Digiqole ad

Muhanga: Basoreje icyunamo aho Kambanda yavugiye ijambo

 Muhanga: Basoreje icyunamo aho Kambanda yavugiye ijambo

Hon Mukanyabyenda Emmanuelie ashira indabo mu mugezi wa Nyabarongo waroshywemo Abatutsi.

Kuri uyu wa mbere abaturage batuye Akarere ka Muhanga bahuriye ku musozi wa Kibangu aho Kambanda Jean wabaye Minisitiri w’intebe muri Guverinoma y’Abatabazi yavugiye ijambo ryenyegeje ubwicanyi mu cyahoze ari Komini Nyakabanda.

Muri iki kibuga  abaturage bicayemo niho Kambanda Yohani yavugiye ijambo rytumye hapfa abatutsi 132
Muri iki kibuga abaturage bicayemo niho Kambanda Yohani yavugiye ijambo ryatumye Abatutsi batangira kwicwa muri Nyakabanda

Muri uyu muhango wari witabiriwe n’abaturage benshi, uwatanze ubuhamya Niyodusenga Cyriaque yavuze ko yanyuze mu makuba menshi ariko Imana ikamurinda abicanyi ntibamwice.

Yavuze ko hari aho yageze baramufata bamwambura imyenda yose asagira yambaye uko yavutse abantu bakaza kumushungera bavuga ngo baje kureba uko ubwambure bw’Umututsi bumeze.

Ku bw’amahirwe ngo abakuru bari aho bamusabiye imbabazi, asubizwa imyambaro ye ndetse ntiyicirwa aha.

Niyodusenga ngo  ubu ababazwa n’uko Se yiciwe ku biro aho Kambanda yari ahagaze afite imbunda mu ntoki yereka Interahamwe ko ‘imbunda atari iy’abasirikare gusa

Depite Mukanyabyenda Emmanuerita wari umushyitsi mukuru yasabye abatuye Muhanga kujya babanza bagashungura neza ibyo abanyapolitiki bavuga aho kubyemera uko byakabaye.

Kuri we ngo biriya nibyo byatumye abari batuye Nyakabanda yo hambere bemeye ibyo Kambanda Jean yababwiye batabanje gushishoza bituma bica bagenzi babo  b’inzirakarengane.

Mbere y’uko Kambanda ajya kuvugira ijambo i Nyakabanda, ngo abicanyi bavaga mu duce twa Satinsyi, Kibingo na Buramba ariko nyuma y’ijambo rya Kambanda abaturage b’aho nabo bwakeye batangira kwica Abatutsi.

Jean Kambanda wari Minisitiri w’intebe muri Leta y’Abatabazi yemereye imbere y’Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha ko Guverinoma yari ayoboye yashyize Jenoside mu bikorwa, Urukiko rumuhanisha gufungwa burundu.

Ku rwibutso ruri aho basoreje icyunamo hashyinguwe Abatutsi 132.

Uwatanze ubuhamya yavuze ko Abatutsi babashije kurokoka bahishwe n’umupadiri w’Umuzungu uherutse kwitaba Imana witwaga Bourget.

Hon Mukanyabyenda Emmanuelie  ashira indabo  mu mugezi wa Nyabarongo  waroshywemo  Abatutsi.
Hon Mukanyabyenda Emmanuelie ashira indabo mu mugezi wa Nyabarongo waroshywemo Abatutsi.
Mayor Mutakwasuku Yvonne  ashyira indabo muri Nyabarongo mu rwego rwo guha Icyubahiro  Abatusti
Mayor Mutakwasuku Yvonne ashyira indabo muri Nyabarongo mu rwego rwo guha Icyubahiro Abatusti
Muri iki kibuga  abaturage bicayemo niho Kambanda Yohani yavugiye ijambo rytumye hapfa abatutsi 132
Muri iki kibuga abaturage bicayemo niho Kambanda Yohani yavugiye ijambo rytumye hapfa abatutsi 132
Niyodusenga Cyriaque warokotse Jenoside agasanga Se yishwe.
Niyodusenga Cyriaque warokotse Jenoside nyuma yo kwambikwa ubusa ngo berekane ubwambure bw’umututsi
 Kambanda kuva mu mwaka wa 2000 yakatiwe gufungwa burundu ubu ari muri gereza muri Mali
Kambanda kuva mu mwaka wa 2000 yakatiwe gufungwa burundu ubu ari muri gereza muri Mali

MUHIZI Elizee
UM– USEKE.RW/Muhanga

1 Comment

  • Hakenewe amafoto????

Comments are closed.

en_USEnglish