Digiqole ad

Perezida Kagame yasuye Gare nshya ya Huye

 Perezida Kagame yasuye Gare nshya ya Huye

Perezida Paul Kagame ageze kuri gare nshya ya Huye

Nyuma yo kuganira n’abanyeshuri bo muri kaminuza y’u Rwanda n’izindi Kaminuza ziri muri uyu mujyi kuri iki cyumweru Perezida Kagame yasuye Gare nshya ya Huye, ku maso yagaragaje ko yishimiye iki gikorwa remezo gishya cyuzuye mu mujyi wa Huye munsi y’umuhanda mugari werekeza i Nyamagabe na Rusizi.

Iyi gare nshya ya Huye yuzuye itwaye miliyari eshanu z’amanyarwanda ikaba yarahaye akazi abantu barenga 200 batuye muri uyu mujyi no mu nkengero zawo nk’uko abayobozi b’Akarere ka Huye babisobanuriye Perezida Kagame.

Iyi niyo gare yabugenewe ya mbere yuzuye mu Rwanda ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku 3 000 ku munsi, ifite inyubako z’ubucuruzi, Parking z’imodoka zabugenewe ndetse n’ibindi byangombwa by’ahategerwa imodoka rusange.

Abatuye Umujyi wa Huye bavuga ko uyu mujyi umaze igihe udatera imbere ku rwego nk’urw’imijyi ya Muhanga, Musanze cyangwa Rubavu mu gihe ngo wahoze ari umujyi wa kabiri mu Rwanda inyuma ya Kigali.

Marie Claire Mukasine utuye muri uyu mujyi yabwiye Umuseke ko bidashimisha abatuye umujyi wa Huye kuba utihuta mu iterambere nk’indi.

Ati “Ibikorwa remezo by’iterambere mu mujyi wa Butare bigenda buhoro cyane, reba imihanda, reba mu Cyarabu igihe hamaze ari amatongo, hano mu kigereki(mu gace karimo za Hotel Ibis, Faucon, Banque de Kigali kugeza kuri Banque Populaire) naho ntihahinduka.

Gusa ngo hari ikizere kubera ibikorwa remezo nk’iyi gare nshya biri gukorwa vuba kandi ngo bisanga ibindi bihasanzwe nk’Inzu ndangamurage y’u Rwanda, Kaminuza y’u Rwanda n’izindi Kaminuza zimaze kuhagera, ibigo by’ubushakashatsi n’ibindi.

Perezida Kagame yatambagijwe gare nshya ya Huye asobanurirwa uko izajya ikora ndetse n’icyo izageza ku batuye Akarere ka Huye.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye Eugene Muzuka na Alphonse Munyantwali Guverineri w'Intara y'Amajyepfo baganira bategereje ko Perezida ahagera
Umuyobozi w’Akarere ka Huye Eugene Muzuka na Alphonse Munyantwali Guverineri w’Intara y’Amajyepfo baraganira bategereje ko Perezida ahagera
Gen. Patrick Nyamvumba aganira na Min. Kaboneka hamwe na Min w'ingabo James Kabarebe.
Gen. Patrick Nyamvumba araganira na Min. Kaboneka na Min. w’ingabo Gen James Kabarebe.
Perezida Paul Kagame ageze kuri gare nshya ya Huye
Perezida Paul Kagame ageze kuri gare nshya ya Huye
Araramutsa aba bayobozi
Araramutsa aba bayobozi
Araramutsa Umugaba mukuru w'Ingabo
Araramutsa Umugaba mukuru w’Ingabo
Ubwinjiro bwa gare bw'ibanze
Ubwinjiro bwa gare bw’ibanze
Iyi gare ifite ahantu hatatu ho kwinjirira
Iyi gare ifite ahantu hatatu ho kwinjirira
Umanuka winjira muri iyi gare nshya
Umanuka winjira muri iyi gare nshya imbere hakurya ni ku muhanad werekeza Nyamagabe na Rusizi
Perezida yatembereye ibice bitandukanye by'iki gikorwa remezo
Perezida yatembereye ibice bitandukanye by’iki gikorwa remezo
Ni igikorwa gifite amaduka y'ubucuruzi
Ni igikorwa gifite amaduka y’ubucuruzi
Ndetse hateganywa kuzashyirwa amazu acumbikira abagenzi bakeneye gucumbika
Ndetse hateganywa kuzashyirwa amazu acumbikira abagenzi bakeneye gucumbika
Perezida Kagame yitegereza igishushanyo mbonera cy'iyi nyubako
Perezida Kagame yitegereza igishushanyo mbonera cy’iyi nyubako
Asaba ibisobanuro ku mikorere y'iyi gare ndetse nawe atanga inama ku buryo yarushaho kubyazwa umusaruro no gutanga serivisi nziza
Asaba ibisobanuro ku mikorere y’iyi gare ndetse nawe atanga inama ku buryo yarushaho kubyazwa umusaruro no gutanga serivisi nziza
Perezida Paul Kagame yitegereza igishushanyo mbonera cya gare nshya ya Huye
Perezida Paul Kagame yitegereza igishushanyo mbonera cya gare nshya ya Huye
Ibice bigize Gare nshya ya Huye
Ibice bigize Gare nshya ya Huye

 Photos/D S Rubangura/UM– USEKE

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

28 Comments

  • Muzatubwirire Kagame Ubukurikira Azaze Gusura I Kanombe Arebe Transport Ukuntu Iteye Agahinda .. Company Imwe izindi modoka Barazihaciye nkaho Twese Tujyendera Kuri Gahunda Yiyo Company

  • ibi bikorwaremezo bigeze aha tubishimira Kagame kuko yaduhaye ihumure bityo ibyo dukora byose tukaba twizeye umutekano ndetse n’urwunguko

  • Ariko uwo mubyeyi utishimira iterambere rya umujyi wacu wa Huye sinzi icyo ashingiraho yego mbere ntiryihutaga ariko aho Kayiranga Muzuka Eugene aziye kubuyobozi bwaka Karere Umujyi wa Huye uri muturere dufite imijyi myiza imihanda yarubatswe ubu ntamuhanda wa igitaka wahabona nka mbere mucyarabu avuga ubu harimo Kaburimbo yajya imbere ya Stade hafi ya Radio Salus hari umuhanda wa kaburimbo Quartier zoze Matyazo, Taba, Tumba,Ngoma, uretse Kabutare.
    Isoko Rya Kijyambere HUye City Complex, inyubako irimbere yaryo Hotel zirigukora amavugurura nka IBIS, Ku Itaba inzu nziza zigezweho ziri kuzamurwa gusa icyo wagaya hari inzu ziri kumuhanda zigishaje zitarasanurwa kdi ikindi yakibuka nuko iyo mijyi yo nimishyashya mugihe uwacu wabayeho kera cyane kubwaba biligi(Under Belgian colonization it was called Astrida town).

  • Butare yacu dukundaaaa

  • Huye umugi nkunda

  • Ndunganira igitekerezo cya Patrick.

    Nibyo hari ibiri gukorwa mu mujyi wa Huye kandi bigaragarira buri wese ku maso. Ariko ku birebana n’iyo mihanda uvuze yashyizwemo kaburimbo si yose.

    Imihanda ya Ngoma ku mabarabara nta kaburimbo irimo.

    Mu Matyazo naho wavuze nta kaburimbo ihari. Kaburimbo íhari. byavuzwe keshi ko bagiye kuyihashyira ishyirwa ku muhanda ugana yo uciye ku kibuga cy’indege,ku rwibutso kugera ku ivuriro rya Police. Kurinda ugera ku isoko, kwa muganga mu Matyazo, Kamatyazo, Muyogoro rwose nkubwije ukuri nta kaburimbo ihari. Wabaza n’undi wese ukoresha uyu muhanda. Ababyeyi batwite boherejwe kubyarira ku Kabutare cyangwa CHUB baragowe. Abava i Kibeho bagera mu mujyi wa Huye imbavu zibarya kubera uyu muhanda. Abanyeshuli bajya kwiga, taxi zirabacunda, nibabatabare biteye agahinda. Uyu muhanda jye navuga ko camo 1(rimwe) mu mwaka ariko ni agahinda. Ugera iyo ujya ivumbi uritwariye mu mihogo,amazuru,imisatsi.

  • UZIKO HUYE NIKOMEREZA AHO IZONGERA IKANYURA KURI MUSANZE !!!!

  • Ariko rero excellency azagabanye kugenda mu madoka ahenze cyane.igihugu n’abaturage barakennye we agahindura amamodoka ahenze

    • ariko nkawe ubwo uba uvuze iki

    • muvandi imodoka niriya rwose ntago bikabije,uwakwereka ba Kaddafi izo bagendagamo…umusaza ntabikabyo byinshi agira 1

    • ahubwo yakabaye agendera mundege kandi nziza igezweho naho wowe uri mubyamamodoka.ibyo atakoze nibiki kugirango umushinje kugendera mumodoka zihenze?.mujye munashima ntimukanenge gusa.

    • sha bizagusaba kubanza gusonaukirwa imodoka zihenze izo arizo!!!nonese Audi niyo wita ihenze?abandi bagendera mu ma limousine … cg ama rolls royce naho wowe ngo irahenze usibye ko niyo yaba ihenze nta kibazo kirimo ni president nyine!!! kuko ejobundi agendeye muri gikumi cg gikeri (nkurikije uko ubyifuza) wamuseka ngo ko adusebya….so come on be smart

    • Ariko se John we, iyo uvuga uba wabanje gutekereza ibyo ugiye kuvuga. ubu se urarebye ubona Our excellence ahubwo iriya modoka imukwiye nibikorwa amaze kutugezaho. ngirango ahubwo wagatanze igitekerezo cyo kumugurira indi ihjenze kurusha iriya kuko ni umuntu dukunda kabisa.

  • Kuba hubatse nta gitangaza kirimo. Ubundi se basanze u Rwanda hari ikindi gihugu wabigereranya mu karere? Izo nzu ni nk”amashurwe (indabo). Igikuru dukeneye n’ukugira umusingi muzima ibi byose byubakiwe ho. Umusingi nyawo w’iterambere n’Ukuri n’Umutekano (mu mutima no ku mubiri). Kandi uwo musingi ntawo dufite.

  • @ Kanyarwanda
    Ibyo uvuze ndemeranya nawe ariko umuhanda ujya CHUB wo wawibeshyeho kuko urubatse neza cyane urimo kaburimbo kuva kuri RRA unyuze imbere y’isoko no mu Cyarabu hose hari kaburimbo ntabwo byose byakemukira icyarimwe ahubwo igiteye inkeke numuhanda ujya kubitaro bya Kabutare ho hakenewe ivugurura. Ikindi kandi uwo uvuga ngo aho bukera uzongera uce kuwa Musanze ninde wakubwiyese ko Musanze yigeze iruta HUye wapi rwose natembereye i Musanze mbura inzu nimwe kabisa ubwose niki irusha Huye keretse niba aruko ari hafi ya Volcanoes Park.

  • Ariko wowe wiyise John, jya usarira hirya atari kuri Mzee, wumvise ? Wa nkozi y’ibibi we urabona ukuntu uba ushaka kumwubahuka? Menya ko hari ibyo umukuru w’igihugu amategeko amugenera mu gihe runaka kandi bigakurikizwa! Naho niba uba warose indaya, zijyemo ntawe ukubujije ariko uvane uwo mwanda wawe ku rubuga. Wumvise ?

  • twishimiye ayo macumbi yo muri gare kuko nkiyo wavaga mu gisagara utazi umugi wararaga kumabaraza yinzu muri gare ninako benengango babaga batumereye nabi.

  • aho!!! umusaza arabyiboneye nyine yagirango ni amagambo!!!
    arimo guteza u Rwanda imbere ntaho asize pe!
    indatirwabahizi tumuri inyuma!

  • Muvandimwe Patrick wasomye usome igitekerezo cyajye neza. Umuhanda ujya kuri CHUB urakoze rwose waba uciye mu cyarabu cyangwa uciye imbere yo kwa Bihira.

    AHUBWO JYE NAVUZE KO IMIHANDA Y’I NGOMA HAGATI MU MABARABARA IDAKOZE NANONGERAMO UMUHANDA UHATURUKA NEZA UGACA MU MATYAZO; KU ISOKO;KAMATYAZO;KABUREMERA;MUYOGORO GUKOMEZA WEREKEZA NYARUGURU.
    NIHO NAHEREYE MVUGA KO ABABYEYI BAVA KU MAVURIRO ANYURANYE ABOHEREZA KUJYA KUBYARIRA KU BITARO BYA KABUTARE CYANGWA KU BITARO BYA CHUB; BAHURA N’INDI MVUNE. KUKO NIBA YARASUZUMIWE I KARAMARA; CYANGWA I RUKIRA CG KURI DISPENSAIRE MU MATYAZO; IMBANGUKIRAGUTABARA IZAMUTWARA KURI IBYO BITARO BIKURU NAVUZE IZABANZA GUCA MURI WA MUHANDA MUBI WA MATYAZO; KUKO NTAYANDI MAHITAMO AHARI.

    SI ABABYEYI GUSA BAKORESHA URIYA MUHANDA; ABACURUZI BAVA IYO NYARUGURU; ABANYESHULI BIGA I KARAMA; I KIBEHO;ABAKOZI NABO BAWUKORESHA BURI MUNSI BAGIRA ICYO BAWUVUGAHO. ABAKORA TAXI-MOTO(MOTARI) BATI HARIYA IBINOGO BYAHO NI IGISORO; TAXI- VOITURE WE UYITWARA ATI IYO IMODOKA ITARI IYAWE UYICEKAMO! ITERAMBERE RWOSE NIRIJYANE NO GUKORA IMIHANDA YANGIRITSE; NA BARWIYEMEZA MIRIMO BAYIKORESHA NABI KUBERA INYUNGU ZABO NABO BISUBIREHO.

  • ibyo turabishimye ariko ducyeneye amahoro asesuye kumubiri no kumutima buri wese ature murwanda arwibonam bitabaye ibyo byose byaba ari amanjwe.Turasaba kandi ko hakorwa iperereza kuri Gitifu wa Taba Pascal Sahundwa kuko imikorereye iteye ubwoba nagahinda.

  • John nange ndamugaye rwose. nonese John waba warabaririje ibiciro byizo modoka ugasanga zihenda kuburyo zidakwiye Perezida wacu wa? ahubwo zimuvuna umugongo bzakoreshe ibibuga by’indege ajye agenda muri kajugujugu agiye nka huye, musanze,rubavu, gicumbi,rusizi, nahandi mu ntara imodoka zijye zimukura kuri Aeroport mwidushajishiriza umusaza imburagihe wa naho ba John nimwumva mubabaye ko agenda muzihenze muziyahure ntasoni? urarya uraryama urandika kuri internet ngaho tel nibindi byinshi wimye agaciro ukareba imodoka Hum mwibagirwa vuba koko

  • Long live Loyal trust Company Ltd…. special thanks to the President for the initiative to visit the site.

  • huye ubu iri kumwanya wa kabiri bidasubirwaho.hakewe finissage y ymujyi naho ibikorwa remezo ni munange i huye kabsa.iterambere huye igezeho riteye ubwoba amazu agiye kuhuzura ararenze kabsa.ahahoze sante.ahahoze igiti cyubugingo.ahari cefotec.mucyarabu naho leta ya oman vuba aha igiye kubaka amazu 17 ya etage 5 buri imwe.azatangira kubakwa mukwagatanu.iyo mijyi murata yarasigaye

  • @ Kanyarwanda
    Ibyo uvuze ndemerenya nawe peeh gusa no mumujyi wa Kigali hari aho bagifite ibibazo nkibyo gusa nyine twishimire iterambere umujyi wacu uri kugeraho.
    Murabona itandukaniro rya Twagirumutara Aimable na Muzuka Kayiranga Eugene.

  • afande NYAMVUMBA yambara combati ukaboa ifite aho ifashe arambara akaberwa pe nakomeze arye icyuma tu n,abandi bayobozi bakuru mu ngabo nibamurebereho kujya gym kurya icyuma nogukuraho twanyubahwa batangiye kumera.ASANTE JESHI LETU

  • Uriya musilikare wegereye His Excellency iruhande rw’uwambaye cravate itukura ninde? Ni mwiza we!!!

  • @Patrick

    Muzuka Eugene, ni umugabo rwose! Atsinze igitego cy’umutwe! Yanditse amateka mu Rwanda hose ndetse no ku isi. Kuko niwe muyobozi wa mbere w’akarere mu Rwanda utangije gare y’ikitegererezo!

    Niyo wazaba utakiyobora i Huye. Abanyehuye,abahatuye,abavuka i Huye ,inshuti z’i HUYE ntituzibagirwa iki gikorwa. Kuko utumye Huye iva mu bwigunge. Kandi uko abakerarugendo bakunda Huye ubu utumye birushaho.

    Imana ikomeze kumwongerera ubushishozi n’ubwenge hamwe n’abo bakorana bose n’abanyanama be.

    Ariko kandi sinabura no gushimira Munyntwali Alphonse yaigizemo uruhare rukomeye. Songa mbele Rwanda!!

  • # Kanyarwanda
    Ni aho naho kabisa kandi abaturage ba Huye biteguye no gutaha Stade nshya nubwo yahombeje Leta ariko izaba aricyitegererezo. Inzu zishaje zivugururwe uburyohe bukomeza buze tureke gukomeza kujya gutira stade i Muhanga ahubwo tuje dutiza abandi nka Rayon sport etc.

Comments are closed.

en_USEnglish