Digiqole ad

Nkurunziza yaje i Huye kubonana na Kagame. Impunzi 935 nazo ziraza

 Nkurunziza yaje i Huye kubonana na Kagame. Impunzi 935 nazo ziraza

Perezida Kagame yakira Pierre Nkurunziza i Huye

Updated: 13 Mata 2015 – Kuri uyu wa mbere Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi yaje i Huye mu majyepfo y’u Rwanda kubonana na Perezida Kagame uriyo mu ruzinduko rw’iminsi ibiri. Kuri uyu wa mbere impunzi z’Abarundi zinjiye mu Rwanda ku buryo budasanzwe kuko haje abagera kuri 935 nk’uko bitangazwa na Minisiteri ifite impunzi mu nshingano.

Perezida Kagame yakira Pierre Nkurunziza i Huye
Perezida Kagame yakira Pierre Nkurunziza i Huye muri iki gitondo. Photo/FlickrPaulKagame

Ibiro bya Perezida w’u Burundi byatangaje ko Perezida Nkurunziza yageze i Butare mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere kubonana na Perezida Kagame aho baganira ku bintu bitandukanye, birimo n’uko ibintu bihagaze mu karere.

I Burundi hamaze iminsi umwuka mubi uri iki gihe bitegura amatora y’umukuru w’igihugu mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka.

Uyu mwuka mubi ushingiye ku mpande zitemeranywa ku bushake buvugwa kuri Perezida Nkurunziza bwo kwiyamamariza Mandat ya gatatu atemererwa n’Itegeko Nshinga ry’u Burundi

Impunzi z’Abarundi zigera ku 4 000 zimaze guhungira mu Rwanda zivuga ko ubuzima bwazo bugeramiwe n’urubyiruko rwitwa Imbonerakure rwo mu ishyaka CNDD-FDD rya Pierre Nkurunziza.

By’umwihariko kuri uyu wa mbere, Minisiteri ishinzwe impunzi no gukumira ibiza (MIDIMAR) yatangaje ko mu buryo budasanzwe impunzi 935 ari zo zinjiye mu Rwanda zihunze.

Impunzi zakiriwe uyu munsi ni 565 zakiriwe ku kigo cyabugenewe mu Bugesera n’izindi  370 zakiriwe mu kigo nk’iki i Nyanza.

 

Imibare ikaba yahise igera ku mpunzi z’Abarundi 4 885 ubu ziri mu Rwanda. Muri izi mpunzi  756 ni abagabo, 1214 ni abagore naho 2 915 ni abana nk’uko bitangazwa na MIDIMAR.

Mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru, Perezida Kagame yabajijwe ku cyo u Rwanda rukora ku buryo ibintu  bihagaze mu Burundi, maze asubiza ko u Burundi ari igihugu kigenga kandi abagituye bashobora kwirangiriza ibibazo byabo.

Gusa Perezida Kagame yagize ati “Ariko nk’abantu turebera kure, ntibibujijwe ko tutababaza tuti ‘hari icyo mukeneye ko tubafasha’?”

Perezida Kagame iki gihe yavuze ko ikintu cyose cyaba mu Burundi kigira ingaruka ku Rwanda kuko Abarundi basangiye byinshi n’Abanyarwanda.

Perezida Nkurunziza na Kagame baganiriye muri iki gitondo Photo/FlickrPaulKagame
Perezida Nkurunziza na Kagame baganiriye muri iki gitondo Photo/FlickrPaulKagame

UM– USEKE.RW

16 Comments

  • Ndizera ko Perezida Kagame atari bumugire inama yo gutsimbarara ku butegetsi!!

  • Inama yamugira ikaba nziza nuko yashaka undi mwuga azakora nyuma y’amatora utari ukuyibora uburundi no ku mwizeza ubuhungiro.

    Aho HE yaba arokoye abarundi n’ibyabo nkuko ari imfura yitanga buri gihe aha naho hakenewe umusada weeee !!!

  • Nizere ko mubyo Bavugana Harimo Uko Bose Bagomba Kuva Kubutegetsi Ntayindi Mpanvu Bitwaje Kugira Ngo Amahoro Aganze.. Ikindi Bose Bagire Bafungure Imfungwa Za Politike .

  • ibihugu bimeze nk’ibi biba bikwiye kuza kwigira ku Rwanda, u Rwanda ndetse n’abayobozi barwo bakwiye guha isomo abanyamahanga ndetse n’abandi bose bashaka kugira icyo bageraho mu miyoborere yabo, u Rwanda nk’igihugu ndetse n’abayobozi bacyo bose berekanye ko bisoboka, abayobozi babi berekanye ko igihugu gishobora kuba umuyonga, ariko abayobozi beza berekanye ko igihugu gishobora kuva ku muyonga, kikagera ku iterambere ntangarugero ku rwego rw’isi, birakwiye ko rero n’abandi bareberaho, bakigira kuri iki gihugu, bakirinda intambara, amacakubiri n’ibindi byose bibabuza gutera imbere, uru ni rwo rwanda bamwe batifuzaga.

  • Imana ibahe umurongo mwiza wumucyo

  • Mana tabara abaturanyi bacu bi burundi. Mana ntanga inama ku buyobozi bw’Iburundi. N’abaturanyi bacu kandi batabare mwami Mana ntihazameneke amaraso. Bahe ubwenge. Ndasaba HE Nkurunziza guhitamwo neza no kumvira ijwi rya rubanda yicishije bugufi. Imana igendere igihugu cy’Uburundi. President wacu ndakwizera ko Imana iza kubayobora mubwo muganira byose. Tabara MANA IGIHUGU CY’UBURUNDI

  • Icyafasha Nkurunziza kikanarinda abarundi akaga ni ukwirinda inama za Kikwete na fdlr ye nta kindi. Izo mbonerakure zimeze neza neza nk’uko interahamwe zari zimeze 94. Kuki nta masomo dukura mu mateka ya vuba?

  • Reka twizereko ubwo HE Pierre yahuye na HE Paul baza gufata umwanzuro uzafasha abarundi
    kdi bigaha n akarere kose umutekano

  • Ndizera ko Perezida wacu mubushishozi ahorana ndizerako aza gukebura Nkurunziza ntashake kugundira ubutegetsi kdi abarundi benshi batamwishimiye.

  • Mwibuke uruhare u Rwanda rwagize mu kugeza CNDD-FDD kubutegetsi.Kuko twari tumaze gushwana na Buyoya.

  • Sinalinzi ko mwashwanye na Buyoya. Nkurunziza nabutange. Umuntu ashobora gutworwa na Parliament cyangwa na suffrage universel. Either way iyo mandat ibaba ibazwe. Therefore, he has governed two terms. Ibindi arimo ni ugutekenika.

  • Nkurunziza yaje gusobanuza uburyo abarundi nabo baziyahura naramuka uvuye kubutegetsi!!gusa yaratinze keretse tumutije aba tekinisiye!!

  • Iby’ishwana na Buyoya byabaye ryari ??
    Bapfa iki ???

    Twibutse ayo mateka !!!

  • murekesha HE wacu nuwambere mu rwego rwisi,ahubwo bose bazaze gufatira amasomo i kgli

  • NKURUNZIZA numufashawe bafite ikibazo cyo gusenga imana kandi yishushanya ibyo imana ibyanga urunuka basenze imana bari mwishyamba ibaha ubutegetsi none bayoboye abarundi nabi none rero imana ntizemerako asubiraho kuko ntabwo yafashe neza intama imana yamuhaye

  • Banyamakuru beza b’UM– USEKE mbandikiye igitekerezo cyanjye kuri iyi nkuru mwatugejejeho haruguru, nisegura ko ntagitanganye ubugome ariko nanone umutekano w’abanyarwanda ujya imbere y’ibindi byose; igitekerezo cyanjye rero ni iki gikurikira:

    Ndisabira abashinzwe umutekano mu Rda gusaka bikomeye izo mpunzi z’abarundi no kuzikoraho iperereza ryimbitse kuko on ne sait jamais avec ces soi disant réfugiés burundais ! Barebe niba nta birwanisho binjiranye n’aho yaba isuka! ushidikanya azabaze abarundi bari makambi ibyo bakoze muri génocide yakorewe Abatutsi! Nta wutinya ijoro, ….. Si ukutagira impuhwe ku bari mu bibazo ariko Dufite expérience imbi cyane ku mpunzi z’Abarundi.kuko ugereranije ibyakozwe n’interahamwe n’ubugome bw’impunzi z’ Abarundi bari mu Rda mbre no muri génocide wasanga interahamwe zari petits joueurs niyo mpamvu yo gushishoza

Comments are closed.

en_USEnglish