Digiqole ad

Umugenzuzi w’Imari muri RBA afunze akurikiranyweho kwakira RUSWA

 Umugenzuzi w’Imari muri RBA afunze akurikiranyweho kwakira RUSWA

Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko umugenzuzi w’imari (Internal Auditor) mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (Rwanda Broadcast Agency, RBA) afunze nyuma yo gufatirwa mu cyuho yakira ruswa y’umwe mu bakozi bashinzwe gushakira amasoko icyo kigo cya Leta.

RBA

Theoneste Ntidendereza yatawe muri yombi n’inzego z’ubugenzacyaha mu ntangiriro z’ukwezi gushize yakira amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 yahawe n’umwe mu bakozi bashakira amasoko RBA bazwi nka ‘Sales Executives’.

Ntidendereza ngo yari afite facture y’amafaranga asaga miliyoni enye y’uyu mukozi ariko ngo agakomeza kuzitinza mu biro bye kugira ngo zizahave ari uko ahawe Ruswa, basigaye bita ‘akantu’.

Mu biganiro yagiranye n’uyu wamuhaye ruswa, baje kwemeranywa ko azamuha miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda ariko dosiye ye akayireka ikagera aho igomba kugera.

Uyu watanze ruswa ngo yaje gufata amajwi undi atabizi, ndetse abimenyesha mu nzego z’iperereza no muri polisi, arangije amwemerera kumuha ibihumbi 500, ariko abanza gufotora ayo mafaranga.

Aba bitwa Sales Executives bakorera RBA ariko ntibari ku rutonde rw’abakozi bahembwa n’ikigo kuko bahembwa hakurikijwe ibyo binjije, ku buryo rimwe mu kwezi bashobora gukorera amafaranga menshi bigatuma bahembwa menshi kubera za ‘commission’.

Ibyo ngo bituma bamwe mu babayobora babigenderaho bakabaka ruswa kuko babona bafite umushahara usumba uwabo.

Umwe muri aba bakozi bitwa Sales Executive muri RBA yabwiye Umuseke ko bamwe mu babakuriye muri aka kazi muri iki kigo cya Leta bajya babaka amafaranga (ruswa) kugira ngo dossier bazanye zihutishwe.

Tariki ya 09 Werurwe 2015 umuyobozi mukuru wa RBA, Arthur Asiimwe yakoranye inama n’aba bakozi (Sales executives) bamubwira ibyo bibazo bya ruswa bahura nabyo ku babakuriye ndetse ngo uyu muyobozi biramubabaza.

Tariki ya 18 Werurwe 2015, Arthur Asiimwe kandi yakoranye indi nama n’aba bakozi ndetse n’ababayobora arabihanangiriza abasaba ko icyo kibazo atazongera kucyumva.

Inshuro zose Umuseke wagerageje kuvugana na Arthur Asiimwe umuyobozi mukuru wa RBA kuri iki kibazo ntabwo yabonetse cyangwa ngo asubize ubutumwa yandikiwe.

Spt Mbabazi Modeste, Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yabwiye Umuseke ko Ntidendereza Theoneste koko yafatiwe muri icyo cyaha ndetse ngo yamaze kugera muri gereza ku buryo nta kintu kinini yabivugaho.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • turifuza ko ibi byabera isomo abahombya ibigo bya leta, ibigo by igenga cyane cyane amabanque …kuko abajura ni benshi. police ihora mu ma perereza ku masoko aba yarahombeje ibigo ariko inyinshi ntitwumva iko birangira. nababikoze bigaragarira buriwese bagakomeza akazi kabo nta nkomye. dufatanye rwose ruswa icike burundu. dore iki nicyo africa izize. buri wese abaye umunyakuri mukazi ke. ndabwiza ukuri ko iterambere mwumvana abandi ritaba riri kure. mugire amahoro.

Comments are closed.

en_USEnglish