupaka muto Rubavu-Goma barinubira imikorere yawo

Abaturage bo mukarere ka Rubavu bakorerra imirimo itandukanye mu mujyi wa Goma (RDC) baranenga imikorere y’umupaka muto go kuko bahamara amasaqha menshi kandi baba bafite imitwaro iremereye mu gihe ubuyobozi bushinzwe abinjira n’abasohoka bwo buvuga biterwa n’ubwinshi bw’abawukoresha bukabasaba kujya bakoresha n’umupaka munini. Aba baturage bavuga ko abakozi bo kumupaka baba bafite ama ‘jetons’ (udupapuro […]Irambuye

Uganda: Papa Francis yasabye ‘kutazakirwa nk’umwami’ nabasura

Amakuru atangwa n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe muri Uganda ndetse n’Ibya Papa Francis avuga ko Papa Francis yasabye Guverinoma ya Uganda kutazamwakira nk’umuntu ukomeye ubwo azaba yabasuye mu mpera z’uyu mwaka. Ubwo busabe bwa Papa ubu buri kwigwaho n’ubutegetsi bwa Uganda ngo bubifateho umwanzuro bufatanyije n’uhagarariye Papa muri Uganda. Papa yasabye ko nabasuta atazacumbikirwa muri Hoteli […]Irambuye

Nyamata: Ihuriro ry’abakobwa bayoboye muri za Kaminuza baremeye abamugariye ku

Kuri iki cyumweru abakobwa bibumbiye mu muryango w’abakobwa bahoze bayobora muri za Kaminuza ndetse n’abakiyobora ‘The Girls Leaders Forum (GLF) basuye abahoze ari ingabo z’u Rwanda bamugariye ku rugamba batuye mu murenge wa Nyamata mu mudugudu wa Nyaruvumu  mu Bugesera. Umuyobozi wa Girls Leaders Forum wungirije ku rwego rw’igihugu Umutoniwase Ange yabwiye Umuseke ko iki […]Irambuye

Tanzania: Pombe Magufuli ni we ushobora kuzasimbura Kikwete ku butegetsi

John Pombe Magufuli w’imyaka 56 niwe muri iyi week end watorewe kuziyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu ishyaka rya CCM (Chama Cha Mapinduzi) riyobora Tanzania kuva yabona ubwigenge. Pombe ashobora gusimbura Jakaya Kikwete wari usanzwe ayobora iki gihugu ariko mande ze zimaze kurangira. Magufuli wari usanzwe ari Minisitiri w’Umurimo yari ahanganye n’abagore babiri barimo uwari uhagarariye […]Irambuye

Perezida Kagame yibukije abashoramari bo muri Kenya ko bisanga mu

Mu nama ngishwanama yabaye kuri iki cyumweru muri Serena Hotel hagati y’abashoramari b’u Rwanda na Kenya bafatanyije n’abavuga rikijyana, Perezida w’u Rwanda  Paul Kagame  yasabye abashoramari bo muri Kenya  kwisanga mu Rwanda bagakora ubucuruzi kuko iterambere  ry’u Rwanda riri mu maboko y’abashoramari. Nyuma y’uko urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) n’inteko ya Kenya ishinzwe ubucuruzi n’inganda […]Irambuye

Mahama: Abana b’Abarundi bari bonyine bagiye gushakirwa imiryango ibakira

Mu ruzinduko Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ifatanije n’ibigo biyishamikiyeho,yagiriye mu nkambi icumbikiye impunzi z’Abarundi muri Mahama mu Karere ka Kirehe, Umunyamabanaga uhoraho muri iyi Minisiteri Umulisa Henriette yavuze ko nubwo hari ibyakozwe ngo abacumbikiwe muri iriya nkambi babeho neza, ngo hakiri abana badafite aho aba bakeneye imiryango ibakira. Kuri we ngo abana bagomba kubonerwa imiryango ibarera […]Irambuye

Menya ibanga uruvu rukoresha ngo amaso yarwo arebe hose

Abahanga bo muri Kaminuza ya Haifa muri Israel basanze uruvu (chameleon) rufite ubwonko bufite ubushobozi bwo gutegeka ijisho rimwe rigahumbya irindi rikareba bityo bikarufasha gufata agakoko rwifuza kurya. Ubu buryo nibwo ba mudahushwa (snippers) bakoresha ku rugamba iyo barasa abanzi kandi nibwo abanyamakuru bafotora bakoresha bashaka gufata amafoto ‘avuga’. Ubusanzwe amaso y’uruvu akoze ku buryo ashobora […]Irambuye

en_USEnglish