Digiqole ad

Kirehe: Gitifu w’Akagali afunze azira kunyereza amafaranga y’abarokotse

 Kirehe: Gitifu w’Akagali afunze azira kunyereza amafaranga y’abarokotse

Mu karere ka Kirehe

Iburasirazuba – Mu karere ka Kirehe, Andre Gakombe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kankobwa mu murenge wa Mpanga afunzwe Polisi akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kunyereza amafaranga yishyuwe imitungo yangijwe muri Jenoside ntayageze kubo yagenewe, inyerezwa ry’umutungo wa Leta no kwigabiza ishyamba rya Leta.

Mu kagari ka Kankobwa mu murenge wa Mpanga
Mu kagari ka Kankobwa mu murenge wa Mpanga

Police ikorera muri aka karere yemeza ko ifunze uyu mugabo ubu utegerejwe kugezwa imbere y’ubutabera.

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri aka kagari ka Kankobwa Umurenge wa Mpanga bavuga ko bishyuzaga imitungo yabo yangijwe bakaba baragombaga kwishyurwa n’abantu 98 bangije imitungo yabo muri Jenoside baza kwishyura agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 835, ariko ngo bagejejweho atarenze ibihumbi 500 gusa.

Umwe muri bo ati “Twahoraga twishyuza umuyobozi w’Akagali akatubwira ko amafaranga atarayabona twabaza abagombaga kwishyura iyo mitungo bakatubwira ko bamaze kwishyura”.

Ndemeye Gad umwe mu bagomba kwishyura iyo mitungo avuga ko amafaranga yacuwe we yayishyuye ku kagali ariko ntiyahabwa inyemezabwishyu.

Ati “Nishyuye amafaranga 24 000Rwf  ariko aka ‘recu’ ntibakampaye”.

Abagize Njyanama y’Akagari ka Kankobwa nabo bavuga ko hari imisanzu y’amafaranga yatswe abaturage yo kubaka inyubako y’Akagari aratangwa ariko Akagari ntikubakwa nkuko bivugwa n’umwe muribo witwa Kabagwira Gloria.

Inspector of Police Emmanuel Kayigi Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko uyu muyobozi ubu afunze mu gihe hari gukorwa iperereza ryimbitse ngo ashyikirizwe ubutabera.

Ati “Nibyo ari gukurikiranwa icyaha cy’ubuhemu kandi atangiye kubazwa icyaha yaracyemeye ariko avuga ko amafaranga yagiye ayakoresha (imirimo y’Akagali).”

Uyu muyobozi ku rwego rwo hasi nahamwa n’iki cyaha ashobora guhanishwa ingingo ya 322 iteganya igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza kuri itatu, agatanga n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 200 kugeza kuri miliyoni y’u Rwanda, naho icyaha cyo kunyereza, konona no gutagaguza umutungo wa Leta  yahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku 10 n’ihazabu yikubye ishuro ebyiri kugera kuri eshanu z’agaciro k’ibyononwe.

Mu karere ka Kirehe
Mu karere ka Kirehe

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Sinatinzi ko Leta yibwa bigeze aha !!!!

    Burya umutungo wayo wose ukoreshejwe neza Rwznda yarara isa na Singapore !!!

    Icyo nibaza ni kimwe aba bibye bazayagaruza cg birangirira muri gereza gusa !!!!
    Ko ntari numva uwayagaruye…, nyuma yifatwa ryabo byagombye gukurikirwa no gifatira imutungo yabo hakaboneka ubwoshyu.

  • Mwaramutse basomyi biki kinyamakuru nukuri abayobozi bibanze baratuzonze abaturage twaragowe nibaza impamvu leta idafata ingamba hakirikare kugira ngo hakumirwe ayo makose no kugirango aba bayobozi bareke guhohotera abo bayobora nkubu tumaze iminsi tuvuga ikibazo CY’UMUNYAMABANGA NSHINGWABIKORWA WA KAGARI KA KIBENGA UMURENGE WA NDERA AKARERE KA GASABO ko yatuzonze twabibwiye meya wahozeho willy tubibwira uwamusimbuye ubwo yasuraga umurenge wa ndera ntacyo babikozeho mu byukuri ntakandi kazi agira mu kagari azinduka iyarubika azengura agenda areba aho babumba amatafari ya rukarakara naho bubakisha rukarakara kabone niyo baba bafite ibyangombwa byo kuvugurura akababwira ko ntawemerewe kubakisha rukarakara ndetse n’amatafari arayamena ntawe ushobora no kubaka WC cyangwa igikoni atamuhaye ibimbi 400,000 nkibaza niba azafatirwa icyemezo na nyakubahwa Perezida wa Repeburika ubwo azadusura hano I Ndera cyangwa akicwa n’abaturage dore ko twese tumurwaye nkuko umuntu arwara igisebe.
    Ndibaza niba abo bayobozi badafite aho bahurira nayo manyanga akorera abaturage kuko ntibyumvikana gusa biba bibabaje aho ibyemezo

  • Iyi ngeso yo kurya amafaranga yishyuwe imitungo y’abarokotse yangijwe mu gihe cya Jenoside nyizi kuri Beata wari Umunyamabanga nshingwabikorwa wa KAM– USENYI mu murenge wa BYIMANA. Uyu mugore amaze gukabya aho kumuhana bamwimuriye mu murenge wa MBUYE. Ese MBUYE yo ntikeneye abayobozi bazima? Ese nta wamenyera agakuru ke ubu?

  • ariko nkamwe muhora mutukana.musebanya.kandi mukora gicengezi aho muhindura amazina mubeshya mugamije gutukana.ngo kigosi? ese mayor uvuga waregeye nuwuhe?ubwo se mayor agusura iwawe akaba ariho umubwirira ibibazo? uhinduye amazina ubeshya.utesha agaciro abayobozi. ko iyaje mumurenge asura abaturage bose.nibibazo bibarizwa muruhame.icyawe wakibajije rwihishwa?ubwo ubushatse gurabika abayobozi.ahubwo nkawe ugaragaye ibyo byogusebanya.nogutukana wabizira.ubwo se ibibazo bikemuka byose icyawe cyogusebanya nicyo cyanairanye. urandika amazina yawe uhinduranya ngo kinubi ubundi ngo kigosi. ariko wakwigaragaje muruhame mumurenge utuyemo?cg uracyari mumashyamba?

Comments are closed.

en_USEnglish