Digiqole ad

Kigali: Abamotari barashinja abakobwa batwara kubiba

 Kigali: Abamotari barashinja abakobwa batwara kubiba

Abamotari bavuga ko abakobwa babakora mu makote bakabiba amafaranga

Taxi Moto ni ikinyabiziga ikunzwe gukoreshwa n’abagenzi mu mujyi wa Kigali baba bashaka kwihuta bakagera mu kazi kabo vuba. Yifashijwe kandi n’abagenzi baba bagiye ahantu batazi neza kugira ngo umumotari uhazi ahabageze vuba. Nubwo ari uko bimeze, hari abamotari binubira ko abagenzi bamwe na bamwe babakora mu mifuka bakabiba amafarnga baba bakoreye.

Abamotari bavuga ko abakobwa babakora mu makote bakabiba amafaranga
Abamotari bavuga ko abakobwa babakora mu makote bakabiba amafaranga

Umuseke waganiriye n’abamotari batandukanye badutangariza ko batwara abagenzi ariko ugasanga hari bamwe babakora mu mifuka bakabatwara amafaranga ariko ngo abenshi babikora ni abakobwa.

Umumotari utashatse ko tugaragaza amazina ye yatubwiye ko hari igihe batwara umugenzi w’umukobwa yamara kumwishyura, undi agashyira amafaranga mu mufuka, ubundi agakomeza.

Ngo byamubayeho ageze imbere yisatse ngo agure ka Mituyu asanga mu mufuka harimo amafaranga wa mukobwa yamwishyuye gusa, ayandi yayatwaye.

Yagize ati:  “Utwara umugenzi w’umukobwa ukakubwira ngo imbeho iramwishe, ngo arakonje ukagusaba gushyira amaboko ye mu ikoti ryawe, ukamwemerera. Iyo wibagiwe ko washyize amafaranga muri uwo mufuka, uba wikozeho kuko arayatwara ugasanga wakoreye ubusa.”

Uyu mumotari yongeyeho ko abagenzi bakora ibyo akenshi baba ari abajura kabuhariwe, indaya n’abandi bagira ingeso mbi ngo kuko kuri we umuntu muzima atatekereza kwiba amafaranga y’umumotari.

Motari yatubwiye ko kugeza ubu bamaze kumwiba ibihumbi 7000 Rwf mu byiciro bitandukanye.

Ibi bivugwa n’abandi bamotari, bemeza ko gutwara moto ukaza gutahana amafaranga yawe yose ari amahirwe cyane cyane iyo uwo munsi wagize abagenzi b’abakobwa benshi.

Daddy SADIKI RUBANGURA

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • ntabwo ubeshye rwose,bagira utuntu tw,amayeri twinshi. ubutaha bazagushinja ko wabafashe ku ngufu!

    • uzafatwa azakubitwe ntambabazi

  • Abakobwa barakerebutse, bamenye ubwenge. Iyo bashyize kw’isoko imyanya ndangagitsina mwanga kubateza imbere. Muhame hamwe ayo mafaranga bayashakane ubundi bwenge rero. Ariko tekereza kugusaba gushyira amaboko mu mufuka wawe!!!!! Abamotari namwe mutekereza hafi kabisa.

  • None se si ukwihangira umurimo???, ariko uteketezako uwo ukora mu mufuka aba afite uko abayeho??,muribaza ubukene buri muli uru Rwanda, ko abenshi batababaye?, abantu bamwe babayeho neza n’imitungo itabarika, abandi baricirwa ku rwara nk’inda,cyokoze ibi birarambiranye,iyi système yo kunyinyuza imitsi ya rubanda ikwiye guhinduka

    • @ tetero, nibyo birakwiye guhinduka nkuko byabereye KIZITO KUKO MWE MUSHAKA AMAJYAMBERE YIH– USE…ABANTU BOSE BAGATUNGA…BIGAHANUKA BIVA KW´IJURU!!!!!!

  • hahaha urwishigishiye…ubwo c wowe ujya kwemera ko umuntu ashyira amaboko ye mumifuka kd uziko ubikamo ubwo yba utekereza neza? ahubwo niwowe ndaya kwemerera umuntu mutaziranye ko agukorakora. imbeho se bayigira bonyine? izo mpuhwe ra? aho si nka zimwe za bihehe? mbona hari ibiba mubyikururiye kabisa! just saying!

Comments are closed.

en_USEnglish