Supt Jean Marie Vianney Ndushabandi wigeze kuba umuvugizi w’Ishami rya police y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu muhanda yongeye guhabwa izi nshingano asimbuye CIP Emmanuel Kabanda wari wamusimbuye kuri uyu mwanya. Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Police y’u Rwanda; CSP Twahirwa Celestin mu kiganiro yagiranye n’Umuseke aho yavuze ko impinduka nk’izi ziba zigamije kunoza imikorere. […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Nyakanga, ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwemeje amakuru y’uko Emery Bayisenge yagiye ku mugabane w’Uburayi ndetse akaba yabonye ikipe azakinamo. Umunkamabanga Mukuru wa APR FC, Kalisa Adolphe yemeje aya makuru, avuga ko Emery Bayisenge yabonye ikipe mu gihugu cya Autriche (Austria) yitwa Lask Linz FC. […]Irambuye
Kuwa kabiri w’icyumweru gishize, tariki ya 7 Nyakanga 2015, ubwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Gatete Claver yagezaga ku Nteko Nshingamategeko, umutwe w’abadepite uko u Rwanda ruhagaze mu kwesa imihigo ya MDGs, yavuze ko kugira isoko ry’imari n’imigabane rikomeye byafasha kwibonera amafaranga atarimo inzitizi za politiki. Amb. Gatete yabwiye abadepite ibi, ubwo byagaragaraga ko muri bimwe […]Irambuye
Bimenyerewe ko mu muco nyarwanda umuntu atwerera inshuti ifite urubanza. Gusa muri iki gihe hari ahatandukanye usanga abantu bitwerereza no ku batari inshuti nabo cyangwa se abantu bagategekwa gutwerera runaka nubwo baba batamuzi. Mu kigo cya Karongi Tea Factory abakozi baho bamwe babwiye Umuseke ko babajwe no gukatwa intwererano izagenerwa umuntu batazi, ngo ni uko […]Irambuye
Iburasirazuba – Umusore w’imyaka 18 witwa Mutuyimana bakundaga kwita Giteke wo mu mudugudu wa Rugunga akagali ka Gitara mu murenge wa Kabare mu karere ka Kayonza yarohamye mu idamu (icyobo kigari cy’amazi yo kuhira) ahasiga ubuzima. Uyu musore yarohamye ariho yoga muri iki cyobo, ubuyobozi bw’umurenge wa Kabare buvuga ko uyu musore yariho yogana na […]Irambuye
Mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda, umuyobozi wa MasterCard Foundation, Reeta Roy yakiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa mbere baganira ku iterambere ry’uburezi mu Rwanda no muri Africa. Abayobozi ba MasterCard Foundation barimo umuyobozi wayo Reeta Roy ndetse n’abagize Inama y’Ubutegtsi barimo Fetus Mogae wabaye Perezida wa Botswana, Don […]Irambuye
Bitandukanye no mu Ntara mu gitaramo cya PGGSS ya Gatanu muri week end i Nyamirambo, abahanzi babonye ‘challenge’. Umuhanzi wazamukaga kuri ‘scene’ yabaga azi ko agiye kwerekana icyo ashoboye bitaba ibyo abafana bo bakamwereka ko batamwishimiye. Muri iki gitaramo umuhanzi wishimiwe cyane bikomeye ni Bull Dogg ukora Rap. Abafana ba muzika i Kigali babanje kwereka […]Irambuye
Abayobozi b’ububumwe bw’uburayi bari bamaze iminsi mu biganiro mpaka byo kwiga ku kibazo cy’ubukungu bw’ubugereki. Bashaka kumenya niba bongera kubuguriza andi mafaranga yo kuzahura ubukungu bwabwo cyangwa babureka bugatindahara ndetse bukaba bwava no mubihugu bikoresha ifaranga rya Euro. Mu nama zibera i Buruseli mu Burigi, ijoro ryakeye ryagombaga gusiga bafashe umwanzuro. Gusa wabonetse mu rukerera […]Irambuye
Mu rubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukurikiranyemo Leon Mugesera ibyaha birimo ibya Jenoside bishingiye ku ijambo yavugiye muri ‘meeting’ yo ku Kabaya rifatwa nk’iryatije umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi; kuri uyu wa 13 Nyakanga 2015 Urukiko ntirwabashije kumva umutangabuhaya (ushinja uregwa) utarasoje ubuhamya bwe kuko uyu munsi uregwa atari yunganiwe. Muri uru rubanza rumaze imyaka isaga itatu; […]Irambuye
Muri Madagascar, ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 16 yatangiye imikino y’igikombe cy’Afurika mu ijoro ryakeye itsindwa bikomeye n’ikipe ya Mozambique amanota 96 -22 . U Rwanda ruri mu itsinda rya kabiri rifatwa nk’irikomeye muri iki gikombe cy’Afurika (Afrobasket U-16 Women Championship 2015) kiri gukinirwa i Antananarivo muri Madagascar. Ikinyuranyo cy’amanota 74 yarushijwe Amavubi […]Irambuye