Digiqole ad

Super level yahaye ubufasha imiryango 19 y’abarokotse

 Super level yahaye ubufasha imiryango 19 y’abarokotse

Ifoto rusange hamwe n’imiryango basuye

Bugesera – Abahanzi bakorera muzika mu nzu iyitunganya ya Super Level kuri uyu wa 12 Mata 2015 yasuye urwibutso rw’i Nyamata, batanze inkunga ya miliyoni ebyiri yo gusana uru rwibutso ndetse banagenera ubufasha butandukanye imiryango 19 y’abarokotse batishoboye iba mu mudugudu wa Rutobotobo.

Ifoto rusange n'imiryango basuye
Ifoto rusange hamwe n’imiryango basuye

Aba bahanzi bari kumwe n’abakozi b’uruganda rw’amarangi rwa Crown Paints batangaje ko ibyabaye bidakwiye kongera kubaho ukundi.

Humble G mw’izina ry’abandi bahanzi bo muri Super Level ati “Igihugu cyatakaje ingufu n’impanuro z’abagiye, bazahora ari icyuho gikomeye ku muntu wese witwa umunyarwanda kandi ukunda igihugu.”

Uyu muhanzi avuga ko abanyarwanda bakwiye guhindura imyumvire y’ivanguramoko kuko umusaruro wayo bawubonye mu 1994.

Asaba ko abantu basenyera umugozi umwe bagakora cyane bagamije guteza imbere igihugu. Ati “ Imbaraga zacu ni ibiduhuza aribyo ururimi rwacu n’igihugu cyacu. Nitugisigasire kandi tugiteze imbere.”

Bavuye ku rwibutso aba bahanzi n’abakozi ba Cown Paints basuye imiryango 19 y’abarokotse itishoboye iba mu mudugudu wa Rutobotobo akagari ka Murama umurenge wa Nyamata aho batanze inkunga z’ibintu bitandukanye birimo ibikoresho nkenerwa mu buzima.

Inkunga yatanzwe uyu munsi yose hamwe ifite agaciro ka miliyoni ebyiri z’amanyarwanda.

Bimwe mu nkunga bazaniye imiryango basuye
Bimwe mu nkunga bazaniye imiryango basuye
Abo muri Super Level na Cown Paints
Abo muri Super Level na Cown Paints
Humble G avuga ko Abanyarwanda bakwiye kureka imyumvire y'ivanguramoko
Humble G avuga ko Abanyarwanda bakwiye kureka imyumvire y’ivanguramoko

Iras Jalas
UM– USEKE.RW

en_USEnglish