Umuntu mukuru kurusha abandi ku Isi yatabarutse
Uyu mugore wari ufite imyaka 117 y’amavuko yatabarutse mu gitondo cya kare kuri uyu wa Gatatu nyuma gato y’uko yizihije isakuru y’amavuko ejo bundi hashize. Misao Okawa yapfuye azize umutima wahagaze ananirwa guhumeka nk’uko byavuzwe na Tomohiro Okada wari ushinzwe kumwitaho mu rugo rwita ku bageze mu zabukuru ruba ahitwa Osaka mu Buyapani.
Okada yabwiye Associated Press ko bazakumbura Misao cyane kubera ko yari umuntu ukunda gusetsa no gusabana cyane.
Misao Okawa yavutse muri Werurwe 1898, ubu yari yaramaze kwandikwa mu gitabo Guiness de records 2013 nk’umuntu wa mbere ukuze kurusha abandi ku Isi.
Okawa yari amazi imyaka icumi yarataye appétit( atagikunda kurya). Yakundaga kwambara imyenda gakondo y’Abayapani bita Kimono.
Ubwo bamubazaga ibanga ryo kuramba kwe, Misao yavuze ko yaba abeshye agize icyo abibabwiraho.
UM– USEKE.RW
3 Comments
urupfu ruhire
Ntago ariwukuze cyane wanaa,harumuhinde ufite 175!
uwo se urumva akiri umuntu?
Comments are closed.