Kuri iki cyumweru mu gitondo muri University of Nairobi kubera guturika kw’insinga z’amashanyarazi abanyeshuri bakikanze ko ari igisasu gituritse bakwira imishwaro mu kubyigana no guhunga umwe yitaba Imana abandi 150 barakomereka. Insinga z’amashanyarazi zashwanyaguritse zitera urusaku hafi y’aho abanyeshuri bacumbika, nubwo inzu bacumbikamo itagezweho ariko StandardMedia ivuga ko aba banyeshuri bikanze ko ari igitero cy’iterabwboba maze […]Irambuye
Kuri uyu wa gatandatu umugabo utaramenyekana yirashe arapfa imbere y’amarembo y’ahakorera Inteko ya Leta zunze ubumwe za America (US Capitol) nk’uko byemejwe na Police yaho. Umuyobozi w’abashinzwe umutekano kuri iyi nyubako yatangaje ko ibyabaye basanze atari igikorwa cy’iterabwoba cyangwa bifitanye isano n’ibi bikorwa. Umugabo wiyahuye ngo yariho agendagenda mu nzira abandi bagenzi bacamo imbere y’amarembo […]Irambuye
12 Mata 2015 – Mu ruzinduko yagiriye muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye kuri iki cyumweru, President Paul Kagame yabwiye abanyeshuri n’abayobozi ko niba ubumenyi bahabwa budakoreshejwe mu guhindura imibereho y’abanyarwanda ikiri mibi nyuma y’imyaka 60 u Rwanda rubonye ubwigenge, ubwo bumenyi bwaba ari impfabusa. Mu ijambo rye President Kagame yibajije kandi abaza abari aho impamvu […]Irambuye
12 Mata 2015- Ku mu goroba wo kuri uyu wa gatandatu mu kagali ka Bubazi mu murenge wa Rubengera Police y’u Rwanda yataye muri yombi Seraphine Nyirabahizi na Nkurunziza bakurikiranyweho guhohotera umwe mu barokotse Jenoside baturanye witwa Joyeuse Bihoyiki. Nyirabahizi na Nkurunziza bakurikiranyweho guhohotera mu magambo no gukubira Joyeuse bamusanze iwe mu rugo ubwo yariho […]Irambuye
Abarokotse Jenoside bo mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma baravuga ko ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda ari ngombwa ariko ngo babangamiwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi babatoteza mu kubakorera ibikorwa by’urugomo. Abarokotse Jenoside b’i Rukumberi bavuga ko abantu bajya mu mirima yabo bakabatemera imyaka ndetse bakaroga n’amatungo. Ibi bintu ngo […]Irambuye
Mu mihango yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kaminuza y’u Rwanda Koleji y’Ubuvuzi n’Ubuzima (CMHS) ndetse no muri Koleji ya Siyansi na Takinoloji (CST) biri ahahoze Ishuri rya Gisirikare (ESM), uwaharokokeye yavuze ko hiciwe Abatutsi benshi ku buryo kumenya aho bajugunywe bizagorana. Iyi mihango yabaye ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki 10 Mata 2015, […]Irambuye
Aba bagabo bemejwe n’umuryango w’Africa yunze ubumwe kugira ngo bazabe bari mu Burundi kuri uyu wa mbere taliki ya 17, Mata bayoboye itsinda rizafasha Abarundi kureba uburyo bakumvikana ku kibazo cyo kungera kwiyamamaza kwa President Pierre Nkurunziza kimaze iminsi cyarabaciyemo ibice. Quet Kitumire Masire yahoze ayobora Botswana naho Bakili Muluzi we yayoboye Malawi. Mu minsi […]Irambuye
Iyo ndebye ukuntu urubyiruko rw’iki gihe rwitwara mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, nsanga bidafatiwe ingamba zikaze hakiri kare mu myaka nka 20 cyangwa 30 iri imbere Kwibuka bizaba byararangiye! Ejo bundi nari ntashye ngiye kumva numwa umwana w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 18 ari kumva indirimbo ya Lil Wyne na Rick […]Irambuye
Iki kimenyetso cyo kongera gutsura umubano hagati ya USA na Cuba, cyabaye mu ijoro ryashize mu murwa mukuru wa Panama (Panama City) aho President wa USA Barack Obama yasuhuzanyije na Raoul Castro umuvandimwe wa Fidel Castro. Mu ijambo yavuze Raul Castro yavuze ko Obama amubona nk’umugabo w’umunyakuri. Mbere yo kuganira mu muhezo bombi, babanje guha […]Irambuye
Iki cyemezo cyo guha Ndamage Slyvain, indishyi z’akababaro zingana na miliyoni eshanu zirenga zijyanye n’ibyo yangirijwe yubaka, kije nyuma y’uko Akarere ka Muhanga kemeye ku mugaragaro ko kasenyeye uyu muturage kandi ariko kamwihereye kandi kakamuha ibyangombwa byo kubaka mu buryo bw’igihe kirekire. Ariko Ndamage we arasaba ko bamuha miliyoni 16 bityo agakomeza ibikorwa bye bikarangira […]Irambuye