Digiqole ad

Umukecuru yamaze iminsi itatu ategereje gusuhuza Kim Kardashian

 Umukecuru yamaze iminsi itatu ategereje gusuhuza Kim Kardashian

Ubwo yageraga muri Armenia mu rwego rwo gutegura filime mbarankuru yo kwibutsa ko muri Armenia habaye Jenoside yakozwe n’ubutegetsi bw’abanya Turkiya bo mu bwami bw’abami bwa Ottoman mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, Kim Kardashian yakiriwe nk’umwamikazi.

Uyu mukecuru yari amaze iminsi itatu ategeje Kim
Uyu mukecuru yari amaze iminsi itatu ategeje Kim

Ariko uyu munsi yatunguwe no kubona umukecuru ufite w’imyaka 80 aza kumuhobera amuzaniya indabo.

Uyu mukecuru yari amaze amasaha arenga 60 ategereje gusuhuza Kim.
Kim Kardashian yanejejwe n’iki gikorwa cy’uyu mukecuru wamweretse urukundo atatekerezaga kubona ubwo yari asohotse muri hoteli .

Nubwo yari arinzwe cyane, Kim yahisemo kujya gusuhuza abo bahuje amaraso y’inkomoko kandi yemera ko bifotozanya nk’uko bitangazwa na MailOnline.

Filime Kim Kardashian ateganya gukora izaba igamije kwemeza isi yose ko habayeho Jenoside yakorewe Abanyarumeniya yabayeho kandi igomba kwemerwa n’amahanga nk’uko bimeze ku zindi Jenoside zabayeho ku Isi.

Igihugu cya Turkiya cyakoze ibishoboka byose cyemeza amahanga ko nta Jenoside y’Abanyarumeniya yabaye.

Ibitabo byemeza ko mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, abategetsi bo mu bwami bw’abami bwitwaga Ottoman bishe abaturage ba nyamuke bo muri Armenia bari Abakiristu.
Mu ntangiriro babanje kwica abanyabwenge n’abacuruzi nyuma bica abasigaye nyuma yo kubakoresha ingendo zivunanye kandi ndende.

Kim yahoberanye n'uyu mubyeyi umukunda cyane
Kim yahoberanye n’uyu mubyeyi umukunda cyane
Yishimiye ko igihe yamaze ategereje uyu mugore kitapfuye ubusa
Yishimiye ko igihe yamaze ategereje uyu mugore kitapfuye ubusa
Murumuna we Khloe yumijwe n'urukundo mukuru we akunzwe mu gihugu k'inkomoko
Murumuna we Khloe yumijwe n’urukundo mukuru we akunzwe mu gihugu k’inkomoko
Yaboneyeho no gusuhuza abandi bakunzi be bari hafi aho
Yaboneyeho no gusuhuza abandi bakunzi be bari hafi aho
Abarinda Kim baba barikanuye
Abarinda Kim baba barikanuye
Abanyamakuru baba bari mu kazi kabo ka buri munsi
Abanyamakuru baba bari mu kazi kabo ka buri munsi

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Amafaranga si ikibtu wa rahi! Gukina porno bimugize ikirangirire!

  • yeee!!! uyu se yaba akora ibintu nk’ibyo akakirwa bigeze hariya!!!???

Comments are closed.

en_USEnglish