Digiqole ad

Zamalek na Al Ahly ziteguye bikomeye APR na Rayon

 Zamalek na Al Ahly ziteguye bikomeye APR na Rayon

Umukino Al Ahly iheruka gukina warayigoye cyane

Umunyamakuru w’imikino mu Misiri Ghanem Reda yabwiye Umuseke ko ikipe ya Al Ahly yiteguye ku buryo bukomeye ikipe ya APR FC nubwo bwose yabanje kuyitsindira i Kigali mu mukino ubanza. Ni nako bimeze ku ruhande rwa Zamalek izaza gukina na Rayon Sports umukino wo kwishyura i Kigali.

Umukino Al Ahly iheruka gukina warayigoye cyane
Umukino Al Ahly iheruka gukina warayigoye cyane

Tariki 04 Mata 2015 mu mukino wo kwishyura wa 1/32 cya CAF Champions Ligue uzabera kuri i Cairo kuri Petro Sport Stadium hagati ya APR FC na Al Ahly nta mufana uzaba ari ku kibuga mu rwego rwo kwirinda ibikorwa by’urugomo nk’ibiheruka kubera kuri stade ya Zamalek mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Ghanem Reda yabwiye Umuseke ko Al Ahly yaruhukije abakinnyi bayo batandatu mu 10 ikinisha imbere, aba ntibagiye mu ikipe y’igihugu iheruka gukina imikino ya gicuti kugira ngo batananirwa.

Mu mukino wa shampionat Al Ahly yakinnye kuri uyu wa 31 Werurwe 2015 yatsinze bigoranye ikipe ya El Raja Marsa Matruh ibitego 2 -1 nabwo yakiniye ku kibuga kitarimo abafana. Kuva kuri uyu wa gatatu yatangiye gukorera imyitozo kuri stade izakiniraho.

APR FC yahagurutse kuri uyu wa gatatu irasabwa gutsinda ibitego bitatu ku busa Al Ahly kugira ngo ikomeze ibe yahura n’izatsinda hagati ya  Moghreb Tétouan yo muri Maroc na Kano Pillars yo muri  Nigeria, ibyo benshi mu bakunzi ba ruhago babona nka ‘mission impossible’.

 

Rayon nayo ntiyorohewe

Abasore ba Zamalek bishimiraigitego batsinze mu mukino wo kuwa mbere w'iki cyumweru
Abasore ba Zamalek bishimiraigitego batsinze mu mukino wo kuwa mbere w’iki cyumweru

Nyuma yo gutsindirwa mu Misiri 3 -1 Rayon Sports nayo amahirwe ni macye yo gusezerera Zamalek i Kigali mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup.

Zamalek y’umutoza  Jesualdo Ferreira kuwa mbere w’iki cyumweru yatsinze ikipe ya El Dakhleya SC ibitego bibiri ku busa, Tolba  Hamada na Ahmed Eid ni bo batsindiye ikipe ya Zamalek, ibitego byombi byabonetse mu gice cya kabiri.

Zamalek ubu niyo iri imbere ku rutonde rwa shampionat ya Misiri n’amanota 48 iri kwiruka inyuma y’igikombe cya 12 cya shampionat mu Misiri, mu gihe Rayon Sports mu Rwanda iri ku mwanya wa 7 n’amanota 27 ikarushwa n’iya mbere amanota 14.

Zamalek izakina na Rayon Sports umukino wo kwishyura kucyumweru tariki 05 Mata, amahirwe menshi ari ku ruhande rwa Zamalek yizigamiye impamba y’ibitego bibiri.

Bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bakaba baragaragaje ko amahirwe y’izi kipe z’i Kigali n’i Nyanza asa n’ayarangiriye mu mikino ibanza imbere y’aya makipe yo mu Misiri.

Zamalek (yambaye umweru) mu mukino iheruka gukina
Zamalek (yambaye umweru) mu mukino iheruka gukina
Zamalek uyu mukino yawutsinze ibitego bibiri ku busa
Zamalek uyu mukino yawutsinze ibitego bibiri ku busa
Al Ahly yaruhukije abakinnyi batandatu ngo yitegure APR FC
Al Ahly yaruhukije abakinnyi batandatu ngo yitegure APR FC
Abakinnyi ba Al Ahly bamaze kumenyera kwishimira ibitego kuri stade itariho abafana
Abakinnyi ba Al Ahly bamaze kumenyera kwishimira ibitego kuri stade itariho abafana

Faustin NSENGIYUMVA
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Umukino wa Zamarek na Rayon ni Ku cyumweru(pasika) si kuwa gatanu.

  • Tumereye imvugo ngo muri ruhago byose birashoboka reka tuzarore ifirimbi yanyuma nivuga uko bizaba birangiye gusa biragoye.

  • Reka turebe Nyandwi FC icyo igiye gukora hanze.

  • Amakipre yo mu rwanda ni nkaho yasezerewe tutabeshyanye, nukuri twebwe ABARAYON tuzakine umupira wacu tutavunana , murakoze!

  • BA NYAMINANI BABONEKA KARE CYAKOZE APR IRAMUTSE ITSINZWE 3 YABA YAGERAGEJE, RAYON NAYO INGANYIJE AMAPETA KURI YO,! GUSA BAZAKINE BATIKINSHIJE.

  • NI ugutegereza tukareba ko hari icyagenda kabisa, ariko jye amaso nayakuyeyo.

  • APR izatsindwa 4-0 cyokora nayigira inama yokuzaza nijoro rwose aba nyarwanda twaryamye. Kuko bizaba bigaragaye ko imbwa yicariye intebe itariyayo

  • umva ntabandi basebanya gutyo !gutuka abantu nkabariya ngo “imbwa”? ntashema uhesha ikipe ufana

Comments are closed.

en_USEnglish