Digiqole ad

“Abapfobya Jenoside bazahoraho, kuvuga ko bazaceceka ni ukwibeshya,” Dr Bizimana

 “Abapfobya Jenoside bazahoraho, kuvuga ko bazaceceka ni ukwibeshya,” Dr Bizimana

Dr. Bizimana Jean Damascene umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG, yari kumwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo Mme Uwacu Julienne

Dr. Bizimana Jean Damascene Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), kuri uyu wa kabiri tariki 31 Werurwe, mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko abapfobya Jenoside bazahoraho, ngo kwibeshya ko bazageraho bagaceceka burundu ntibishoboka.

Dr. Bizimana Jean Damascene umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG, yari kumwe na Minisitiri w'Umuco na Siporo Mme Uwacu Julienne
Dr. Bizimana Jean Damascene umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG, yari kumwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo Mme Uwacu Julienne

Dr Bizimana uyobora Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside avuga ko n’Abayahudi bakorewe Jenoside, hashyize hafi imyaka 80 bagihanganye n’icyo kibazo kuko ngo jenoside abayikora banakomeza gutegura umugambi wo kuyihakana kandi bakabikwiza mu rungano ruzabakurikira.

Yagize ati “Hari na bamwe babigira iturufu yo kubyigisha no kubishakiramo inyungu nyinshi. Rero, niba ikintu kirimo inyungu za politiki n’inyungu ku bishakiramo amafaranga, ntabwo wavuga ko icyo kintu wahita ugikemura mu kanya gato.”

Avuga ko, nk’u Rwanda ndetse na CNLG by’umwihariko bagomba gushyiraho ingamba zo gukumira ibikorwa by’abapfobya aho guhora buri gihe basubiza ibyo banditse, ibyo bavuze cyangwa ibyo bakoze.

Dr.Bizimana Jean Damascene avuga ko igikwiye gukorwa mu rwego rwo gukumira abapfobya, ari ukumenyekanisha imiterere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ngo nimenywa n’abantu benshi na bo bazafasha mu guhangana n’abapfobya.

Kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda, bizabera mu midugudu.

Hazabaho gahunda y’umugoroba wo kwibuka ufite umwihariko kuko uzaba uwo kwegera abacitse ku icumu rya jenoside batishoboye kandi bizakorwa n’abaturage bafatanyije n’inzegi z’ibanze barebe umuntu utishoboye bamuganirize kandi bamufashe kuzamura imibereho ye.

Peacemaker Mbungiramihigo umuyobozi w’Inama Nkuru w’Itangazamakuru na we wari mu kiganiro n’abanyamakuru, yavuze ko itangazamakuru muri ibi bihe byo kwibuka rigomba guhaguruka rigahangana n’abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko abanyapolitiki benshi bapfobya cyangwa bagahakana Jenoside bagamije kugera ku nyungu zabo bwite kandi ngo banyura mu itangazamakuru.

Yagize ati “Umutimanama wacu ni wo ugomba kujya imbere kugira ngo dufatanye n’abandi mu kubaka igihugu.”

Nyuma y’imyaka 21 Jenoside ibaye, ibibazo byasizwe na yo ntibirarangira, ariko kugeza ubu ngo hatewe intambwe mu gukemura bimwe mu bibazo mu nzego zitandukanye.

Muri uyu mwaka nta nsanganyamatsiko yihariye ihari, ariko hazashyirwa imbaraga mu guhangana n’ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe abatusti mu 1994.

Tariki ya 7 Mata 2015 hazabaho umuhango wo gutangiza ku mugaragaro icyunamo, hakazacanwa urumuri rw’icyizere ku Rwibutso rwa Jenoside rukuru ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.

Muri iki cyumweru cy’icyunamo hazabaho gahunda zo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside, ibikorwa byafasha abahuye n’ingaruka zayo, birimo ubuvuzi ku bahuye n’ingaruka za Jenoside kandi abantu bazakomeza kuganira ku mateka ya Jenoside n’uburyo yaje guhagarikwa na RPF Inkotanyi.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • None se ko wunva hari abayigize inyungu za politique???, ubwo wowe ntiwijijisha kandi aho bipfira uhazi?,ariko abanyarwanda tuzavugisha ukuli ryari? Niyo mpanvu ubumwe n’ubwiyunge butazagerwaho , mubivuga mu magambo gusa , nzabandora

Comments are closed.

en_USEnglish