Month: <span>April 2015</span>

Abanyamakuru basabwe kurwanya ipfobya babinyujije mu kazi kabo

Mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, wabaye kuri uyu wa 10 Mata 2015 Inama nkuru y’Itangazamakuru n’Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru(RBA) bifatanyije n’abanyarwanda bose muri rusange kwibuka abanyamakuru bazize Jenoside. Muri uyu muhango wabereye ku Kacyiru aho RBA ikorera, abagikora uyu mwuga basabwe kuwukoresha mu kurwanya bivuye inyuma abahakana n’abapfobya Jenoside. […]Irambuye

Ntibisanzwe!! Impanga zavutse imwe ari umwirabura undi ari umwera

Ibimenyerewe ni uko impanga zisangira byinshi kenshi zigasa. Impanga zavutse ahitwa West Midlands mu Bwongereza zo zaje zidasa ndetse imwe ari umwirabura undi ari umwera. Abaganga bavuga ko bene ibi bishobora kubaho rimwe kuri miliyoni. Ababyeyi b’aba bana bavuga ko batangajwe no kubona babyaye abana batandukanye cyane. Nyina wabo witwa Rebecca Horton ati “Bakivuka twarabitegerezaga […]Irambuye

Karongi: Urugomo n’ubujura bukabije byateranyije inama idasanzwe

Inama y’umutekano idasanzwe y’inzego za Leta n’izishinzwe umutekano mu karere ka Karongi yateranye kuri uyu wa kane kubera ibikorwa by’urugomo n’ubujura bikabije bimaze iminsi bivugwa cyane mu murenge wa Rubengera muri santeri ya Kibilizi. Ni nyuma y’uko mu ijoro ryo kuwa gatatu habaye ibikorwa by’ubusahuzi bw’amazu abiri y’uburuzu muri centre ya Kibilizi ndetse n’urugomo rwakorewe […]Irambuye

Kirehe: ‘Gitifu’ w’Umurenge wa Nyarubuye yatawe muri yombi

Antoine Karasira Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubuye mu karere ka Kirehe yatawe muri yombi na Police akurikiranyweho kugira uruhare mu micungire mibi y’amafaranga agenerwa abakene muri program ya VUP(Vision Umurenge Program). Gerard Muzungu Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yabwiye Umuseke ko koko uyu muyobozi afunze ariko iperereza rigikorwa ngo hamenyekane ayo mafaranga yacunze nabi uko angana. Inspector of Police Emmanuel […]Irambuye

Kwibuka 21: Mu biganiro hari abasaba gukomeza kuyoborwa na Kagame

Ibiganiro byo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi biri gukorwa ku rwego rw’imidugudu usanga bagaruka cyane ku ukurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kurwanya ivanguramoko, kurwanya abapfobya Jenoside, ubuhamya bw’abarokotse, ingaruka za Jenoside n’ibindi…Muri ibi biganiro ariko hari bamwe baboneraho kongera kuvuga ko bifuza gukomeza kuyoborwa na Perezida Paul Kagame. Hamwe mu bice abanyamakuru b’Umuseke […]Irambuye

“Inyandiko zashyizwe ahagaragara n’Ubufaransa zizerekana ukuri,” Juppé

Alain Juppé, wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi na mbere yahoo, yavuze kuri uyu wa gatanu ko inyandiko Ubufaransa buherutse gushyira ku mugaragaro zijyanye n’ubufatanye bwari bufitanye na Leta ya Habyarimana zizerekana ukuri. Juppé yishimiye kuba izi nyandiko zitakiri ibanga, avuga ko zizerekana ko igitekerezo cyo kuvuga ko Ubufaransa bwagize uruhare […]Irambuye

Riderman n’abafana be barafasha umupfakazi utishoboye

12 Mata 2015 guhera saa ine za mu gitondo Riderman n’itsinda ry’abafana be ryitwa ‘Riderman Fan Club’ bazajya gufasha umwe mu bapfakazi basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 utuye mu Kiyovu. Ni mu rwego rwo gukomeza kwibuka Jenoside no gufasha abayirokotse batishoboye. Riderman avuga ko mubyo bategura gufasha uyu bazasura harimo kumufasha kwishyura […]Irambuye

Kubabarira bikorwa n’abanyembaraga- M. Gandhi

Nk’uko byavuzwe n’umwe mu banyabwenge bakomeye babayeho ku Isi, Mahatma Gandhi, abanyantege nke ntibashobora kubabarira ababagiriye nabi. Kuri we abanyembaraga bonyine nibo babasha kurenga uburakari n’inzigo, bakaruhuka Zimwe mu nama twegeranyije zatanzwe n’abahanga zikumvikanisha uburyo wababarira abaguhemuiye kandi ukabyibagirwa n’akamaro byakugirira: 1. Umutima wawe n’ujya ushaka kubigarukaho, jya ubifata nk’aho icyo gihe biba wari ukiri […]Irambuye

Amazi ahishe ibanga rikomeye ku buzima bw’umuntu

Iyi nkuru ni ibyasomwe na Mahirwe Patrick, umukunzi w’Umuseke. Ni umunyeshuri mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu bijyanye n’Ubugenge, Ubutabire n’iby’Ubuzima (PCB) muri Lycée de Kigali. Abantu benshi mu bukwe, igihe bari kumeza bafata amafunguro, igihe bari imuhira ndetse n’iyo bagize inyota bahitamo kunywa inzoga cyangwa imitobe n’ibindi binyobwa bakirengagiza amazi. Ni uko abantu […]Irambuye

Gukunda kwiga kw’abana ngo ‘biterwa’ n’uturemangingo fatizo tw’ababyeyi

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Goldsmiths n’iya Leta ya Ohio(Ohio State University) bwemeza ko gukunda kwiga cyangwa kutabikunda biterwa ahanini n’ukuntu uturemangingi fatizo abana bakomora ku babyeyi babo duteye. Nyuma y’uko aba bashakashatsi bakoze ubushakashatsi bwabo ku bana b’impanga ibihumbi 13 000 basanze uturemangingo fatizo abana bafite kandi bakomora ku babyeyi babo, aritwo tugira uruhare […]Irambuye

en_USEnglish