Month: <span>July 2015</span>

Ubugereki: Inkongi yibasiye umurwa mukuru Athens

Uretse ubukugu bwifashe na bi mu Bugereki, ubu mu murwa mukuru hadutse inkongi y’umuriro yibasiye agace kitwa Kareas mu Burasirazuba bw’umurwa mukuru Athens. Abagabo babiri b’abavumvu(borora inzuki) bafashwe bakekwa kuba nyirabayazana w’iyi nkongi. Umunyamakuru wa The Reuters witwa Alkis Konsitantinidis yafashe amafoto yerekana ukuntu abaturage bari guhangana no kuzimya uyu muriro wateje akaga kenshi kubera […]Irambuye

Congo-Brazza: Amashyaka ari k’ubutegetsi arifuza guhindura Itegekonshinga

Ibi byemejwe na Jean Médard Mapika uba mu ishyaka Front Congolais du Salut riri mu ihuriro rimwe n’ishyaka rya Perezida Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville bakavuga ko rihindutse ryaha uburyo Perezida Nguesso bwo ‘kugeza ku baturage amajyambere  arambye’. Le Figaro cyemeza ko amashyaka yibumbiye mu ihuriro riri  k’ubutegetsi muri Congo-Brazza afite gahunda yo guhindura […]Irambuye

Ikibuye cyo mu kirere cyaciye hafi y’Isi kuri iki Cyumweru

Nk’uko abahanga bari mu birwa bya Canaries babibwiye Daily mail, ngo imibare bafite yerekanye ko ikibuye bita Astroid cyagombaga guca hafi y’umubumbe w’Isi kuri iki cyumweru ahagana sa tanu z’ijoro kandi koko niko byagenze nk’uko Xinhua yabyanditse.  Akarusho ni uko ababishoboye babashije  gukurikirana urugendo rwacyo kuri internet kuko abahanga bari mu birwa bya canaries bakorera […]Irambuye

PGGSS5: Uko byari byifashe mu gitaramo cya live kibanziriza icya

Primus Guma Guma Super Star ni rimwe mu marushanwa abera mu Rwanda ahuza abahanzi mu gihe haba hagomba kugaragara uhiga abandi mu kugaragarizwa ko akunzwe cyane. Uko iri rushanwa rigenda riba ngaruka mwaka, ni nako umubare w’abantu baryitabira bagenda barushaho kugaragaza urukundo bafitiye abahanzi nyarwanda. Nyuma y’igitaramo cya kabiri cya Live giherutse kubera i Kigali, […]Irambuye

Karongi: Aravugwaho kwica umwana we w’amazi abiri

Mu ijoro ryakeye mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Mutuntu, Akagali ka Byogo , Umudugudu wa Gasenyi haravugwa umukobwa witwa Uzakira Rodhia bivugwa ko yishe umwana we w’amazi abiri ngo kuko yatumaga adakora uburaya neza. Uyu mukobwa  bivugwa ko ari mu bigurisha bita indaya  ejo bamubonye ku gasanteri ahetse umwana we. Ariko ngo nyuma ari […]Irambuye

Rubavu: Imiryango 50 ituye ku manegeka kandi ikennye cyane, irasaba

Imiryango irenga 50 ituye ku rundi ruhande rw’umusozi wa Rubavu mu kagari ka Rwaza Umurenge wa Rugerero, ituye ahantu hahanamye cyane ndetse igaragaza ubukene bukomeye. Bavuga k obo babona baribagiranye, basaba ko nibura bakimurwa aha hantu habateje akaga. Ubuyobozi bw’Akarere bwatangaje ko iki kibazo bugiye kugikemura vuba cyane. Iyi miryango yari yasuwe n’umuryango utegamiye kuri […]Irambuye

AMAVUBI: Abakinnyi 26 bahamagawe ngo bitegure Nigeria na South Africa

Umutoza w’ikipe nkuru y’igihugu, Jonathan Brian McKinstry yahamagaye abakinnyi 26 mu mwiherero w’iminsi 10 ugomba gutangira kuri iki cyumweru kuri i Nyandungu. Uyu ni uwo kwtegura imikino ibiri mpuzamahanga ya gicuti n’amakipe ya Nigeria na Afurika y’epfo. Ni intango ya gahunda ndende yo gutegura Amavubi igikombe cya CHAN 2016 kizabera mu Rwanda. Niba nagihindutse, biteganyijwe […]Irambuye

Rubavu: Impinduka mu bayobozi b’akarere nyuma yo kwitaba abadepite

Mu rwego  rwo kunoza serivisi nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Rubavu  yabisobanuye ngo hakozwe impinduka mu buyobozi aho abayobozi b’inzego zibanze batanu bavanywe ku buyobozi bw’imirenge bagashyirwa mu buyobozi bw’Akarere, abandi bagahinduranya, ngo nta sano bifitanye n’uko akarere ka Rubavu gaherutse kwitaba abadepite bagize PAC. Avugana n’umunyamakuru w’Umuseke, Sinamenye Jeremie umuyobozi mushya w’aka ka kerere yavuze […]Irambuye

Eid: Mufti yamaganye abakomeje gucuruza abakobwa b’abasilamu

*Abana batatu b’abakobwa bagurishijwe muri iki gisibo basoje Mu isengesho ryo gusoza igisibo gitagatifu cya Islam no kwishimira umunsi wa Eid Al Fitr, Mufti w’u Rwanda Sheikh Ibrahim Kayitare idini ya Islam yamaganye icuruzwa ry’abantu by’umwihariko irikomeje gukorerwa abana b’abakobwa bo muri iri dini. Ni mu masengesho yabereye ku musigiti wo mu Kigo Ndangamuco cya […]Irambuye

Shirimpumpu yehereye ku ngurube none ubu ni umukungu ntangarugero i

Claude Shirimpumpu yabwiye umunyamakuru w’Umuseke i Gicumbi ko yatekerej kwiteza imbere ahereye ku bworozi bw’ingurube, atangirira ku ngurube nke cyane abikorana ubwitange bukomeye. Ubu ni umuhinzi mworozi ukomeye ndetse utumirwa mu mamurika bikorwa nk’iryo yari yajemo kuri uyu wa 16 Nyakanga mu karere ka Gicumbi. Ingurube zamuhaye inka nazo zimaze kororoka yorora inkoko, yorora ihene, […]Irambuye

en_USEnglish