Month: <span>July 2015</span>

Inama ku bangavu: ‘OYA’ ntihagije nibavuge kandi bamagane ababashuka

Byagarutsweho mu butumwa bwagejejwe ku Bangavu n’Ingimbi biga mu ishuri rya G.S Kabuga Catholique, aho kuri uyu wa 09 Kamena abayobozi n’abarezi babaganirije babasabye kwihagararaho bakamenya guhakanira abagamije  kubashora mu busambanyi ndetse bakanabagaragaza kugira ngo bamaganwe. Ni mu bikorwa by’Ubukangurambaga bigamije kurwanya guterwa inda zitateguwe ku bangavu byateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango; […]Irambuye

Uganda: Amama Mbabazi n’umukobwa we batawe muri yombi

Uwahoze ari Minisitiri w’intebe wa Uganda ariko akaza kweguzwa na Perezida Museveni, Amama Mbabazi yatawe muri yombi na Police nk’uko  Felix  Kaweesi   ushinzwe ibikorwa bya Police yabitangarije The New Vision. Undi utavuga rumwe na Leta ukuriye ishyaka Forum for Democratic Change (FDC) Kizza Besigye na we afungishijwe ijisho iwe ahitwa Naggalama. Uku kumuta muri […]Irambuye

‘Inkombo Dance Style’ imbyino nshya ya Jules Sentore

Ku nshuro ya kabiri yitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, Jules Sentore umwe mu bahanzi bari muri iryo rushanwa yazanye imbyino nshya yise ‘Inkombo Dance Style’ avanga n’umuhamirizo asanzwe amenyereweho. Mu gitaramo cya mbere cya full live giheruka kubera i Ngoma ho mu Ntara y’Iburasirazuba, nibwo Jules yagaragaje iyo mbyino atari asanzwe akoresha […]Irambuye

Dr.Arop yavuze ko ibyo yigiye ku Rwanda bizafasha urubyiruko rwo

Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo mu gihugu cya Sudani y’Epfo, Dr. Nadia Dudi Arop wasoje uruzinduko rw’akazi yarimo mu Rwanda kuva tariki 7 Nyakanga 2015, yavuze ko bafite byinshi bakwigira ku Rwanda mu guteza imbere urubyiruko rw’iwabo. Dr. Nadia Dudi Arop, Minusitiri w’Urubyiruko muri Sudani y’Epfo yasuye Ikigo cy’urubyiruko giteza imbere imyuga n’imyidagaduro cya Kimisagara. […]Irambuye

Airtel Rwanda ifunguye iduka kuri 4G Square iherutse gutahwa

……4G Internet square niyo yambere mu Rwanda. Kigali, Rwanda, 8/ Nyakanaga/ 2015 –Airtel Rwanda, iri kw’isonga mu gutanga serivisi za interineti, yifatanyije mw’ifungurwa rya 4G Square ya mbere mu Rwanda. Ku bufatanye na Olleh Rwanda Networks ndetse na Minisitiri w’urubyirukona ICT- Nyakubahwa Jean PhilbertNsengimana; habashijwe gufungurwa kumugaragaro 4G Square I Kigali mu nyubako yitwa Grand […]Irambuye

Abagororwa 7 baguye mu mpanuka i Karongi (IVUGURUYE)

Ahagana saa yine za mugitondo kuri uyu wa kane ku muhanda wa Karongi – Muhanga ugeze mu murenge wa Bwishyura mu kagari ka Kayenzi imodoka ya Toyota Coaster irimo abagenzi igonganye n’imodoka y’urwego rushinzwe abagororwa itwaye abagororwa, abagororwa barindwi nibo bahise bahasiga ubuzima abandi benshi barakomereka kuko iyi modoka y’abagororwa yahise ishya. Iyi mpanuka yabereye […]Irambuye

South Sudan: Salva Kiir yarangije manda ye atangira indi, yizeza

Kuri uyu wa gatatu nibwo Salva Kiir manda ye yari irangiye, gusa mu kwezi kwa gatatu Inteko yari yamutoreye ko azahabwa indi manda y’imyaka itatu. Mu ijambo yaraye agejeje ku Nteko yavuze ko mu myaka itatu agiye kuyobora azagarura amahoro, akarandura ruswa kandi agahindura ubuzima bw’abanyaSudani y’Epfo. Riek Machar utavuga rumwe nawe, we yavuze ko […]Irambuye

Wai Yeka wahoze muri Musanze FC agiye kujya muri Sunrise

9 Nyakanga 2015 – Rutahizamu Wai Yeka wahoze mu ikipe ya Musanze FC wanatsinze ibitego byinshi mu mwaka wa shampiyona 2013/14  agiye kujya mu ikipe ya Sunrise nyuma yo kumugura ariko ntahite ayijyamo muri uyu mwaka w’imikino urangiye. Amakuru yizewe Umuseke ukesha bamwe mu bayobozi b’ikipe ya Sunrise FC aravuga ko umukinnyi Wai Yeka wahoze mu ikipe […]Irambuye

en_USEnglish