Month: <span>July 2015</span>

Abagonga imikindo ku muhanda bazakomeza guhanwa – Fidel Ndayisaba

*Imanza Umujyi wa Kigali warezwemo n’abagonze imikindo n’ibindi bikorwa remezo zatangishije Leta miliyoni 17. *Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali avuga ko kosa riri hagati ya Polisi ifatiira imodoka zifite ubwishingizi n’Umujyi wa Kigali utsindwa imanza. *Fidel Ndayisaba asaba abatwara imodoka kwitwararika ntibakore impanuka kuko zangiza byinshi na Leta igahomba Nyuma yo kwisobanura ku makosa yagaragajwe na […]Irambuye

Nigeria: 48 baguye mu gitero mu isoko, amasaha macye mbere

Mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nigeria mu mujyi wa Gombe abagera kuri 48 baguye mu bitero bibiri by’iterabwoba byagabwe mu isoko ryo muri ako gace. Ndetse binasiga inkomere nyinshi. Boko Haram niyo itungwa agatoki. Ubwo isoko ryari ryuzuye abantu bahaha ibyo kwizihiza umunsi mukuru wa Eid umunsi wo gusoza igisibo cy’Abasilamu cy’ukwezi kwa Ramadan,  haturitse […]Irambuye

Sibomana Abuba ntiyajyanye na Gor Mahia muri CECAFA Kagame cup

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Sibomana Abouba ntari mu bakinnyi ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya yahagurukanye nabo berekeza muri Tanzaniya mu irushanwa rya Cecafa Kagame Cup. Sibomana Abouba na mugenzi we Innocent Wafula basigaye muri Kenya kubera ikibazo cy’ibyangombwa by’inzira. Gor Mahia yerekeje muri Tanzaniya kuri uyu wa kane mu irushanwa rya […]Irambuye

Muhanga: Ba ‘gitifu’ baregwa kunyereza ibya rubanda imbere y’ubutabera

Kuri uyu wa 16 Nyakanga 2015, Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, rwasubitse urubanza  ruregwamo bagitifu babiri bo mu Karere ka Kamonyi bakekwaho kunyereza umutungo wa Leta no gukoresha inyandiko mpimbano, hamwe n’abandi 26  bakurikiranyweho ubufatanyacyaha. Mazimpaka Egide wahoze ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kayumbu, ariko akaba yarayoboraga umurenge wa Ngamba mbere, Kabanda Thomas, ushinzwe  VUP muri […]Irambuye

Karongi: Abakozi bafashe rwiyemezamirimo wabambuye bamushyira Police

Mu kabwibwi ko kuri uyu wa 16 Nyakanga 2015 abakozi ba nyakabyizi bubatse inyubako ziswe ‘Agakiriro ka Karongi’ bafashe rwiyemezamirimo witwa Aimable Nzizera wari uje kubahemba bamutwara ‘daridari’ bamushyikiriza station ya Police ya Bwishyura bamushinja ubuhemu no kubambura. Uyu rwiyemezamirimo Police yijeje aba baturage ko imugumana mu gihe ikibazo cyabo gikurikiranwa. Ni mu kibazo cya […]Irambuye

I Kigali ntihabura ubuso bw’imikino n’imyidagaduro – PS MINALOC

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije gusobanura umuganda udasanzwe w’urubyiruko mu gihugu hose, uzaba mu mpera z’iki cyumweru ugamije gukora ibibuga by’imyidagaduro mu tugari tw’igihugu cyose, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Vincent Munyeshya yavuze ko i Kigali hari ikibazo cyo kutagira ahantu hagenewe imikino n’imyidagaduro, ariko ngo hazaboneka. Kuri uyu wa kane tariki 16 Nyakanga […]Irambuye

Min.w’Intebe yabwiye Inteko uko ubwikorezi buhagaze mu Rwanda kuva 2010

Nkuko biteganywa n’ingingo ya 134 y’ Itegeko Nshinga ivuga ko Guverinoma igomba kugaragaza uko igenda ishyira mu bikorwa gahunda yiyemeje, kuri uyu wa 16 Nyakanga 2015 Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu gutwara abantu n’ibintu kuva muri 2010 Leta imaze gukora byinshi byorohereza abaturage gukora ingendo binyujijwe mu mihanda yagiye yubakwa, ngo hagiyeho amategeko agenga ingendo […]Irambuye

Udukuru dutangaje ku ndirimbo z’ibihugu 8 bya Africa

Zimwe zanditswe n’abanyamahanga, izindi zirimo indimi nyinshi, izindi ntizivugwaho rumwe na bene zo, iy’u Rwanda ngo niyo ihenze kuko uwayikoze yishyuwe akayabo. Ni u dukuru umunani ku ndirimbo z’ibihugu zidasanzwe twatangajwe na JeuneAfrique.   Iy’amoko menshi Indirimbo yubahiriza igihugu muri Africa y’Epfo kuva mu 1997 niyo yonyine ku isi irimo indimi eshanu muri 11 zemewe […]Irambuye

Mu7 nadakemura ibibazo harakurikiraho intambara- Gen Ngendakumana

Umwe mu bari bayoboye abateguye “Coup d’Etat” igapfuba mu Burundi; Gen Leonard Ngendakumana yavuze ko mu gihe Museveni yaba azuyajeho gato mu kuzuza inshingano yahawe zo guhuza impande zishyamiranye mu buryo bwa politiki nta kindi kigomba gukemura ibi bibazo uretse intambara. Gen Leonard Ngendakumana w’imyaka 47 yabitangarije ikinyamakuru Chimpreport aho yakibwiye ko ibibazo by’u Burundi […]Irambuye

Gakondo Group yasubukuye ibitaramo byayo

Nyuma y’amezi agera kuri atandatu itsinda rya Gakondo Group rihagaritse ibitaramo ryakoraga, kuri ubu ibyo bitaramo byamaze gutangazwa ko byasubukuwe. Abahanzi barimo Massamba Intore aro nawe washinze iryo tsinda, Jules Sentore nawe uri mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5, Ngarukiye Daniel na Teta Diana, ni bamwe mu bahanzi bagize iryo tsinda. Ahanini usanga […]Irambuye

en_USEnglish