Mu7 nadakemura ibibazo harakurikiraho intambara- Gen Ngendakumana
Umwe mu bari bayoboye abateguye “Coup d’Etat” igapfuba mu Burundi; Gen Leonard Ngendakumana yavuze ko mu gihe Museveni yaba azuyajeho gato mu kuzuza inshingano yahawe zo guhuza impande zishyamiranye mu buryo bwa politiki nta kindi kigomba gukemura ibi bibazo uretse intambara.
Gen Leonard Ngendakumana w’imyaka 47 yabitangarije ikinyamakuru Chimpreport aho yakibwiye ko ibibazo by’u Burundi bikomeye bityo bikaba bidakwiye kujenjekerwa n’uwo byashinzwe kubikemura.
Uyu mugabo wari wungirije Gen Niyombare Godefroid wari uyoboye itsinda ryari ryateguye “coup d’Etat” iherutse kuba mu Burundi ntigerweho, yavuze ko Museveni ari we mahirwe ya nyuma utezweho kugarura amahoro muri iki gihugu.
Ati “ hamwe na Museveni twizeye ko ibintu bishobora guhinduka; turatekereza ko ku bwa Perezida Museveni dushobora kubona amahoro. Ariko igihe Museveni yaba atsinzwe (atagaruye amahoro) ikizakurikiraho ni intambara. Niyo mpamvu tugomba kwitonda.”
Museveni akimara kwemezwa nk’umuhuza mushya mu mvururu zikomeje kubera mu Burundi; bamwe mu badashaka ko Perezida Pierre Nkurunziza yongera kwitoza bavuze ko uyu muhuza mushya atari uwo kwizerwa kuko nawe yarengeje manda yagombaga gutegeka Uganda.
Museveni wamaze gusubira mu gihugu cye yasize leta n’amashyaka atavuga rumwe nayo ndetse na n’imiryango itegamiye kuri Leta bemeye gusasa inzobe bagashakira hamwe umuti w’ibibazo bikomeje gutuma bamwe mu banyagihugu bicwa abandi bagakomereka n’abakomeje guhunga.
Bamwe mu banyapolitiki bahunze igihugu cy’u Burundi ubu baherereye mu bihugu bitandukanye bavuze ko Museveni n’umuhuza mushya yavuye mu Burundi ntacyo akoze kuko yasize hari Abarundi bakomeje guhohoterwa.
Kuri uyu wa gatatu; asoza ibiganiro byahuje impande zose; Perezida Museveni yabijeje ko kuri uyu wa Kane yohereza Minisitiri w’Ingabo Dr. Crispus Kiyonga akaza kumuhagararira muri ibi biganiro bigomba kuvamo umuti urambye w’ibibazo byugarije u Burundi.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
8 Comments
NIKYOMUZI GUSA, WAGIZE SE NGO NKURUNZIZA ARA RYAME
MUZAZE BAZABEREKA
Ababagabo bikuye muvyuya nkamavyi, ntacobaribabuze uretse kwipfuza intebe yubu president. Nibatubwire icatumye Coup d’Etat” ipfuba?Echec mwarayigize, igisigaye nukwemera komuri very fake, mugasaba ikigongwe abarundi.
Nankurunziza afisamakosa yokumira kubugetsi, icombona kubera abarundi mukunda ubutegetsi, nimuze mubisanya haheze manda1 gusa. Nkurunziza nawe akwiye guha abobakorana kknahobarya bakanywa inzoga zikaze, bakarya na ruswa(corruption) bakeneye turya dusaluti nokuja mugitabo cabatwaye uburundi.
Mumenye kwabanyagihugu bamaze gucubwenge baramaze kubonako mwironderera inyungu zanyu. Murarukwega, mwabona muratsinzwe mugaca mwihungira,amahanga abakwiye kubima ubuhungiro, akabuha abanyagihu batobato kknibo ataruhara bagira mugukwega intambara.
vana umutogoto ahongaho,mwamaze kunanirwa no kumukuraho ari hanze y’igihugu none muratera ubwoba ngo intambara; uzanai=nirwa no kwigarurira urugo nyirarwo yarutaye, namara kurugarukamo ngo nibwo uzarumusohoramo? murashaka kumara abaturage gusa nta kindi mushoboye; gusa mujye muzirikana ko ayo maraso y’inzirakarengane hari igihe kizagera mukayabazwa uko byagenda kose.
mukunda intambara gusa tubabazwa n’abaturage bayegenderamo bazize inda nini z’abanyaporitike
ok
AMAHORO MUYIMAKAZE NYABUNA
Abarundi banga gukora bakarangwa ni nduru bla bla blaaaa
Nkiki kirangata mu biki ???
Coup d’etat mwahushije niyo yerekana ubu civil bwanyu muge mufunga iminywa.
Biratangaj cyane,intambara sumuti wibibaz mufise.mur gutuma benewacu bahunga nabasigay mushaka mubamare?noneh yaberetse ko ntacy muricy ntanicyo mushoboye ubwo yagiy gutora ari kwi velo kand kumugaragaro,mwivire mwinkina mico sha ntaco mushoboye.
Comments are closed.