Digiqole ad

Yemen: Indege zishe abasivili 25, muribo batandatu ni abana

 Yemen: Indege zishe abasivili 25, muribo batandatu ni abana

Indege z’ibihugu biyobowe na Arabia Saoudite ngo ziri kwica abasivile

Amakuru atangwa na Amnesty International aravuga ko mu gitondo cya kare kuri uyu wa mbere indege z’intambara z’ingabo zishyize hamwe ziri kurwanya abarwanyi b’aba Houthi bari gushaka gufata ubutegetsi bw’igihugu cya Yemen zarashe mu basivile zikica abantu 25 barimo abagore n’abana batandatu.

Indege z'ibihugu biyobowe na Arabia Saoudite ngo ziri kwica abasivile
Indege z’ibihugu biyobowe na Arabia Saoudite ngo ziri kwica abasivile

Abakozi ba Amnesty International bavuganye n’ababibonye n’amaso yabo ndetse n’abaganga, bababwiye ko ibisasu by’indege byarashwe bariya basivili bari hafi y’ikibuga cy’indege cya Sana’a, ahahoze umurwa mukuru wa Yemen. Ubutegetsi bwariho bukavanwa aha Sana’a bwimuriye umurwa mukuru mu mujyi wa Aden ahamaze iminsi habera imirwano ikomeye cyane.

Mu minsi ishize indege zasenye amazu 14 ari hafi aho zikomeretsa abantu makumyabiri bikomeye bajyanwa mu bitaro.

Said Boumedouha wungirije ukuriye Amnesty International mu karere Yemen iherereyemo no mu Majyaruguru y’Africa, yagize ati: “ Ukuntu imibare y’abasivili bari kwicwa iri kuzamuka biri gutuma twibaza niba impande zihanganye zitazi itegeko mpuzamahanga rirengera abasivili mu ntambara. Turasaba abarwanira mu kirere kwirinda kurasa mu basivili badafite aho bahuriye n’iyi ntambara.”

Minisitiri w’ubuzima muri Yemen uyu munsi yemeje ko indege zimaze kwica abasivili 25 zikomeretsa 40.

Umwe mu baganga wageze aho abakomeretse bari bari rugikubita, yemeza ko biriya byabaye ahagana sa cyenda z’ijoro zishyira za kumi zo mu rukerera uyu munsi mu gace kitwa Beni Hawat.

Igisirikare cya Yemen cyemeza ko cyamaze gusenya ibirindiro byose b’aba Houthi cyane cyane ibyari ahitwa al-Dailami hirya gato y’ikibuga cy’indege cya Sana’a.

Ubu ibihugu icumi bigize ikitwa Gulf Cooperation Council States byahurije hamwe imbaraga za gisirikare birasa abarwanyi b’aba Houthi bivugwa ko baterwa inkunga na Leta ya Iran.

Leta zunze ubumwe z’Amerika uyu munsi zemeye guha ziriya ngabo zishyize hamwe zo mu bihugu bikora ku kigobe cya Gulf ibikoresho byo kwifashisha mu butasi bwa gisirikare kandi ibihugu bya Turkiya n’Ubwongereza nabyo byemeye gutanga ubufasha.

Abarwanyi b'aba Huthi ngo baterwa inkunga na Iran
Abarwanyi b’aba Huthi ngo baterwa inkunga na Iran

Aba Houthi ni bantu ki?
Aba Houthi bagize umutwe w’inyeshyamba zitwa Ansar Allah ( bivuga abarwanashyaka b’Imana) bagize ishami ry’Abasilamu b’Aba ‘Shia’ bategeka agace k’Amajyaruguru ya Yemen.

Aba bantu bakomora izina ryabo ku mutware wabo witwaga Hussein Badr al-Din al-Houthi.

Yayoboye iri tsinda ubwo ryigaragambyaga bwa mbere mu 2004 rishaka ko agace rituyemo kitwa Saada kakwigenga kakabasha kwita ku baturage bako bafite imyemerere y’Abasilamu b’aba Shia.

Din al-Houthi amaze kwicwa n’ingabo za Yemen muri uwo mwaka, umuryango we wiyemeje gukomeza gutegura ibitero bigamije kugera ku ntego ze.

Nyuma baje gusinya amasezerano na Leta yo guhagarika imirwano muri 2010.

Muri 2011, aba Houthi bangeye kwinjira mu ntambara bashaka guhirika President Saleh, bifatanya n’abandi baturage bari mu myigaragambyo bityo aba Houthi baboneraho ubryo bwo kwagura ubutaka bwabo ndetse bagera no mu gace kegereye umurwa mukuru Sana’a.

Ubutegetsi bumaze kubona ko aba Houthi bafite imbaraga, bwabemereye kwinjira mu mpuzamashyaka yiswe National Dialogue Conference (NDC), ari nayo yatumye President Hadi wasimbuye Saleh ashyiraho umugambi wo kugabanyamo Yemen intara esheshatu zikoze igihugu kimwe(Confederation.)

Ibi aba Houthi barabyanze bavuga ko byazatuma basigarana ubutaka buto bityo bagacika intege.

Iriya gahunda ya President Hadi yari bushyirwe mu bikorwa muri Gashyantare, 2014.

 

Impamvu Yemen ihoramo amakimbirane

Yemen n'agace iherereyemo
Yemen n’agace iherereyemo

Abasesengura ibintu bavuga ko Yemen ibibazo by’umutekano muke ifite biterwa n’uko abayituye badasaranganya ubukungu n’ubutegetsi.

Uretse aba Houthi bo mu Majyaruguru, mu Majyepfo naho hari abandi bashaka ko bigenga.

Hari kandi undi mutwe witwa AQAP, ndetse hahora intambara hagati y’imitwe yitwara gisirikare y’amako atandukanye aba muri Yemen.

Igice kinini cy’ikinyejana cya 20, Yemen yari igabanyijemo ibihugu bibiri: Yemen Arab Republic (YAR)mu Majyaruguru na the People’s Democratic Republic of Yemen (PDRY) mu Majyepfo.

Muri 1990, ibi bihugu byombi byahisemo kwihuza bikora igihugu kimwe cyiswe the Republic of Yemen.

Bidatinze ariko, abo mu majyepfo batangiye kuvuga ko badahabwa uburyo bwo kujya muri Politike ndetse bagahezwa ku mutungo rusange w’igihugu.

Muri 1994, intambara yahise itangira bityo ibyo guhuza igihugu kimwe biba bikomye mu nkokora. Imitwe y’iterabwoba nka Al Quaeda yahabonye umwanya wo kuhakorera no kuhategurira ibikorwa byayo kubera umutekano mucye uhahora.

Igihugu cya Yemen nicyo gihugu gikennye kurusha ibindi bihugu by’Abarabu byo mu Burasirazuba bwo hagati.

Kubura akazi no kutihaza mu biribwa bituma abaturage miliyoni 10 batuye Yemen bahora mu bibazo by’urudaca.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish