Digiqole ad

Abantu 35 000 bavuwe n’ibikorwa bya Army Week mu myaka 3

 Abantu 35 000 bavuwe n’ibikorwa bya Army Week mu myaka 3

Umutekano wa mbere ngo ni ubuzima bw’abantu

Benshi mu barokotse basigiwe ibikomere na Jenoside bitakize kuva muri Gicurasi 2012 kugeza ubu bagiye bavurwa ku buntu n’abaganga bo mu ngabo z’igihugu mu turere 27 bagezemo. Kuri uyu wa mbere Mata 2015 ubwo bari i Rubavu bavuye abantu bakabakaba 300. Theophile Ruberangeyo uyobora ikigega FARG yavuze ko kuva mu 2012 abamaze kuvurwa muri ibi bikorwa bagera ku bihumbi 35.

Umwe mu barwayi avuga uburwayi bwe imbere ya muganga, abayobozi mu ngabo, FARG na MINALOC nabo bari hafi bakurikirana iki gikorwa
Umwe mu barwayi avuga uburwayi bwe imbere ya muganga, abayobozi mu ngabo, FARG na MINALOC nabo bari hafi bakurikirana iki gikorwa

Uyu ngo ni umusanzu w’ingabo ku bufatanye n’ikigega gitera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye,FARG, bagifite ibikomere ku mubiri basigiwe na Jenoside.

Eng.Theophile Ruberangeyo yavuze uyu munsi ko iyo aba barwayi bajya kuvuzwa hanze y’u Rwanda kubera uburwayi bafite Leta, biciye muri FARG, yari gutanga amafaranga agera kuri miliyari 20 ariko ubu ngo hatanzwe atarenze miliyoni 300 mu bikoresho, imiti, ingendo…

Bamwe mu barokotse bavuwe aha i Rubavu bavuga ko bashimira cyane ingabo z’u Rwanda ubwitange zagize mu kubarokora zikaba zinabukomeje mu kubavura ibikomere basigiwe na Jenoside.

Muri aba harimo abagore bakivurwa ingaruka zo gufatwa ku ngufu n’irindi hohoterwa rikabije rishingiye ku gitsina bakorewe n’ubu nyuma y’imyaka 20 ibikomere bikaba bakibana nabyo.

Aline Bariga umwe mu bavuwe n’ingabo kuri uyu wa gatatu uyu munsi yavuze ko atewe ishema n’ibyishimo n’ingabo zabarokoye zikaba ziri no kubavura ubu.

Ati “Tugiye kwinjira mu bihe byo kwibuka twishimye kubera ubuvuzi twakorewe.”

Gusa yagaragaje ikibazo cy’uko i Rubavu nta Pharmacy igurirwamo imiti mu gihe abarokotse bayandikiwe kwa muganga.

Yavuze ko hari n’ikibazo cy’uko abarokotse aribo biyishyirira amafaranga (ticket moderateur) bacibwa kwa muganga n’amafaranga bakwa igihe bagiye kubonana n’umuganga w’inzobere.

Kuri iki Dr Alvera Mukabaramba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu  yavuze ko mu gihe cya vuba ku bufatanye bwa MINALOC na FARG, bazasaba ko Pharmacy zatsindiye amasoko zegera abaturage mu turere twose kuko imiti y’indwara zikomeye yatumizwaga i Kigali.

Dr Alvera Mukabaramba ashimira aba baganga akazi bari gukora
Dr Alvera Mukabaramba ashimira aba baganga akazi bari gukora

Yavuze ko amafaranga acibwa abarwayi ugihe bavurwa n’ayo bacibwa babonana na muganga w’inzobere batazongera kuyacibwa ngo azajya yishyurwa na FARG.

Col Dr Ben Karenzi ukuriye ibi bikorwa yavuze ko ingabo z’u Rwanda ari imbaraga igihugu gifite mu kugera ku ntego gishaka kugeraho.

Avuga ko muri ibi bikorwa bazasuzuma indwara zose kandi bakazivura kandi ngo nk’ingabo bifuza ko nta muntu n’umwe uzasigara atavuwe.

Ati “Tugomba gukora ibi kuko umutekano wa mbere ni ubuzima bw’abantu.”

Umutekano wa mbere ngo ni ubuzima bw'abantu
Umutekano wa mbere ngo ni ubuzima bw’abantu

Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/Rubavu

5 Comments

  • Ese abacitse ku icumu barwara mu kwa gatatu twegereje icyunama.Ibi babyita mwambonye.
    Ikindi umurwayi nta bureganzira afite bwo kubwira muganga uburwayi bwe nta bandi bantu bamuri hejuru,(privacy).

  • Ariko abanyarwanda muraruhije kweri! nkawe Muganga nsomye comment yawe nanirwa kwihanganira kutagusubiza. wasomye neza iyi atricle? wabonye igihe iyi gahunda yatangiriye? none se kuba uriya mubyeyi yavugaga uburwayi bwe hari abayozozi bivuga ko n’abandi ari uko? mujye mujijuka kandi mukire ku mitima mureke inzitwazo zidafite ishingiro gusa.

    Ibyo urabivugishwa n’amarangamutima kandi adafite aho ashingiye umbabarire mbikubwire ntyo rwose!

  • Ariko mwansobanurira uburyo Minisante ikorana n’iyi ngabo?, ese ubu imyaka 21 Hari abagifite ibikomere bigaragara? ,psychologiquement oui mais pas physique ,none uriya bareba mu kanwa ni amenyo yagegejwe n’interahamwe??, ikindi se nkumuntu wavunitse akaboko mu ntambara, ubu urambwira ko katali kakira?ubwo mubona hatari ikindi kiba kibyihishe inyuma ra? buriya se hariya ni ahantu habugenewe Pour la consultation ??,umuntu asuzuma abandi bamuhagaze hejuru ra??,ariko ibyo mbona muli uru Rwanda birandenga,

  • 35.000pers.
    Umwe yivurije nibuze 20.000Frw kwa muganga hasanze

    Bivuze yuko RDF yatanze umusanzu ;
    35.000 pers. • 20.000Frw = 700.000.000Frw

    Ayo niyo makeya ashoboka kuko izi rwara zivuzwa menshi cyane.

    None RDF ibikoze itabisabwe itabishinzwe.

    Ubuse koko uretse icyubahiro twaha ingabo zacu niki ki di twazitura !!!!

    Imana ikomeze yojyerere umugisha mwe mugize RDF

  • ariko uriya muntu wavugaga ko hari ikihishe inyuma yo kuvura abagifite ibikomere yaba yarasigiwe na jenocide dorekowe numva akiyita intambara ubwo sinzi yariyihe ntambara?kuko birasobanutse neza ko ari JENOCIDE YA KOREWE ABATUTSI MURI MATA 1994 abimenyeneza nimyaka izaba ingahe ibikomere byayo tukibifite dushimire RDF IZIRIKANA ABAGIFITE IBIKOMERE IKABEGERA IKABAVURA

Comments are closed.

en_USEnglish