Digiqole ad

Tumba College yatanze inzu ebyiri ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

 Tumba College yatanze inzu ebyiri ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Inzu imwe yatanzwe ihagaze amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu

Ishuri ry’Ubumenyingiro n’Ikoranabuhanga, ‘Tumba College of Technology’ ryamurikiye inzu ebyiri abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, iki gikorwa cyabaye ku wa gatandatu tariki 11 Mata 2015.

Inzu imwe yatanzwe ihagaze amafaranga y'u Rwanda miliyoni eshanu
Inzu imwe yatanzwe ihagaze amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu

Eng. Gatabazi Pascal yavuze ko bamaze icyumweru muri gahunda yo kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside nk’uko gahunda iri mu gihugu cyose, bafatanya n’abandi Banyarwanda bose.

Yagize ati “Ni inshingano zacu, kwibuka bizahoraho kuko tuzabyigisha abana bacu na bo babyigishe abana bazabyara. Twagize ibiganiro icyumweru cyose, ku buryo twari dufite ibikorwa byo kuremera abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside.”

Eng. Gatabazi Pascal yakomeje avuga ko kwibuka ari ugusubiza inzirakarengane zishwe muri Jenoside agaciro zambuwe.

Uko gusubiza inzirakarengane agaciro binyuze mu kwibuka, birimo no kwamagana jenoside no kuvuga ko itazongera ukundi, kuremera abatishoboye barokotse jenoside kuko ngo uretse kurokoka yabasize iheruheru, bityo ngo umuryango nyarwanda ugomba kubaba hafi, bakabafata mu mugongo.

Umuyobozi wa Tumba College of Technology yakomeje avuga ko inzu ebyiri batanze, imwe ihagaze agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu.

Yavuze ko mu misni iri imbere bafite gahunda yo kuremera abarokotse Jenoside inka ebyiri.

Uyu musore yahawe inzu n'ibizamufasha kubaho mu minsi iri imbere
Uyu musore yahawe inzu n’ibizamufasha kubaho mu minsi iri imbere
Umubyeyi wambaye igitenge na we yahawe inzu
Umubyeyi wambaye igitenge na we yahawe inzu

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • dushimire Tumba college ku bufasha yahaye aba bacitse ku icumu, ibi birerekana ko buri munyarwanda arajwe ishinga n’imibereho y’abacitse ku icumu

  • Iriya nzu se igura 5,000,000 mu kihe gihugu???Namwe ntimugakabye!!!!

  • Ikigo cya Tumba college of technology cyatanze miliyoni eshanu n’ibihumbi mirongo inani na bine (Rwf 5,084,000) cyubaka ayo mazu abiri.

  • Iriya nzu ntabwo ishobora kugura miliyoni eshanu. amenshi ikwiye ni ebyiri.

Comments are closed.

en_USEnglish