Karongi: Abakozi bafashe rwiyemezamirimo wabambuye bamushyira Police
Mu kabwibwi ko kuri uyu wa 16 Nyakanga 2015 abakozi ba nyakabyizi bubatse inyubako ziswe ‘Agakiriro ka Karongi’ bafashe rwiyemezamirimo witwa Aimable Nzizera wari uje kubahemba bamutwara ‘daridari’ bamushyikiriza station ya Police ya Bwishyura bamushinja ubuhemu no kubambura. Uyu rwiyemezamirimo Police yijeje aba baturage ko imugumana mu gihe ikibazo cyabo gikurikiranwa.
Ni mu kibazo cya ba rwiyemezamirimo babiri bubatse ziriya nyubako mu byiciro (phases) ebyiri, bombi bakaba bari batarishyura ibirarane by’amezi nibura atatu abaturage bakoresheje.
Rwiyemezamirimo wubatse ikiciro cya mbere yishyuye abakozi yakoresheje bamufatiye ku biro by’Akarere mu ijoro ryo kuwa 14 Nyakanga 2015. Hari nyuma y’igihe kinini baramubuze maze bamucungira aha bamubwira ko atahava atabishyuye, birangira abishyuye nubwo atabishyuye yose.
Abakozi bubatse igice cya kabiri amaso yari yaheze mu kirere, ubuyobozi bw’Akarere bubafasha kubishyuriza maze rwiyemezamirimo Aimable Nzirera abemerera kuza kubishyura uyu munsi nimugoroba.
Aba bakozi bamaze iminsi baza ku karere gusaba abayobozi b’Akarere kubishyuriza rwiyemezamirimo wabakoresheje kuko ngo amaze igihe kinini ababeshya. Akarere karabafashije uyu rwiyemezamirimo yemera kuzabishyura bitarenze kuri uyu wa kane.
Umwe muri aba bakozi witwa Andre Nsabimana ati “Yaje aravuga ngo arishyura ahereye kubakozi ba kure baturutse mu Ntara y’Iburasirazuba. Ubwo nabo agenda abaha macye macye maze aravuga ngo abandi yibagiwe amalisti yacu.
Twahise tumucakira turavuga tuti tumushyire Polisi kuko aturimo amezi arenga atatu, kandi nta handi dukura, ahora atubeshya ubundi akatwihisha. Nuko turamufata tumushyikiriza Polisi ya Bwishyura.”
Undi mukozi witwa Immaculee Uwamahoro we avuga ko nta kintu cyo kurya basigaranye akaba ariyo mpamvu bamaze iminsi ku biro by’Akarere bagatakambira ngo kabishyurize aba ba rwiyemezamirimo babakoresheje.
Uwamahoro ati “Turimo abantu baje bavuye Iburasirazuba, turacumbitse turashonje kandi imiryango twasize bazi ko twaje gukora. Ariko umuntu Akarere kakamwishyura twe twakoze akazi akatwambura.”
Umunyamakuru w’Umuseke wageze kuri station ya Polisi muri iri joro abaturage bakihamugeza Polisi yamwemereye ko koko yakiriye uyu mugabo Aimable Nzirera ari aba bakozi bamuzanye, ko nta byinshi babitangazaho uretse kuba bagiye kumugumana bagakurikirana ikibazo cy’aba baturage bamushinja kubambura.
Aba baturage bagiye bijejwe ko uyu rwiyemezamirimo polisi imugumana ikibazo cyabo kigakurikiranwa hisunzwe amategeko.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/ Karongi
8 Comments
Mbega igisambo uwo azagurisha ihihugu
ariko bagiyee biyemeza ibyo bazashobora ibyo batazashobora bakabyihorera
Ark ibi birasanzwe kuri ba rwiyemezamirimo kuba yagerageje kubahemba ntako atagize.Baba batorohewe nabo hari nubwo bakora bagahomba.Uyu we ni ninyangamugayo nsanzwe muzi rwose.
Oyaaaa uyu mugabo rwose ninyangamugayo ndamuzi yadukoresheje muri nyaruguru kandi atwushyura neza ubwo nawe wenda akarere karamurengushye mukurikirane murebe.
oya abo baturage ninyanga mugayo rwose bajye babizana ibyo bisambo rwose
bikoresha abantu ntibabishyure ariko bakoze ubutwari bokukizana kandi polisi ndayizera ko izakora ibikwiye ubutabera bugakora akabwo
Aimable se mubona yakwibuka kwambura ubu nigihe yahereye akora amasoko arenze iri?Aba baturage bihuse ntabwo uyu mugabo yambura namutangira ubuhamya ubupfura bwe turabuzi yadukoresheje henshi nubu akidukoresha.Gusa namubwira ngo ntacike intege.Akomeze abahe akazi azamure igihugu.Kuki bataretse ngo azane list yabo abahembe ko yari ahembye bamwe?Nabo nababwira ngo bajye bagira kwihangana no kubaha umukoresha.
Mbega mbega Nzizera Aimable weeee!! Uzi Ukuntu yiyemera !! aho guhemba abamukoreye apfusha amafaranga ubusango yishyura abamurinda bodyguard zirirwa zimwirukaho wanjya kumwishyuza akasigushyumuriza (Ndamuzicyane ,….muzamumbaze) ???
baba barikubaka amazumeza mujye mubanyata bokanywa amakatsi bajye biyemeza ibyobashoboye sinkuwanyereka rwiyemezamirimo witwa theobar wa egc namumira bunguri
Comments are closed.