Digiqole ad

Mama yanyigishije ko ubwiza nyabwo atari isura, igihagararo cg ikimero – Ange

 Mama yanyigishije ko ubwiza nyabwo atari isura, igihagararo cg ikimero – Ange

Ange Kagame, umukobwa wa Perezida Kagame yemeza ko nubwo mu Rwanda abagore hari intambwe bateye mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’ibihugu babamo no kugira uburenganzira asanga hari ibitaragerwaho kugeza ubu.

Ange Kagame avuga ko umubyeyi we yamwigishije ubwiza nyabwo
Ange Kagame avuga ko umubyeyi we yamwigishije kumenya ubwiza nyabwo

Avuga ko haba mu bukungu, muri politiki, n’imibereho myiza y’abaturage, abagore n’abakobwa bateye imbere mu buryo bugaragara. Akemeza ko uburenganzira bw’umugore ariwe wa mbere wo kubuharanira, ndetse anabifatira urugero ku mubyeyi we, Jeannette Kagame.

Ati: “ Iyo nicaye ngasubiza amaso inyuma nkareba ukuntu Mama yashyize ingufu mu guteza imbere imibereho y’abagore n’abakobwa numva nguwe neza. Nshimishwa cyane n’uko umukobwa wa mbere yahaye urukundo ari njye.”

Ange w’imyaka 21 avuga ko ikintu cy’ingenzi nyina yamwigishije ari ukumenya ikintu gituma umuntu aba mwiza.

Jeannette Kagame ngo yigishije Ange ko ubwiza nyabwo buba imbere mu muntu, ko atari igihagararo, isura cyangwa ikimero cye.

Ange yagize ati: “Mama yanyigishije ko ibintu byose bigaragarira amaso harimo n’ubwiza bizayoyoka nk’umuyaga, ariko ko ubwiza buramba kurusha ubundi ari ubw’imbere kuko bumuranga igihe cyose agihumeka umwuka w’abazima. Ubwiza bw’umugore buba mu mutwe we, mu bitekerezo, muri roho ye.”

Ange Kagame mu nyandiko yanditse avuga ko nyina urukundo yamweretse rwakuze rukagera no ku bandi bantu binyuze mu bikorwa bwo gufasha abatishoboye, haba mu Rwanda n’ahandi ku Isi.

Ange avuga ko kuba nyina yarashyizeho kandi akita ku muryango Imbuto Foundation mbere na mbere yari afite intego yo gufasha abarwayi banduye agakoko gatera SIDA kandi akaba yarifuzaga n’umutima we wose gufasha abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Ubu Imbuto yaragutse ikaba yita no ku gufasha abagore n’abakobwa kwihangira imirimo  no kwaguka mu bitekerezo bakumva ko nabo  bashoboye, bakihesha agaciro.

Ijambo Imbuto rishaka kwerekana ko ubu u Rwanda rufite gahunda yo guha abana baryo uburyo bwo kwiga ibintu bitandukanye bizarufasha kubaho neza.

Muri byo harimo kwishyurirwa za Kaminuza, kwigisha abakiri bato indimi, kugabanya ubukene, gukwirakwiza ikoranabuhanga mu baturage n’ibindi.

Ange avuga ko yigira byinshi ku mubyeyi we
Ange avuga ko yigira byinshi ku mubyeyi we. Photo/Flickr/JeannetteKagame

Ange Ingabire Kagame yemeza ko guha abana b’abakobwa uburyo bwo kwiga no ‘kwigira’ ari ingenzi ku gihugu cyahuye na Jenoside yakorewe Abatutsi yaguyemo abagore n’abakobwa benshi.

Kuba abenshi mu bagore bayirokotse, ubu hari ababayeho nabi kandi barasigiwe abana bo kurera, kubwa Ange Kagame ngo ni ikintu kigomba gusunikira abantu bose bafite umutima ukunda kugira icyo bakora, bakabafasha kubaho neza no kwiyubakira igihugu.

Mu mateka y’u Rwanda, abagore bari baramenyerejwe kwicara hamwe bagategereza icyo abagabo babo babazanira, ugasanga bisa n’aho bo ntacyo bashoboye.

Kubera ko ubu u Rwanda rushaka iterambere ryihuse, nta mwana w’igihugu ugomba gusigazwa inyuma hashingiwe ku kintu icyo aricyo cyose nk’uko uyu mukobwa abyandika.

Ange Kagame asanga ibyabaye ku bagore mu mateka, byarababereye isomo ryiza ryo guhaguruka bakiyubakira igihugu kandi nabo bakiyubaka, aho kumva ko abagabo babo aribo bazabaha muri kintu cyose bifuza.

Kuba abagore n’abakobwa muri rusange ubu bafite agaciro karenze ako bigeze mu mateka, bishingiye k’ubushake bwa politiki abayobozi bafite bw’uko ntawe ugomba gusigara inyuma mu guteza imbere igihugu.

Itegeko nshinga ry’u Rwanda risobanura ko abanyarwanda bose bafite uruhare mu kuzuzanya, haba abagore cyangwa abagabo kandi byose bigakorwa mu nyungu z’u Rwanda.

Ange Kagame yemeza ko abagore aribo bagize uruhare rugaragara mu kunga abanyarwanda binyuze mu mutima yabo irangwa no kubabarira ndetse n’ibitababarirwa ubusanzwe.

Asanga ubushake bwabo bwo kubaka igihugu bwaratanze umusaruro ugaragara kandi buzakomeza no gihe kiri imbere.

Ange Kagame yemeza ko nubwo bwose abagore bakoze uko bashoboye kose  bagatera imbere mu nzego nyinshi, batagombye kwirara  ngo bumve ko bagezeyo!

Kuri we ngo ‘inzira iracyari ndende’

Ange Kagame yiga amasomo ya politiki y’Africa muri Smith College muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Ni umwana wa kabiri akaba umukobwa wenyine wa President Paul Kagame.

UM– USEKE.RW

31 Comments

  • Imana ikomeze kugufasha gukurana ubwenge, n’ubuhanga, uri umukobwa mwiza ubereye u Rwanda n’ababyeyi. Uwakwise Ange ntiyibeshye.Turagukunda

  • Am proud of you Girl u are very intelgente, congz & God be with u and ur family

  • Ange asa na Maman we cyane, mwitegereze kuva ku ryinyo rya mbere kugeza ku rya nyuma, amenyo yose arasa ahuje forme. Ibihe byiza first lady and first girl.

  • Yego baba!!!
    Shaka ibyo ukora biguteza imbere mu bihe bizaza wa mwana we rwose. Umuntu ashobora kwibaza ko uri umuhanzikazi pe!! Fata urugero ku muhungu wa Uhuru Kenyatta kuko ageze kure mu bucuruzi afite ingnda n’ama entreprises aha akazi abanya kenya nawe uriyandikisha mu binyamakuru nka Senderi!!
    Maman wawe ibyo akora n’urwego ariho abikesha umusaza rudasumbwa wacu uyobora u Rwanda.
    Igihe azaba atakiyobora rero za Imbuto Foundation zizahinduka nka URAMA ya Kanziga cg bya bigo by’infubyi bya Seraphine BIZIMUNGU.
    Haribyo ukibona se?
    Tangira imishinga cg wige amashuli utegure ubuzima bw’ejo mwari w’u Rwanda kandi Imana ikugende imbere.

    • Umubwiye neza

    • Ibyo uvuze ni byo pe. Tugire amahoro. John

  • Wa mwana we ange amagambo uvuze nay’u
    bwenge kandi nibyo maman yagutoje niby’ubwenge uzabihorane courrage Ange wacu

  • Imana ishimwe ubwo umwana nkuyu uzi ubwenge avuka mu rwanda, uyu muco mwiza wo kwigisha rubanda awucengeze mu bandi bana bangana maze twizere abagabo n’abagore beza mu gihe kizaza dore twe turisaziye

  • koko mama wawe ntabwo yakubeshye ubwiza ntabwo ari ubw’inyuma ahubwo buba imbere kandi bukazagaragarira mu bikorwa byiza buteza imbere rubanda nkuko yashinze imbuto foundation n’ibindi. nawe toteza iyo nzira

  • icyizere cy’u Rwanda rwubakitse neza turakibona mu bana nkaba ba Ange Kagame kuko ibi bitekerezo afite akiri umwana nakura mubyitege ko bishobora no guhindura isi kandi bigahera hano iwacu. umugongo waguhetse uragahoraho

  • uyu mwana ni umuhanga rwose ndamubashimiye cyane,kandi ni mugihe afite aho abikura, Paul kagame umubyara ni intyoza mu miyoborere, madamu J.Kagame nawe sinakubwira byinshi abagore bamaze kugeraho niwe ubwo se umwana wabo yabura koko ubu bwenge. uyu muryango nywusabiye umugisha

  • Mu muco nyarwanda umwari nubundi ubwiza bwe ntago bureberwa ku kimero gusa ahubwo imico nibwo bwiza

  • umubyeyi wawe rwose nti yakubeshye kandi icyo nkunze n’uko wamwimvise ukaba waravuyemo umukobwa w’umutima wuje imico mwiza n’ubupfura

  • abantu batekereza nka ange nibo igihugu gikeneye kugira ngo gikomeze gitere imbere umunsi ku munsi, kubona umwana muto nkuyu yifuza ko urukundo ndetse no guteza imbere abantu, gufasha abababye, kwimakaza amahoro aribyo byingenzi, bihita bigaraga neza inzira nyayo arimo ndetse naho ashaka kwerekeza.

  • Ange Kagame, nshimishijwe n’ibi bitekerezo byawe, ni amahire ubwo ubona ko hari byinshi bitaragerwaho, nawe umusanzu wawe urakenewe numara kwiga kandi hamwe nawe hari itafari rizongerwaho kubyubatswe

  • rega uburere bwiza umwana abukomora ku babyeyi kandi ubona ange yarabonye uburere bwiza. njyewe sishidikanya ko ange yuje ubwiza bwo ku mubiri, ku mutima n’ imico myiza

  • Ange Kagame ubona neza neza angana ababyeyi be yaba mu mico, mu myitwari, mu bwitonzi, mu bupfura, byose ubona rwose afite isoko abikuraho kandi abanyarwanda turabyishimira rwose

  • komerezaho mukobwa wacu ufite ejo hazaza warezwe neza , kandi ufite ababyeyi isi ifatiraho urugero kubwi imiyoborere myiza ni ubwenge butangaje , ibi rero bigutera imbaraga zo gukora cyane , abanyarwanda turabakunda cyane, famille ya President

  • Icyo nakubwira cy’ukri mu byo umubyeyi wawe yakubwiye ni uko ubwiza bw’inyuma bw’ikiremwa muntu, burya ntacyo buvuze, kuko biterwa n’ukubona kandi agushaka. Umuhanga witwa Platon wabayeho mu myaka 300 mbere ya Kristu, baramubajije bati: “Umuntu ni iki?’.Naho we ati:”Umuntu ni Roho ikoresha umubili”.Umubili lero ni igikoresho, ntabwo lero igikoresho ali cyo cyaranga umuntu mwiza, ahubwo umuntu arangwa n’uko abona ibintu n’abantu, kandi abo bantu akabashakira ibyiza, bituma ubuzima bwabo bukomeza kuba bwiza.Nk’abazungu baje mu Rwanda bashuka igice kimwe cy’abqanyarwanda ngo ni bo beza, ngo abandi ni babi ngo kubera ko bapimye amazuru n’igihagararo n’imitwe, maze abanyarwanda babyishyioramo, none dore abanyarwanda ( abahutu n’abatutsi bose) balicanye karahava! Umubyeyi wawe yibagiwe kukubwira ko biliya byadutse ngo reka bashyireho irushanwa ry’abakobwa ry’umukobwa waba umwiza w’u Rwanda, encore une fois, n’ibishukisho by’abazungu, kuko abo bazungu babonye mu Rwanda hali igice gikunda ibyo kwilirwa binezereza gusa bikenesha kandi bakenesha igihugu, abo bazungu bati reka duhere aha dukomeze gusubiza u Rwanda inyuma! None, dore reba ukuntu byitabilirwa, kandi ali ko abo banyarwandakazi bikenesha. ayo mafranga se yose yiyo rwaserera yakoreshejwe mu gutanga boursezs? Ibyo byakworohereza u Rwanda rwanyu, rw’ejo!

  • Impanuro yahawe n’ababyeyi be ni nziza cyane wojyeye ho ibitekerezo uwitwa BINGWA atanze hano hejuru byaba agahebuzo yaba abaye umusingi mwamba w’iki gihugu.

  • Nubundi ibyo byose n’Imana ibikora, ubwiza bwa ROHO MUZAB– USEGASIRE, nge nakunze presentation, pe kandi IMANA IBE HAFI YA ANGE, IYI SI NTIZAMUHINDANYE, MA, UJYE UGISHA INAMA MAMA CYANE, PAPA WE ABA ARI MURI RWINSHI, ARIKO BOSE NDABAKUNDA, KANDI NDABASHIMA, NMURI IMPANO Y’IMANA KU RWANDA, MBASABIYE IMIGISHA MYINSHI PE, NYAGASANI ABIKOMEREZA, TUZABAHORANE

  • ko mwavuze ngo yabyanditse, yabyanditse he? ni byiza kutugezaho ibitekerezo byiza bya Ange ariko burya na source iba ari ngombwa.naho uyu mwana byo azi ubwenge birenze. thanks

  • Ariko nkubu ninde wizerwa akamusuja ???

  • Ariko nkubu nibde wizerwa aka musuka ???

  • Uhagarikiwengwe aravoma sha, ko batashyize umwana wundi muturagese nuko bo batagira banyina?

  • @k c abanyamatiku,abanyamashyari muzahoraho!! abo uvuga se bavuze iki kizima ngo babashyireho?

  • Ehhhh!!!!??????????????Mbegaumuntu witwa Bingwa Mana yanjye!!!Ndumiwe.Komera Mwana w’umunyarwanda ibitekerezo byawe bibere benshi umusemburo w’ukuri

  • Bingwa ibintu avuze ni byiza.
    Bano bana ba muzehe bakwiye gukira cyane nka President Kenyatta bagatanga imilimo mu gihugu kuko bazi ubwejye cyane urabona nkuyu mukobwa we ukuntu yaba umuyobozi mwiza wigo company gikaze diiii

  • Famille yose baba beza batya….
    Bakagira uburere bwiza batya….
    Bakamenya ubwejye batya….
    Bakagira umurava batya….

    Bakaba na baherwe batya….

    Iyi nibyo bita kugira Imana rwanyonga.

  • Ariko se ubundi wowe uvuga ngo nabandi bana bafite ba nyina, urabona abana bose bakwandikwa kuri uru rubuga? burya rero iyo bavuze umuyobozi umuryango we nawo uba ugomba kujya imbere y’abandi, kandi rero buriya kuba uyu mukobwa aba atanze igitekerezo aba avugiye abandi batabasha kugera mu binyamakuru, gusa njye ndamushigikiye nakomereze aho atere ikirenge mu cyanbabyeyi be kuko ni indahemuka twe abanyarwanda turabizi, ahubwo musabiye umugisha ku mana kugirango ibyifuzo afite byiza azabigereho.

Comments are closed.

en_USEnglish