Month: <span>July 2015</span>

Inkongi y’umuriro yatwitse Hotel iherereye ku Kimironko

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Nyakanga inkongi y’umuriro itaramenyekana icyayiteye yangije bikomeye inyubako ya Hotel y’umugore witwa Mbabazi Winfred Phionah iherereye mu murenge wa Kimironko mu kagari ka Bibare mu mudugudu wa Bwiza, ufashe umuhanda mushya wa kaburimbo w’ahitwa ‘Ku Mushumba mwiza’. Umunyamakuru w’Umuseke uhageze aravuga ko umuriro wagaragaye ari mwinshi cyane, imodoka […]Irambuye

Abakozi batemera guhwiturwa ni indi mbagamizi Umujyi wa Kigali ufite

Perezida w’Inama njyanama y’Umujyi wa Kigali, Dr. Sebashongore Dieudonné yabwiye Umuseke ko bashima intambwe imaze guterwa mu gukurikiza amabwiriza y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ariko avuga ko mu mbogamizi Umujyi ufite harimo n’abakozi bafite imyumvire iri hasi kandi ngo ntibaashyirwa mu kiziriko ngo bakore ibyo basabwa. Mu cyumweru gishize ubwo abayobozi b’Umujyi wa Kigali bari bamaze kwitaba […]Irambuye

Ibyishimo kuri bamwe mu bahanzi bazitabira Kigali Up 2015

Kigali Up Festival rimwe mu maserukira muco abera mu Rwanda ahuza abahanzi bo mu Karere no muri Afurika bagaragaza zimwe mu mpano zabo gakondo, bamwe mu bahanzi nyarwanda bazayitabira bavuga ko ari intambwe nziza kuri muzika nyarwanda n’abahanzi muri rusange. Ku nshuro ya gatanu Kigali Up igiye kuba, ni ubwa mbere izitabirwa n’abahanzi nyarwanda benshi […]Irambuye

Intara y’Uburasirazuba yasabye Abarundi batari mu nkambi kwibaruza

Mu rwego rwo kugira ngo impunzi z’abarundi zahungiye mu Rwanda ariko zitari mu nkambi zicumbitse hirya no hino mu gihugu zikomeze kwitabwaho bahabwe ubufasha kimwe n’abagenzi babo ndetse banacungirwe umutekano, ubuyobozi bw’intara y’Uburasirazuba  burasaba  ko izi mpunzi zajya zibaruza kugira ngo hamenyekane umubare nyawo wazo naho ziherereye. Nkuko bitangazwa n’umuyobozi w’intara y’u Burasirazuba Madame Odette […]Irambuye

Hitezwe iki mu biganiro bigiye guhuza Inteko n’abaturage ku ngingo

Mu gihe cy’iminsi 20 kuva kuri uyu wa 20 Nyakanga kugeza kuwa 11 Kanama 2015 Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ifite ingengabihe ifunganye bidasanzwe, Abasenateri n’Abadepite bose hamwe bakabakaba 100 barajya mu gihugu hose kungurana ibitekerezo n’abaturage ku ivugururwa ry’ingingo ya 101 n’izindi zishobora kuvugururwa mu Itegeko Nshinga. Ibyitezwe ntabwo bitandukanye cyane n’ibyagaragaye mu Nteko […]Irambuye

Obama yatumiye Buhari wa Nigeria ngo baganire

Kuri uyu wa mbere Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria aratangira uruzinduko rw’iminsi ine muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Aha, azagirana ibiganiro na Perezida Obama wamuhaye ubu butumire, bivugwa ko ikibazo cya Boko Haram kizaba kiri ku murongo w’ibanze w’ibiganirwa. Perezida Buhari ataratorwa na nyuma yo gutorwa yatangaje ko kurandura Boko Haram aricyo kintu kihutirwa […]Irambuye

Division 2: Bugesera FC yegukanye igikombe cya shampiyona

18 Nyakanga 2015- ikipe ya Bugesera FC yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri nyuma yo gutsinda Rwamagana FC ibitego 2-0. Ibitego bibiri  by’ikipe ya Bugesera FC byatsinzwe na  David Nzabanita ku munota wa 29 na  Felix Ngabo ku munota wa 73 nibyo byahesheje umutoza wabo Noah Nsaziyinka igikombe cya shampiyona cy’icyiciro cya kabiri. Nsaziyinka […]Irambuye

Min. Businjye yasabye abayobozi b’Akarere kwita kuri stade ya Gicumbi

Mu gikorwa cy’umuganda wahariwe urubyiruko kuri uyu wa gatandatu, Johnston Busingye Minisitiri w’Ubutabera usanzwe ashinzwe no gukurikirana Akarere ka Gicumbi, yasabye abayobozi b’aka karere kureba uko ikibuga cy’iyi stade cyakwitabwaho kugira ngo abahakinira bakinire ahantu hakwiye. Yashishikarije kandi urubyiruko gukunda sport kugira ngo bagire ubuzima bwiza. Yagize “Mayor muzagerageze kwita kuri iyi stade, munubake ibibuga […]Irambuye

Burundi: Abo ku ruhande rwa Leta banze kuza mu biganiro

Kuva mu gitondo cyo kuri iki cyumweru uruhande rwa Leta y’u Burundi ntabwo rwigeze rwitabira ibiganiro bigamije gushaka ubwumvikane n’abatavuga rumwe na Leta i Burundi. Dr Crispus Kiyonga umuhunza uhagarariye Museveni, yavuze ko atazi impamvu aba bataje mu biganiro, gusa ko hari bimwe na bimwe impande zombi zari zimaze kumvikanaho. Aho ibiganiro bibera bategereje ko […]Irambuye

Min.Musoni yijeje imihanda izahuza Akarere Nyanza n’Iburasirazuba

Mu muhango wo gutaha imihanda ifite uburebure bwa 5,8Km mu mujyi wa Nyanza, Minisitiri w’ibikorwaremezo Musoni James wari umushyitsi mukuru yavuze ko bagiye gukora umuhanda  uzahuza akarere ka Nyanza n’uturere twa Bugesera na Ngoma tw’Iburasurazuba kugirango abaturage boroherwe mu bikorwa by’ubuhahirane. Mu ngengo y’imari buri mwaka buri karere gahabwa agera kuri miliyari 10 cyangwa 13 […]Irambuye

en_USEnglish