Digiqole ad

Rwiyemezamirimo bapiganira amasoko ya Leta bashyizwe mu byiciro

 Rwiyemezamirimo bapiganira amasoko ya Leta bashyizwe mu byiciro

Seminega (hagati) umuyobozi wa RPPA ahemba Intara y’Amajyepfo ihagarariwe na Izabiliza (iburyo) kubera kwitwara neza mu gutanga amasoko ya Leta

UPDATED: 01 Mata 2015 – Mu masoko ya Leta yo kubaka hakunze kugaragaramo ibibabo byinshi biteza Leta igihombo hagatungwa agatoki ubushobozi bwa ba rwiyemezamirimo bayatsindiye badafite ubushobozi ntibarangize ibikorwa biyemeje. Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga no kugenzura amasoko ya Leta,RPPA, bwagaragaje uburyo bwo gushyira barwiyemezamirimo mu byiciro hagendewe ku bushobozi bafite.

Seminega (hagati) umuyobozi wa RPPA ahemba Intara y'Amajyepfo ihagarariwe na Izabiliza (iburyo) kubera kwitwara neza mu gutanga amasoko ya Leta
Seminega (hagati) umuyobozi wa RPPA ahemba Intara y’Amajyepfo ihagarariwe na Izabiliza (iburyo) kubera kwitwara neza mu gutanga amasoko ya Leta

Ni kenshi inzego zitandukanye haba iza Leta n’izikorere zakunze kugaragaza ko amasoko ya Leta atangwa nabi kubera ruswa n’ikimenyane ku bayobozi  bigatuma ayo masoko ahabwa abantu bafite ubushobozi buke bityo imirimo myinshi igapfa itararangira.

Mu myaka 12 ishize, umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta asohora raporo buri mwaka kandi ko zose ziza zigaragaramo igihombo giterwa n’ibibazo bisa birimo gutanga amasoko nabi no kwiga imishinga nabi.

Zimwe mu ngero zigaragaza ko Leta ihomba akayabo k’amafaranga harimo kuba raporo ziheruka za 2011/12 na 2012/13, zagaragaje ko inyigo yo kubaka  stade ya Huye yakozwe nabi bigatuma Leta isaba kongeraho amafaranga miliyoni 900 ku giciro cyari cyarumvikanyweho mbere ndetse na miliyari zisaga 22 zapfushijwe ubusa ku mushinga wo gushaka amashyuza ku kirunga cya Karisimbi.

RPPA mu gukemura iki kibazo ivuga ko yatangiye gushyira mu byiciro ba rwiyemezamirimo kuburyo buri wese agomba kwiyandikisha, akajya apiganira ubwoko bw’amasoko bitewe n’icyiciro abarizwamo.

Barwiyemezamirimo bashyizwe mu byiciro bitandatu(6) kuva kuri A kugera kuri F, uri mu cyiciro cya A ni uri hejuru mu kugira ubushobozi n’ubunararibonye mu mirimo azakora n’ibindi. Ubu bushobozi bumuha uburenganzira bwo gupiganira amasoko yose ya Leta.

Umuntu uri mu cyiciro cya F ni ba rwiyemezamirimo bakizamuka, nta burambe basabwa cyangwa ubushobozi runaka basabwa ni icyiciro cy’abantu bari kwiyubakabakiri ku rwego rwo hasi. Kubera ko ubushobozi bwabo bucye ntabwo abari muri iki kiciro bemerewe gukora isoko rirengeje miliyoni 100 y’u Rwanda.

Abajijwe niba ibi byiciro hari icyo bizakemura ku bibazo bya ruswa n’ikimenyane kigaragara mu itangwa ry’amasoko, umuyobozi mukuru wa RPPA Augustus Seminega yavuze ko  abahabwaga amasoko badafite ubushobozi kubera ko batanze ruswa bizacika kuko ibyiciro babarizwamo bizaba bigaragara mbere yo guhabwa amasoko.

Hasobanuwe ko muri ayo masoko ya Leta ahabwa ba rwiyemezamirimo hakubiyemo kubaka amazu atandukanye nk’amashuri, ibitaro, amazu y’abatishoboye, gutunganya ibishanga, kugemura ibikoresho n’ibiribwa mu bigo bitandukanye no nzego za serivisi zitandukanye.

Iki gikorwa cyo gushyira barwiyemezamirimo mu byiciro cyatangiriye ku bantu bubaka amazu ku buryo umuntu ubarizwa mu cyiciro cya;

A yemerewe gupiganira isoko rifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyari ebyiri kuzamura,

Muri B yemerewe gupiganira isoko ry’agaciro katarenze miliyari imwe n’igice,

Muri C yemerewe gupiganira isoko rya miliyari imwe kuzamura

Muri D yemerewe gupiganira isoko ry’agera kuri miliyoni 800

Mu kiciro cya E uwemerewe gupiganira isoko ry’agaciro ka miliyoni 300

Abanyamahanga baza gupiganira amasoko mu Rwanda, havuzwe ko bazajya bahabwa amahirwe inshuro imwe gusa yo gupiganira isoko nyuma yo kugaragaza ibyangombwa ko bafite ubushobozi, ku nshuro ya kabiri nabo bakaba bagomba kwiyandikisha kugirango bashyirwe mu byiciro.

Ku kibazo cy’uko hari barwiyemezamirimo batinda kwishyurwa mu gihe barangije amasoko bahawe Seminega yavuze ko akenshi biterwa no kuba bamwe badashyira mu bikorwa amasezerano basinyanye na Leta  cyangwa hakabaho imikorere mibi y’abashinzwe izo serivisi.

Uyu munsi hatanzwe kandi ibihembo ku nzego za Leta zatanze neza amasoko ya Leta nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi RPPA yakoze kuva mu mwaka wa 2013 kugeza mu ntangiriro z’umwaka wa 2014. Mu nzego nkuru za Leta igihembo cyahawe Intara y’Amajyepfo naho mu nzego z’ibanze igihembo gihabwa Akarere ka Nyanza.

Abahawe ibihembo bahurije ku kuba bubahiriza amabwiriza n’amategeko agenga itangwa ry’amasoko, gukora ubugenzuzi ku bakozi babo no kugirana inama ngo ni bimwe mu byabafashije kuza ku myanya ya mbere kandi ngo bagiye kurushaho gukora neza. Ibi bihembo bitangwa n’ikigo kibarizwa muri Kenya gishinzwe gutanga amasoko ya Leta kuko gihuriweho n’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Iki gikorwa cyatangiye mu kwezi k’Ukuboza 2014, kugeza ubu RPPA imaze kubona ba rwiyemezamirimo bagera kuri 850 basaba gushyirwa mu byiciro. Kizarangirana n’Ukwezi Kamena 2015 ariko ngo bikazajya bivugururwa uko  mwaka utashye.

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

 

ICYOTONDERWA:

Ubwanditsi bw’Umuseke.rw burisegura ku basomyi kubera imibare yari yatanzwe mbere ko ari amafaranga ba rwiyemezamirimo basabwa kuba bafite kugira ngo bapiganirwe isoko runaka. Habayeho kwibeshya k’umunyamakuru wagiye kuri ‘field’ abyitiranya n’agaciro k’isoko rwiyemezamirimo yemerewe gupiganira. Turasaba imbabazi ku ikosa ryabayeho n’ingaruka ryagize. Tubijeje ko ritazongera.

Murakoze

16 Comments

  • Nibyiza ko habaho gufata ingamba mu rwego rwo kwirinda ibibazo runaka ariko hari igihe hafatwa ibyemezo wabibona ukabura icyo uvuga muri make ukumirwa. nonese koko ngo rwiyemezamirimo muto kuri F ni 100 Millions?? ubu se bashingiye kuki bashyiraho iki gipimo?

    Twibukiranye ko muri Leta ikintu cyose kiri hejuru ya 100 000 Rwf kigomba kunyura mu isoko niba ntibeshye, ubwo se koko isoko rya 100 001 Rwf kugera wenda kuri 10 000 000 Rwf nigute wasaba umuntu kuba atunze cg afite 100 000 000 Rwf?

    Ibi rero nabyita iteranyuma no kudindiza ba rwiyemezamirimo bakizamuka kuko 100 000 000 Rwf ni amafaranga menshi cyane, niba tuvuga ngo ubukungu bushingiye ku ubumenyi (Knowledge based economy) ni gute twafata ingamba ziteye zitya? Leta iti mwihangire imirimo none kandi bati byibura 100 000 0000 Rwf nibwo wemerewe gupiganirwa isoko?

    uyu mwanzuro usubirwemo kuko ntabwo unoze, kuba rwiyemezamirimo asabwa ubumenyi byo birumvikana ntabwo umuntu yapiganirwa icyo atazi.

    Urebye neza kandi wasanga ibigo byabantu benshi twita ba rwiyemezamirimo nta 100 000 000 Rwf bafite cash cg bashobora kubona niyo wabateza cyamunara, turimo gutera imbere ariko twirinde kwihuta cyane.

    Inama ahubwo njye natanga ni uko umuntu ugiye gupiganirwa isoko runaka agomba kugaragaza neza ko afite ubushobozi buhagije mu ibijyanye n’umutungo kugirango Bank cg ahandi ateganya kuguza babaye bamutengushye yabasha gukomeza akazi ntakibazo. wenda tukavuga tuti niba isoko ryose ari 20 000 000 Rwf byibura urishaka agomba kwerekana ko yifite bihagije cg afite uwamwishingira mu igihe cyose agize ikibazo. cg bati byibura rwiyemezamirimo araswa kugaragaza nka 80%, 60% cg 50% ko afite umutungo uhagije naho ubundi ntibyoroshye. wenda hakiyongeraho ko buri umwe wese utsindiye isoko mbere yo gutangira agomba kurishyira mu ubwishingizi kugirango nihagira ibyago bibaho ntihaboneke igihombo kandi nihanabaho ibindi bibazo runaka assurance yishyure bitagoranye.

    Murakoze

    • Ndasubiza Kamana n’abandi basomye iyi nkuru. Byumvikane neza ko Rwiyemezamirimo usaba kujya mu cyiciro F nta burambe asabwa, nta mubare w’amafaranga ntarengwa asabwa, nta bakozi asabwa ndetse nta n’ibikoresho asabwa; ni icyiciro cy’abantu bakeneye gutangira iyi business cyangwa batangiye kwiyubaka ariko bakiri ku rwego rwo hasi.

      Kubera ko ubushobozi bw’abari muri iki cyiciro bizwi ko ari buke, nta muntu ukirimo uzakora isoko rirengeje 100 million Frw.

      Byumvikane neza ko aya 100 million atari ayo asabwa kugira ngo ahabwe icyiciro F.

      Ushaka kumenya ukuri soma iyi nyandiko usobanukirwe n’iki gikorwa batazagutuburira: http://www.rppa.gov.rw/fileadmin/files/CIRCULAR/MANUAL_FOR_CATEGORIZATION_OF_COMPANIES_Publish.pdf. Njye namaze kuyisoma kandi n’ikiganiro RPPA yagiranye n’abanyamakuru nari nkirimo.

      Murakoze!

      • Urakoze kuba ubaye umukorerabushake mwiza, njye nagendeye ku amakuru yatanzwe nkuko nabisomye ku umuseke.com, niba rero umuseke wanditse inkuru nabi washyuhije abantu mu imitwe ukwiye gukura inyandiko yindi ivuguruza iyi kandi bakanasaba imbabazi abasomyi muri rusange.

        Kuko nkuko iyi nyandiko ya RPPA yo ibivuga iviga ko gupiganira kugeza kuri 100 M ntacyo usabwa yaba urwunguko runaka mu imyaka 5 ishize, yaba amasoko runaka wakoze, yaba abatekinisiye runaka.

        Volunteer thanks a lot for your good orientation and clarification on this article.

        umuseke.com musabe imbabazi kuko mwayobeje abantu cyane.

  • Ibi bintu rwose ntago bisobanutse byaba arugukabya kwihuta kuko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika adusaba kwihangira imirimo kdi nibyo ubu se urubyiruko rufite miliyoni 100 warukurahe ?????ibi nugutandukira umurongo nagahunda ya Leta yacu!kuko ubumenyi turabufite pe!Universite zirzsohora aba eng buri mwaka kuki mutaduha amahirwe yo kg dukore ibyo twize ko dufite imitungo yo guha ama bank kdi ko tuba dufite assurance ziba zaduhaye ama garantie de soumission, rwose nyakubahwa mmuyobozi wa RPPA ibi bintu mubisubiremo mubanje kureba no kumurongo wa Leta yacu wo gukangurira abantu kwihangira imirimo

  • ibi byiciro se ni ibireba amasoko yo muri “Works” cg birareba na “Services” na “Goods”?
    Niba ari Works byaba ari sawa ariko Services 100,000,000 FRW yaba yaba ari menshi.

  • NGAHO RUBYIRUKO RWU RWANDA NIMWIHANGIRE IMIRIMO!!!!!! Nimureke abakize bakire sha, naho bene ngofero muzarinda mupfa mugikorera abandi!!!
    Ubundi se mumasoko.ko habagamo ingwate nazo zitari zoroheye abanyarwanda kuzibona, ibi byiciro byo bite?
    Ubu se ntabantu benshi muzi bagiye barangiza Kaminuza cg Secondaire bakabona ibiraka bakabikora neza bakabiheraho bakazamuka kandi ubu bakaba bakomeye kandi ntakintu batangiye bafite!?
    Ubuse ibyo byapfuye byose ni irihe soko ryali rifitwe na campany ya abanyarwanda ikennye!? Ni Gaz mu Kivu? Ni Amashyuza mu Birunga? Ko nubundi amasoko akomeye yose afatwa na abanya Asia baba badite ayo mafaranga bazi no gutangaho ka Fanta!?
    Muzatubwire isoko ryemewe kupiganirwa na abadafite amafaranga ariko bafite ubushobozi bwo gukora!?

  • Yabababaaaaa ibi bidushyize igorora tugiye gukira bamwe buvundaga !!!!

    Ariko se ku nyungu z’abanyarwanda muri rusange ibi sugupyinagaza abakizamuka ???

    100.000.000Frw kuyunguka tuvuge uri nku mwubztsi ugitangira nti wabura nibuze 1an bigutwara nabwo ufite uko wiranyeho ukabakisha nk’inzu 2 nini ,nonese umutangizi biramugendekera bite ???

    Jye biramfasha kuko abasangite ubusa bitana ibisambo ariko ku baturarwanda muri rusange kababayeho ndakurahiyeee

  • Nonese ko bafite ibarurishamibare, bakoze inyigo basanga hari isano ifatika iri hagati y’amafaranga umuntu atunze no kutubahiriza ibyasezeranyweho muri ayo masoko ya leta? Cyangwa ni bimwe Bibiliya ivuga ngo umukene arangwa n’abaturanyi be bakamubonerana?

  • Igishimishije ni uko dufite president wacu ufite ugushishoza kwinshi,reka tubitege amaso azagira icyo abikoraho

  • menshi mu makuru ari muri iyi nkuru siyo cyane cyane ajyanye n’umubare w’amafaranga.
    Title y’iyi nkuru ubundi yagombye kba” Rwiyemezamirimo ugitangira cyangwa utarigeze akora isoko rirengeje milioni 100 z’amafaranga y’u Rwanda agiye kwemererwa kujya apiganira amasoko afite agaciro kageze kmuri miliyoni 100 adasabwe kuba yarakoze imirimo isa niyo agiye gupiganira (reference techniques)
    indi mibare irimo, urugero miliayari 2, miliyoni 800 n’indi ni agaciro k’imirimo uri mukiciro runaka yemerewe gupiganira ntabwo ari amafaranga asabwa kuba afite.

  • Ayo masoko ashobora kuzajya akorwa n’abantu batarenze 5 mu gihugu

  • ese izo millions 100 uwabivuze we arazifite? cg nukunaniza abantu ngo babihe abanyamahanga!!!!! ahubwo ruswa nibwo igiye gukora. ahaaaa sinzi aho tugana pe!!!! ibibi birimbere

  • VOLONTAIRE ugize neza UM– USEKE.RW wari wibeshye !!!

  • Ni mwicecekere ngo nibde uzabona 100.000.000Frw yo gukora ??

    Iki gihugu kibitse abaherwe benshi bicecekeye.
    Batinze gutanga ayo masoko ngo urore abahungu uburyo bakwakwanya.

    Ni basabe na 10.000.000USD urore ko batayazana.
    Jye gusa mbabajwe na batangizi.
    Ibi bizapyinagaza abana bazamuka.

    Kandi nta diamond cg petrol yibdi tugira.

    Ubukungu bwu Rwanda bukwiye kuva mu nganda, Ubwejye, tourist, umutekano no e dore bahagaritse ba rwiyemezamilimo batoya !!!!

    Ibi bisuzumwe neza

  • ahaaaaaaa, ni sawa

  • haraho mbona ntacyo bizakemura cyane cyane kuri ruswa y’icyenewabo, nubundi ibyo byangombwa bigaragaza ko afite ubwo bushobozi biracurwa umunsi kuwundi, azabwira mwene wabo ati vicurishe nzakuba hafi kdi nzagushakira hidden hand supervisor

Comments are closed.

en_USEnglish