Digiqole ad

FERWAFA yatangaje ibihano yafatiye abatoza ba APR FC

 FERWAFA yatangaje ibihano yafatiye abatoza ba APR FC

Umutoza Vincent Mashami (inyuma y’abapolisi) na rutahizamu Michel Ndahinduka (uhanganye n’abapolisi) bagaragaye mu mvururu zabereye i Rusizi

Komisiyo ishinzwe imyitwarire mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yatangaje ko yasuzumye imvururu zabaye kuri stade y’i Rusizi tariki 18 Werurwe 2015 ku mukino wahuje APR FC na Espoir FC maze igasanga abatoza ba APR FC barakoreye ibyaha urwego rwa FERWAFA inatangaza ibihano ibafatiye.

Umutoza Vincent Mashami (inyuma y’abapolisi) na rutahizamu Michel Ndahinduka (uhanganye n’abapolisi) bagaragaye mu mvururu zabereye i Rusizi
Umutoza Vincent Mashami (inyuma y’abapolisi) na rutahizamu Michel Ndahinduka (uhanganye n’abapolisi) bagaragaye mu mvururu zabereye i Rusizi

Iyi Komisiyo ivuga ko yatumije impande bireba zirimo Issa Kagabo (umusifuzi wo hagati w’uwo mukino), Nzeyimana Jean Baptista (Komiseri w’uwo mukino), Mugisha Ibrahim (Umutoza w’abazamu muri APR FC), Ndahinduka Michel (Umukinyi wa APR FC), Kwizera Olivier (Umuzamu wa APR FC), Gatete George (Umuvugizi wa APR FC), na Mashami Vincent (Umutoza wungirije wa APR FC).

Iyi komisiyo yanzuye ko yasanze Ibrahim Mugisha yarakoze icyaha ku rwego rwa FERWAFA (abasifuzi) bityo ahanishijwe guhagarikwa imikino umunani n’amande y’amafaranga ibihumbi 100.

Iyi Komisiyo ivuga kandi ko Vincent Mashami umutoza wungirije wa APR FC yaragize umugambi yaragize umugambi wo gukorera icyaha abasifuzi we akaba yahagaritsweimikino ine anacibwa amande y’amafaranga ibihumbi 50.

Naho umukinnyi Michel Ndahinduka we yagizwe umwere ku byaha byo guhohotera abasifuzo no guteza imvururu kuri stade Kamarampaka.

Amafoto yagaragaye ndetse n’abari kuri uyu mukino bavuze ko abavugwa bagize imyitwarire mibi nyuma yo gutsindwa na Espoir FC igitego kimwe ku busa, bagashaka gusagarira umusifuzi Issa Kagabo bagatangirwa n’inzego z’umutekano.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • I came here for the comments! Biraba bishyushye!

  • Hahaha hahaha… It’s Called Ferwacinema .. posted by You ?!

  • hahaha iyi nkuru irasekeje….ferwafa weee.!

  • Ariko abayobozi ba FERWAFA batekereza ko abantu bose ari ibicucu? ibihano byafatiweAPR byagombye kuba bimwe nibyafatiwe Rayon Sport kuko amakosa ni amwe. Birababaje, gusa nizere ko Nyakubahwa President wa Republique nawe amenya iyi nkuru kuko ibyakorewe Rayon Sport byo yarabimenye, arahita amenya uburyo FERWAFA ibogama, nubwo ativanga mu mikorerere yayo ariko amenye igituma umupira wo mu Rwanda ntaho uzagera mu gihe cyose FERWAFA ibogama kariya kageni. Ese buriya Ministre mushya wa Sport abiboina ate?

Comments are closed.

en_USEnglish