Digiqole ad

Gakondo Group yasubukuye ibitaramo byayo

 Gakondo Group yasubukuye ibitaramo byayo

Itsinda rya Gakondo Group ni rimwe mu matsinda akora ibitaramo by’indirimbo zo hambere

Nyuma y’amezi agera kuri atandatu itsinda rya Gakondo Group rihagaritse ibitaramo ryakoraga, kuri ubu ibyo bitaramo byamaze gutangazwa ko byasubukuwe.

Itsinda rya Gakondo Group ni rimwe mu matsinda akora ibitaramo by'indirimbo zo hambere
Itsinda rya Gakondo Group ni rimwe mu matsinda akora ibitaramo by’indirimbo zo hambere

Abahanzi barimo Massamba Intore aro nawe washinze iryo tsinda, Jules Sentore nawe uri mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5, Ngarukiye Daniel na Teta Diana, ni bamwe mu bahanzi bagize iryo tsinda.

Ahanini usanga baririmba zimwe mu ndirimbo zo hambere kimwe n’izindi nshya za bamwe muri abo bahanzi.

Mu kiganiro na Umuseke, Karim umwe mu bayobozi bashinzwe ibikorwa by’itsinda rya Gakond Group avuga ko kugeza ubu ibyo bitaramo byasubukuwe.

Yagize ati “Abantu benshi bakomeje kugenda batubaza impamvu ibitaramo twakoraga byahagaritswe. Imwe mu mpamvu ni uko hari ibyo twagombaga kubanza kuvugana n’abafatanyabikorwa.

Kugeza ubu rero imyanzuro yamaze gufatwa nta kindi kibazo gihari gishobora gutuma ibyo bitaramo bihagarikwa igihe kingana n’icyari gishize”.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2015 nibwo ibyo bitaramo bya Gakondo Group bitangira kubera muri Hotel des Milles Collines ndetse buri wa gatanu guhera saa moya kugeza saa ine z’ijoro (19h00-22h00) bikazajya biba.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • courage Basangirangendo,ibitaramo byanyu twaritubikeneye cyaneko bidusussrutsa tukongera kugarura akanyamuneza.

    arko cyane cyane mujye mwibanda ku indirimbo zo hambere cneko turikujya tubona zigiye kuzazima burundu rwose.

  • murakagira amaho abiwacu none mbasabye ko mwazajya mushaka abasaza bazi imyato n’amahamba bakajya babitwigisha bataraducika dore barigusaza

  • ok ni mukomereze aho..kurajjjjj

Comments are closed.

en_USEnglish