Digiqole ad

Abagonga imikindo ku muhanda bazakomeza guhanwa – Fidel Ndayisaba

 Abagonga imikindo ku muhanda bazakomeza guhanwa – Fidel Ndayisaba

Fidel Ndayisaba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali

*Imanza Umujyi wa Kigali warezwemo n’abagonze imikindo n’ibindi bikorwa remezo zatangishije Leta miliyoni 17.

*Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali avuga ko kosa riri hagati ya Polisi ifatiira imodoka zifite ubwishingizi n’Umujyi wa Kigali utsindwa imanza.

*Fidel Ndayisaba asaba abatwara imodoka kwitwararika ntibakore impanuka kuko zangiza byinshi na Leta igahomba

Nyuma yo kwisobanura ku makosa yagaragajwe na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu mwaka wa 2012-13, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yatangarije abanyamakuru ko kuba Leta yararezwe n’abantu bagonze imikindo ku mihanda mu Mujyi wa Kigali igatsindwa zimwe mu manza bitazatuma abazakomeza kuyigonga badahanwa.

Fidel Ndayisaba Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali
Fidel Ndayisaba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali

Fedel Ndayisaba wari witabye Komisiyo yo mu Nteko ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’imari ya Leta (PAC), yabwiye abanyamakuru ko imanza Umujyi wa Kigali warezwemo n’abantu bagonze imikindo n’ibindi bikorwa remezo, zatumye Umujyi wishyura indishyi zingana na miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda.

Amabwiriza y’Umujyi wa Kigali avuga ko umuntu wese ugonze umukindo n’ikindi gikorwa remezo nk’ibyuma biriho amatara, agomba kubihanirwa, by’umwihariko ugonze umukindo yishyura amande angana na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Gusa ariko bose siko bayishyura, ahubwo hari abagonga imikindo bakishyurwa amafaranga ya Leta.

Ibi bisa n’ibidasanzwe ariko Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, avuga ko abo batsinze ari uko umucamanza yabaga yabibonye, kandi ngo ni bake kuko hari n’abatsinzwe benshi.

Umuseke wamubajije ugomba gushyirwaho ikosa haba ari Polisi y’Igihugu ifatiira imodoka z’abantu bagonze ibikorwa remezo kandi zifite ubwishingizi, n’umujyi wa Kigali utsindwa imanza kandi ariwo washyizeho amabwiriza.

Ndayisaba yagize ati “Polisi y’Igihugu ni urwego rushyira amategeko mu bikorwa, ntabwo twavuga ko hari amakosa yakoze. Ni urwego rushinzwe kurinda umutekano w’abaturage, ku bantu bangiza iby’abandi Polisi igomba kubafata.”    

Yongeraho ati “Uwagonze imikindo agomba kubiryozwa ibyo bigomba gusobanuka,…ntabwo ari uko abantu bose bagonze bagiye mu nkiko, hari abishyuriwe n’amasosiyeti y’ubwishingizi, hari bamwe sosiyeti zabo zasanze na bo babigizemo uruhare bakoze amakosa, nko gutwara imodoka basinze n’ibindi…icyo gihe bigomba kubazwa wa muntu.

Ibijyanye n’uko urubanza rwaba rwaraciwe umucamanza agategeka ko Umujyi wa Kigali wishyura kubera ko imodoka yafashwe mu gihe runaka, uko ni ko yababibonye (umucamanza) ntabwo najya kuburana hano, iyo ari icyemezo cy’urukiko tubifata nk’ubutabera turabyubahiriza, ariko ntibivuze ko ari ikosa Polisi yakoze kuko ishinzwe kurinda iby’abandi.”

Ndayisaba avuga ko baganiriye na sosiyeti z’ubwishingizi ndetse na Polisi ku buryo hatagira umuntu urengana kandi ngo ukoze impanuka akabivuga ako kanya asubizwa ibye. Gusa ngo hari abajya bagonga ibikorwa remezo bakigendera ugasanga hagiye gukoreshwa amafaranga y’igihugu mu kwishyura ababisana.

Yavuze ko hari abantu bagonga bakagaragara, bakagenda bagaterera iyo nyuma y’igihe kinini akazaza ati mwamfatiye imodoka. Hari n’abandi ngo baba bafite amakosa badafite n’ubwishingizi, bityo uko umucamanza aciye urubanza ni uko.

Yagize ati “Hatanze amafaranga miliyoni 17, ariko nta we nashyiraho ikosa, kuko ikosa ryambere ryakozwe n’uwagonze. Navuga ko abantu bagomba kwitwarararika ku mutekano wo mu muhanda abantu bakirinda gutwara bananiwe, cyangwa hari abafite intege nke. Iyo hari uwishyuye cyangwa akishyurwa aba ateje igihombo.”

Uretse aba bagonga ibikorwa remezo n’imikindo bareze Umujyi wa Kigali, hari n’imanza z’abari abakozi b’Umujyi, na bo bareze, ariko Ndayisaba yavuze ko hari abarega Umujyi wa Kigali bagiriwe inama n’abayobozi ngo bagane inkiko kugira ngo haboneke impapuro zo kubahesha ibyabo.

Ibyo ni byo byatumye abadepite bagira inama ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwo gushyiraho Komite ishinzwe gukemura impaka, kugira ngo ige ikumira iby’abo bashora Leta mu manza by’umwihari ko Umujyi na wo ukajyanwa mu manza uzi neza ko uzatsindwa.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

17 Comments

  • NTAWANZE KO ABAGONGA IMIKINDO BAHANWA ARIKO SE AMAFARANGA BISHYURA NAYI IMISORO YACU NDAYISABA YIRIRWA AKINIRAMO NKUKINA UMUPIRA WA KARERE BYO BIZARANGIRA GUTE??? UBUNDI NTAKWIRIYE UMUJYI KABISA NUKWIRIRWA ARYA AKANTU ASAHURANWA N’IMINSI YE YANYUMA YA MANDAT

  • processes bla bla

  • Umujyi wa Kigali wayobowe neza na MUTSINDASHYAKA THEONESTE niwe wawuzamuye nibyo bagendera ho ubu ni fondation yasize.

    Abandi ni bla bla blaaaaa

  • Hahaha Mubarak ntunsetse ngo wayobowe neza nande? Mutsindashyaka birasekeje kabsa yamazeho amazu ayasenya azengereza abacuruzi bato n’abaciriritse none ngo ngwiki?
    Gusa Miliyoni yo ninyinshi ntabwo umukindo ufite agaciro kayo yose.

  • Mubaraka uvuze ukuri pe.Mutsindashyaka yayoboye Kigali neza ayiteza imbere ana bandi ni n’a Rutemayeze.Nka Ndayisaba yitwaza Musoni James bigeze gukorana muri RRA amufasha ku mubare Ngo batapfune akamiya.Nagire yivireho

  • Niko se sha Patrick

    Bwira iyo yasenye yujuje ibisabwa n’itegeko ???
    Wemera se ko yari munsi y’itegeko nibuze ? Ataribyo kuki uwo yasenyeye bitemewe atareze ngo nawe leta imwishyure !!!

    Nibyo yarasenye ndetse cyane gusa yasenye ibigomba gusenywa ku nyungu z’u Rwanda.
    Nawe se uwubatse aho abantu bagomba kunyura kuki atasenyerwa ngo twirinde impanuka kuko ubuze inzira aca mu muhanda wi modoka.

    Nonese natajujubya ndetse ngo avaneho ubucuruzi bwo mu muhanda wifuza ko bukomeza Kigali igasa nka Kampala batekera mu muhanda mubisogororo ???

    Come on mujye musesengura !!

    • @Mubaraka sinzi imyaka ufite ariko ibitekerezo utanga rimwa na rimwe usanga harimo ubutesi buruta ubushishozi.Uti, avaneho ubucuruzi mu muhanda kugirango Kigali idasa na Kampala. Ese iyo Kigali uziko mbere yo gushyiramo iyo miturirwa hari abantu bari bahatuye banahakuriye ndetse bafite abasekuru n’abasekuruza bashyinguye ahongaho? Ese kutagira ifaranga bivugako ntaburenganzira nako kubaho nkumuntu bikiriho? Ese abo bose bacuruza mu muhanda niba wowe udacuruza mu muhanda ntibakeneye kubaho kimwe nawe? Ese Haricyaha bakoze kuri rurema wa byose kuburyo yabahanishije gucupira ako kageni? Ndarangiza ngutura indirimbo yitwa Kavukire ya Masabo Nyangezi.Imana ibane nawe kandi ikomeze igifashe gushoshoza.

  • Ntabwo nzongera gukatira umumotari rero nzemera mugonge aho kugonga umukindo.

  • Imvugo ya Mayor Ndayisaba irimo urujijo n’ubwishongozi! None se ni gute umujyi watsindwa urubanza nta kosa ryakozwe? Keretse niba akemanga abacamanza? Niba rero habaye ikosa ni uko haba hari uwarikoze kandi si Polisi kuko Ndayisaba nawe yemeza ko ikurikiza amabwiriza y’umujyi. Ubwo rero ni umujyi uba wakoze ikosa utanga ashyiraho amabwiriza atariyo! Nareke rero kujijisha ahubwo bongere bicare barebe banibaze impamvu abantu bajya mu nkiko kandi bafite ubwishingizi banazi neza ko hari umuntu ugomba kuryozwa ibyangijwe n’impanuka. Banibaze impamvu abishingizi banga kwishyura ariya mafaranga bazasanga ari uko atajyanye n’agaciro k’ibiba byangijwe! Ikibazo rero si ukwishura ahubwo n’agaciro kahanitswe bidasobanutse wagira ngo hari hagamijwe kumvisha abantu.
    Bakwiye no kwibuka ko impanuka iterwa n’ibintu byinshi hatarimo gusa ibyo Ndayisaba yavuze kuko harimo n’imihanda mito n’ibindi. Ubwo se ko kera yigeze kugwa n’imodoka ku Kimicanga ari ku manywa y’ihangu yari yantweye zingahe cyangwa yari yananijwe n’iki ayo masaha?

  • NDAYISABA ICYAZI NUKURYA RUSWA GUSA NTAKINDI, ARIKO UBUNDI UBU AYOBORA IBIKI???? ICYAKORA UBUGOME BWO ARABUFITE GUSA IYABA YARAZIKO HEJURU Y`IMBARAGA ZE HARI IMBARAGA Z`IMANA.

  • Ntawarushaga Mitali Protais kwishongora!
    Ubamba isi ntakurura!
    Bucyanayandi ni umwana w’umunyarwanda!

  • Ariko ko abantu bari gupostinga hano bibasiye Mr. Ndayisaba Ni bite? Nimuduhe facts ibindi Ni amagambo

    • Jya gusaba facts muri PAC aho ingoro yumugi wa Kigali yubatswe nta piganwa.Hanyuma wibukeko Inyubako ya ORINFOR yagurishijwe ariko ikaguma mubukode kuburyo yisanze ubukode irimo buruta amafaranga uwo mushoramari tutazi kugezubu.Mafiya.com

  • umenya kuyobora umugi wa kigari bigoye ra, ko ntanumwe mubawuyoboye nunvise ushimwa cyangwa ni byabindi ngo ntawe unezeza rubanda

  • Ahaaaa nyamara murapha kuvuga uwabaha kuwoyobora byabananira.Nawe nyunvira uwavuze harugiru ngo aho kugonga umukindo yagonga aba motari yunva ari tayari?umunsi bazaba bamuhetse ikagogwa,mujye mureka ubugome.Naho kubayoboye neza mwibagiwe Kirabo ko yayoboye neza koko?

  • bazahanwe rwose abagonga imikindo, uko itatse igihugu cyacu kikarushaho kuba cyiza nibyo bituma iyo tuyibuze ikagongwa hasa nabi, namwe muzabirebe, abayigonga amategeko ajye abagenera igikwiye

  • “Usurana umujinya ukinera “

Comments are closed.

en_USEnglish