Nigeria: 48 baguye mu gitero mu isoko, amasaha macye mbere ya Eid
Mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nigeria mu mujyi wa Gombe abagera kuri 48 baguye mu bitero bibiri by’iterabwoba byagabwe mu isoko ryo muri ako gace. Ndetse binasiga inkomere nyinshi. Boko Haram niyo itungwa agatoki.
Ubwo isoko ryari ryuzuye abantu bahaha ibyo kwizihiza umunsi mukuru wa Eid umunsi wo gusoza igisibo cy’Abasilamu cy’ukwezi kwa Ramadan, haturitse ibisasu bibiri bitigisa isoko abantu benshi biganjemo abana bahita bahasiga ubuzima abandi benshi barakomereka.
Iki gitero bikekwa ko cyagabwe n’abarwanyi ba Boko Haram. Kuva perezida Muhammadu Buhari yajya ku butegetsi mu kwa gatanu uyu mwaka ibitero bya Boko Haram byariyongereye.
Biravugwa ko ibisasu byaturitse byari biteze mu isoko.
Ibi bitero bibaye nyuma y’iminsi ibiri gusa perezida w’igihugu ashyizeho abayobozi bashya b’ingabo. Aho barahiriye ko bagiye kurandura burundu umutwe wa Boko Haram wazengereje abantu mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nigeria.
Perezida Buhari mu ntego yambere yari afite yiyamamariza ubuyobozi kwari ukurimbura umutwe wa Boko Haram.
Ikegeranyo cy’umuryango Amnesty International kivuga ko abagera ku 17 000 higanjemo abasivile aribo bamaze kubura ubuzima kuva Boko Haram yabaho mu 2009
Si abapfa gusa kuko Boko haram yakomeje no gushimuta no gufata bugwate abana, abangavu n’abagore. Harimo abana b’abakobwa 219 bashimuswe kw’ishuri ryisumbuye ry’ahitwa Chibok mu kwezi kwa kane umwaka usize kugeza n’ubu bakaba barabuze.
UM– USEKE.RW