Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri abacukuzi b’amabuye y’agaciro batanu bo mu muryango umwe mu murenge wa Kagogo mu karere ka Burera bahitanywe n’ikirombe ubwo bageragamo imbere bakabura umwuka. Ubuyobozi bw’isosiyete NBM ikora ubucukuzi muri iki kirombe cya Bugarama bwemeza ko bwari bwarabonye ko muri iki kirombe harimo ikibazo cy’umwuka wo guhumeka muke buhitamo […]Irambuye
Police y’u Rwanda yerekenaye abagabo 15 bafatiwe ahatandukanye mu gihugu bafatanywe amadollari, amaEuro ndetse n’amafaranga y’u Rwanda y’amahimbano. Muri aba harimo umwarimu wafatanywe 24 800€ (agera kuri 20 000 000Rwf) Abafashwe; babiri b’i Huye bafatanywe 24 800€, umwe w’Iburasirazuba afatanwa 8 000$, ikindi kiciro ni abafatanywe amafaranga y’u Rwanda i Kigali n’Iburengerazuba yose hamwe agera […]Irambuye
*Imvugo “Kwihana Avoka cyangwa Umucamanza” mu manza bivuga “Ukwanga” Bernard Munyagishari ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye Inyokomuntu; kuri uyu wa 15 Nyakanga yihannye (yanze) Umucamanza bituma iburanisha rihita rihagarara. Akinjira mu cyumba cy’Iburanisha; uyu mugabo uburana mu rufaransa (kuva urubanza rwe rwatangira) yinjiranye amahane cyane, abanza guhangana n’Umwanditsi w’Urukiko ubwo Munyagishari yigizagayo […]Irambuye
Kevin Muhire wakiniraga Isonga FC kuri uyu wa gatatu nibwo yasinye amasezerano y’imyaka ibiri yo gukinira ikipe ya Rayon Sports nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe y’i Nyanza. Uyu musore yari yamaze kumvikana by’ibanze na Police FC kuwa kabiri ariko batarasinya amasezerano nawe. Aime Niyomusabye umuvugizi wa Rayon Sports yabwiye Umuseke ko uyu mukinnyi nabo bari […]Irambuye
Oskar Groening wahoze ari umwe mu basirikare bakuru ba Hitler yakatiwe n’Urukiko rwo mu Budage gufungwa imyaka ine kubera uruhare rutaziguye yagize mu rupfu rw’Abayahudi bari bakakusanyirijwe ahitwa Auschwitz muri Hongrie, mu gihe cya Jenoside yabakorerwaga. Urubanza rwari rumaze amezi atatu humvwa abatangabuhamya bashinja Groening barokotse iriya Jenoside yabaye mu 1941-1945. Umucamanza yanzuye ko Groening […]Irambuye
Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutabona bibumbiye muri NUDOR(National Union of Disabilities Organisations of Rwanda) babwiye abanyamakuru ibyiza byo gukoresha icyumba kihariye kirimo umwijima mwinshi aho bahokera ibiganiro bifasha gutekereza bita Dialogue in the Dark. Baboneyeho akanya ko kwibutsa ba rwiyemezamirimo ko nabo bashoboye, ko bagomba guhabwa amahirwe yo gukora nk’abandi. Aba bafite ubu bumuga […]Irambuye
Julienne Uwacu, Minisitiri w’Umuco na Siporo yavuze ko gukorera mu kajagari no kuba ba nyamwigendaho biri mu bituma Abahanzi nyarwanda batabona ubufasha buva muri minisiteri ya siporo n’umuco. Minisitiri Uwacu avuga ko kuba abahanzi nyarwanda batajya bafatanya ngo bakorere hamwe nkuko Leta y’u Rwanda ibishishikariza abanyarwanda, ibi ngo ni inzitizi ku iterambere ryabo. Ubuhanzi bumaze kuba uruganda […]Irambuye
Iburengerazuba – Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri ku biro by’Akarere ka Karongi abaturage bubatse amazu y’ubucuruzi bita ‘Agakiriro ka Karongi’ bafatiye rwiyemezamurimo ku biro by’Akarere baramuherana kugeza abishyuye miliyoni enye, uyu ngo yari amaze igihe yarabihishe yaranze no kubishyura. Abandi bakoze ntibishyurwe nabo bari bavuze ko batari buve ku karere batishyuwe gusa bizezwa […]Irambuye
We Are One Summer Beach Party Festival ni kimwe mu bitaramo bikomeye bitaganyijwe kuba mu mwaka wa 2015 gihuza abantu baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika ndetse no ku isi. Ku nshuro ya gatatu biteganyijwe ko icyo gitaramo kizabera ku Gisenyi ku Kivu Serena Hotel Beach. Ni nyuma y’aho iki gitaramo cyatangiye kuba mu […]Irambuye
Ubu muri Kenya hotel zose ziri Nairobi zicunzwe n’abashinzwe umutekano wa Obama. Perezida Barack Obama wa USA atagerejwe muri Kenya mu minsi icumi iri imbere. Serena Hotel, Hotel InterContinental, Laico, Safari Park, Crowne Plaze, Holiday Inn, Norfolk, Sankara na Kempiski ni zimwe muri Hotel ubu ziri gucungwa n’abashinzwe umutekano wa Obama bamaze kuzikodesha zose. President […]Irambuye