Month: <span>April 2015</span>

Ubujura mu modoka buri gufata indi ntera

Cyane cyane mu mujyi wa Kigali niho abatwara imodoka bwite usanga bavuga ko ubu bujura buri kugenda bufata indi ntera kuko bwavuye mu bice by’umujyi bukajya cyane muri za ‘quartiers’ aho imodoka zitaha cyangwa abazitwaye bajya ku mpamvu zitandukanye. Nyamirambo, Kimirinko na Gikondo niho havugwa cyane ubu bujura bukorerwa imodoka ziparitse ku muhanda cyangwa mu […]Irambuye

Ubushyamirane mu bayobora itorero EPR Iburengerazuba

Abasengera mu itorero rya Peresibiteriyeni mu Rwanda (EPR) Paroisse ya Rubengera bavuga ko ubushyamirane hagati y’abayobozi babo hamwe n’umuyobozi ku rwego rw’Iburengerazuba bibagiraho ingaruka. Abayobozi kuri Paroise bashinja ubakuriye kubayobora nabi we akabihakana avuga ko kuri iyo paroisse hari ibibazo byihariye. Kuri iyi Paroisse ya Rubengera niho haherutse kuvugwa icyumba cy’amasengesho abakijyagamo ngo babanzaga kumarana irari […]Irambuye

Burundi: Imbonerakure zirasaba Nkurunziza ibisobanuro

Urubyiruko rugize umutwe w’Imbonerakure mu Burundi rurasaba Umukuru w’igihugu cyabo Peter Nkurunziza gusobanura neza aho ahagaze ku kibazo cya manda ya gatatu bivugwa ko ashaka kuziyamamariza,  Abarundi bakaba batayivugaho rumwe. KFM, yavuze ko muri iki gitondo aribwo umwe mu bagize Imbonerakure, mu izina rya bagenzi yasabye ko Perezida Nkurunziza avuga niba aziyamamaza cyangwa ataziyamamaza bityo […]Irambuye

Amabwiriza kuri Campus zo mu Rwanda. i Mudende niho bikaze!

Muri Kaminuza umunyeshuri uhageze ubusanzwe afatwa nk’umuntu mukuru uzi ikimuzanye. Gusa ntibibuza ko hashyirwaho amabwiriza n’amahame ngenderwaho muri zimwe na zimwe kugira ngo uburezi butangwe neza, icyakora muri zimwe muri Kaminuza mu Rwanda hari abanyeshuri bavuga ko ayo mahame akarishye bikabije. Umuseke waganiriye n’abanyeshuri batandukanye biga muri Kaminuza za; Université Catholique de Kabgayi, Université Libre […]Irambuye

Sinakwizeza ko abakobwa bashimuswe bazaboneka – Perezida Buhari

Muhammadu Buhari, watsinze amatora muri Nigeria agasimbura Goodluck Jonathan, kuri uyu wa kabiri yavuze ko atakwizeza abantu ko azabohoza abakobwa b’abanyeshuri 219 bashimutiwe i Chibok n’inyeshyamba za Kisilam zo mu mutwe wa Boko Haram. Ku munsi nk’uyu umwaka ushize nibwo aba bakobwa bashimuswe bavanywe mu ishuri ryisumbuye bigagamo. Hari amakuru aherutse gutangazwa ko aba bakobwa […]Irambuye

“Directeur Technique” muri FERWAFA yasezeye

Umwongereza Lee Johnson wari umuyobozi ushinzwe Tekinike mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yasezeye ku mirimo ye nk’uko bitangazwa na FERWAFA, akaba avuga ko yagiye kuko yabonye akazi gashya mu Buhinde. Uyu mugabo yari muri aka kazi kuva mu kwezi kwa karindwi umwaka ushize yatangaje mu ibaruwa isezera yanditse ko yahisemo ‘kwemera akazi ko kuba […]Irambuye

Rubavu: Uwari ‘Gitifu’ w’Akarere ‘yatawe muri yombi’

14 Mata 2015 – Christopher Kalisa wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu amakuru agera k’Umuseke aremeza ko yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha yakoze akiri mu kazi. Uyu muyobozi yirukanywe burundu n’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu mu mpera z’ukwezi gushize. Bamwe mu bayobozi muri aka karere bemereye Umuseke ko Kalisa yatawe muri yombi ku mugoroba wo […]Irambuye

Igihembwe cya kabiri cy’Ayisumbuye kiratangira tariki 20 Mata

Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Uburezi kuri uyu wa 14 Mata, ikamenyesha abayobozi b’ibigo, inzego zo gutwara abantu, ababyeyi ndetse n’abarezi, ni uko igihembwe cya kabiri cy’amashuri yisumbuye kizatangira tariki 20 Mata 2015. Nubwo amasomo azatangira kuwa mbere tariki 20, abanyeshuri bazatangira kujya ku bigo bigaho guhera tariki 17 Mata hagendewe ku turere baturukamo bajya […]Irambuye

DOT Rwanda yasuye umukecuru w’incike w’imyaka 80 wiciwe abana 8

Gasabo – Abakozi b’Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta DOT Rwanda kuri uyu wa mbere basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bavuyeyo bajya i Bumbogo gusura no kwifatanya n’umwe mu bakecuru b’incike za Jenoside mu rwego rwo kumukomeza, no gukomeza kwibuka bamagana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Umukecuru w’incike witwa Mariana abo muri DOT Rwanda basuye […]Irambuye

en_USEnglish