Month: <span>April 2015</span>

Muhanga: Basoreje icyunamo aho Kambanda yavugiye ijambo

Kuri uyu wa mbere abaturage batuye Akarere ka Muhanga bahuriye ku musozi wa Kibangu aho Kambanda Jean wabaye Minisitiri w’intebe muri Guverinoma y’Abatabazi yavugiye ijambo ryenyegeje ubwicanyi mu cyahoze ari Komini Nyakabanda. Muri uyu muhango wari witabiriwe n’abaturage benshi, uwatanze ubuhamya Niyodusenga Cyriaque yavuze ko yanyuze mu makuba menshi ariko Imana ikamurinda abicanyi ntibamwice. Yavuze […]Irambuye

Yemen: Indege zishe abasivili 25, muribo batandatu ni abana

Amakuru atangwa na Amnesty International aravuga ko mu gitondo cya kare kuri uyu wa mbere indege z’intambara z’ingabo zishyize hamwe ziri kurwanya abarwanyi b’aba Houthi bari gushaka gufata ubutegetsi bw’igihugu cya Yemen zarashe mu basivile zikica abantu 25 barimo abagore n’abana batandatu. Abakozi ba Amnesty International bavuganye n’ababibonye n’amaso yabo ndetse n’abaganga, bababwiye ko ibisasu by’indege byarashwe […]Irambuye

Super level yahaye ubufasha imiryango 19 y’abarokotse

Bugesera – Abahanzi bakorera muzika mu nzu iyitunganya ya Super Level kuri uyu wa 12 Mata 2015 yasuye urwibutso rw’i Nyamata, batanze inkunga ya miliyoni ebyiri yo gusana uru rwibutso ndetse banagenera ubufasha butandukanye imiryango 19 y’abarokotse batishoboye iba mu mudugudu wa Rutobotobo. Aba bahanzi bari kumwe n’abakozi b’uruganda rw’amarangi rwa Crown Paints batangaje ko […]Irambuye

Nkurunziza yaje i Huye kubonana na Kagame. Impunzi 935 nazo

Updated: 13 Mata 2015 – Kuri uyu wa mbere Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi yaje i Huye mu majyepfo y’u Rwanda kubonana na Perezida Kagame uriyo mu ruzinduko rw’iminsi ibiri. Kuri uyu wa mbere impunzi z’Abarundi zinjiye mu Rwanda ku buryo budasanzwe kuko haje abagera kuri 935 nk’uko bitangazwa na Minisiteri ifite impunzi mu nshingano. […]Irambuye

Bruce Melody na Super Level bongeye kuburana mu bujurire

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Mata 2015 Urukiko rw’ubucuruzi i Nyamirambo rwakiriye ubujurire bwa Richard Nsengumuremyi umuyobozi akaba na nyiri inzu itunganya muzika ya Super Level mu kirego aherutse gutsindwamo arega Itahiwacu Bruce (Bruce Melody) kuba yaramutsanzeho miliyoni 18 n’iyi nzu ariko ntiyubahirize ibyumvikanyweho. Mu kwezi gushize, Nsengumuremyi yatsinzwe mu rubanza yaregagamo uyu […]Irambuye

Tumba College yatanze inzu ebyiri ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ishuri ry’Ubumenyingiro n’Ikoranabuhanga, ‘Tumba College of Technology’ ryamurikiye inzu ebyiri abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, iki gikorwa cyabaye ku wa gatandatu tariki 11 Mata 2015. Eng. Gatabazi Pascal yavuze ko bamaze icyumweru muri gahunda yo kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside nk’uko gahunda iri mu gihugu cyose, bafatanya n’abandi Banyarwanda bose. Yagize ati “Ni inshingano zacu, kwibuka […]Irambuye

Perezida Kagame yasuye Gare nshya ya Huye

Nyuma yo kuganira n’abanyeshuri bo muri kaminuza y’u Rwanda n’izindi Kaminuza ziri muri uyu mujyi kuri iki cyumweru Perezida Kagame yasuye Gare nshya ya Huye, ku maso yagaragaje ko yishimiye iki gikorwa remezo gishya cyuzuye mu mujyi wa Huye munsi y’umuhanda mugari werekeza i Nyamagabe na Rusizi. Iyi gare nshya ya Huye yuzuye itwaye miliyari […]Irambuye

Walk to Remember: Urubyiruko rwasabwe kugira ubutwari

12 Mata 2015 – Mu rugendo rwo kwibuka (Walk to Remember)  rwatangiriye ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura kugera kuri Stade i Remera, urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa rwasabwe gushyira inyungu z’igihugu imbere y’ibintu byose kugira ngo ibyagezweho bibungabungwe kandi ko rugomba kurangwa ubutwari buturuka  kuri bakuru babo  mu rwego rwo kubaka ibitaragerwaho. Brigadier General […]Irambuye

Umukecuru yamaze iminsi itatu ategereje gusuhuza Kim Kardashian

Ubwo yageraga muri Armenia mu rwego rwo gutegura filime mbarankuru yo kwibutsa ko muri Armenia habaye Jenoside yakozwe n’ubutegetsi bw’abanya Turkiya bo mu bwami bw’abami bwa Ottoman mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, Kim Kardashian yakiriwe nk’umwamikazi. Ariko uyu munsi yatunguwe no kubona umukecuru ufite w’imyaka 80 aza kumuhobera amuzaniya indabo. Uyu mukecuru yari amaze amasaha […]Irambuye

en_USEnglish