Digiqole ad

Min.w’Intebe yabwiye Inteko uko ubwikorezi buhagaze mu Rwanda kuva 2010

 Min.w’Intebe yabwiye Inteko uko ubwikorezi buhagaze mu Rwanda kuva 2010

Kuri uyu mugoroba ubwo Minisitiri w’Intebe yagezaga ku Nteko uko ubwikorezi buhagaze mu guhigu

Nkuko biteganywa n’ingingo ya 134 y’ Itegeko Nshinga ivuga ko Guverinoma igomba kugaragaza uko igenda ishyira mu bikorwa gahunda yiyemeje, kuri uyu wa 16 Nyakanga 2015 Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu gutwara abantu n’ibintu kuva muri 2010 Leta imaze gukora byinshi byorohereza abaturage gukora ingendo binyujijwe mu mihanda yagiye yubakwa, ngo hagiyeho amategeko agenga ingendo zo mu kirere ndetse no mu mazi ndetse ndetse ko hishyuwe amadeni sosiyete ONATRACOM yari irimo kubera ko yagize imicungire mibi mu mikorere yayo.

Kuri uyu mugoroba ubwo Minisitiri w'Intebe yagezaga ku Nteko uko ubwikorezi buhagaze mu guhigu
Kuri uyu mugoroba ubwo Minisitiri w’Intebe yagezaga ku Nteko uko ubwikorezi buhagaze mu guhigu

Anastase Murekezi yavuze ko gutwara abantu byoroshye kuva muri uyu mwaka kubera iyubakwa ry’imihanda hirya no hino mu gihugu nka Kigali-Gatuna watawaye ama Euro miliyoni zisaga 51, Kigali-Musanze watwaye miliyoni z’amadolari 80, Kubaka imihanda yo mu byaro bifasha abantu gutwara ibicuruzwa ku masoko, kubaka imihanda y’amabuye mu mijyi itandukanye y’igihugu n’indi hafi mu gihugu hose.

Murekezi yavuze ko guhera mu mwaka wa 2010 Leta yahanganye no kwishyura amadeni sosiyeti ya ONATRACOM yari irimo kubera imicungire mibi yagize mu gutanga amatike y’ingendo, gucunga nabi ibikoresho n’amafaranga .

Muri miliyari hafi zirindwi z’amadeni ngo Leta yishyuye miliyari zisaga enye izisigaye ngo zikaba zizarangizwa kwishyurwa mu ngengo y’umwaka wa 2015-2016.

Aha  Murekezi yagize ati: “Ikibazo cya  ONATRACOM uko yakoreye mu gihombo, kizwi n’abantu bose.

Gusa Leta yakoze ibishoboka byose kugirango ivugurure imikorere yayo mu kuyegurira abikorera kugirango ibashe gutanga umusaruro.

Ibindi byagezweho kandi nuko hagiye hubakwa  za gare(aho imodoka ziparika), ingendo zo mu kirere zikanozwa n’indege zikagurwa , abaturiye amazi bagafashwa mu ngendo zabo za buri munsi n’ibindi.”

 

Ingendo rusange i Kigali ziracyari agatereranzamba

Abagize inteko bavuze ko ingendo zikorerwa mu mujyi wa Kigali zigifite ikibazo cyo gutinza abagenzi, gahunda zishyirwaho zikavaho zitamaze igihe nk’ utunozasuku, impanuka zigenda ziyongera umunsi ku munsi n’ibindi.

Aha Minisitiri w’Intebe Murekezi yasobanuye ko mu mujyi wa Kigali bashyizeho amategeko yo gutwara abantu, kuburyo imodoka iba ifite igihe igomba kumara ku cyapa n’abantu idashobora kurenza.

Ndetse yavuze ko hari ikoranabuhanga rigiye kuzanwa (Mobile Application) izajya ituma umuntu ashobora kubona imodoka itwara abagenzi aho igeze iza kumutwara.

Yasabye inzego zishinzwe kureba ko imodoka yujuje ibyongombwa kugira ngo ijye mu muhanda mu kurushaho gukaza umurego mu kwirinda impanuka za hato na hato.

Uretse kuba ngo hagiye gutangizwa imashini igaragaza umuduko umushoferi aba atwariyeho, ngo bagomba no kwigishwa bagakangurirwa kwirinda ibiyobyabwenge kugirango  bagabanye impfu ziterwa no gukora izo mpanuka.

Abagize Inteko kandi bagarutse ku bantu batwara amamodoka ntibubahe abatwaye abagenzi kuri moto no ku magare bityo ngo nabyo bigomba guhagurukirwa.

Nyuma yo gusabwa ko abafite ubumuga bakoroherezwa  mu gukora ingendo zabo hazanwa imodoka ziha amahirwe angana abagenzi, Minisitiri w’Intebe yavuze ko ibyo bari kubyigaho kandi ko bizakorwa mu gihe cya vuba.

Mu rwego rwo kunoza serivisi yo mu kirere, yavuze ko Leta yohereje abantu 25 kwiga gutwara indege aho 19 bari muri Ethiopia, batandatu bo bari gukirana amasomo muri Amerika.

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Mukomeze mugurishe umutungo wa leta twese tureba.Arikoso Minister, ONATRACOM iriho kuva ryari? Ese abo mwayeguriye nukuvugako bo bagiye gukora bahomba? Ese kuva icyo gihe ihomba hakozwe iki? Ese igihe yatwariraga abantu kubuntu hirya nohino mugihugu tugenderamo ubuntu yararishywe? Ese abayitegetse bose kugeza ubwo igeze muriki gihombo hari numwe wabiryojwe? Mwaririye mukomeze mwirire gusa twebwe abaturage twarumiwe.Abantu batuye muduce tugerwamo na bisi za Onatracom babaye abande? kandi nabo kwarabanyarwanda?

  • wowe mugemana vana ibigambo aho ,nibikurya uziyahure

  • turamaze

Comments are closed.

en_USEnglish