Digiqole ad

Walk to Remember: Urubyiruko rwasabwe kugira ubutwari

 Walk to Remember: Urubyiruko rwasabwe kugira ubutwari

Walk to Remember yitabiriwe cyane n’urubyiruko

12 Mata 2015 – Mu rugendo rwo kwibuka (Walk to Remember)  rwatangiriye ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura kugera kuri Stade i Remera, urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa rwasabwe gushyira inyungu z’igihugu imbere y’ibintu byose kugira ngo ibyagezweho bibungabungwe kandi ko rugomba kurangwa ubutwari buturuka  kuri bakuru babo  mu rwego rwo kubaka ibitaragerwaho.

Walk to Remember yitabiriwe cyane n'urubyiruko
Walk to Remember yitabiriwe cyane n’urubyiruko

Brigadier General Andrew Kagame yasobanuriye urubyiruko  amateka y’intambara  kuva mu 1990 kugeza  mu 1994 aho FPR – Inkotanyi yarwanyaga Leta yashyiraga imbere ivanguramoko. Yavuze ko  aya mateka  afasha urubyiruko kumenya imbaraga bakuru babo bakoresheje mu kubohora u Rwanda  bityo narwo rugakunda igihugu mbere ya byose.

Yavuze ko urugamba rw’amasasu rwarangiye ariko ko hari urundi rugamba rugitegereje uru rubyiruko.

Brig Gen Kagame ati: “ Nubwo urugamba rw’amasasu rwarangiye, urugamba rwo komora no kuvura ibikomere abanyarwanda bagize ruracyakomeje kandi bisaba uruhare rwa buri muntu wese.”

Uyu musirikare mukuru yabwiye urubyiruko ko ibi bizashoboka ari uko abana b’u Rwanda bumvise ko bose ari abanyarwanda ntihagire abibona mu moko.

Minisitiri wa Siporo n’Umuco Uwacu Julienne yasabye uru rubyiruko kutaba imbata y’amateka  ahubwo ko rugomba kuyigiraho kugirango bubaka ejo hazaza.

Minisitiri Uwacu ati: “Tugomba gusubiza amaso inyuma tukareba ibyo bakuru bacu bakoze, iyo hatabaho abanyarwanda b’umutima muzima ntabwo tuba turi hano ariko nanone tugomba kubakira kuri iryo shyaka bagize  kugirango dukore ibitarakorwa.”

Ishimwe Adeline umwe mu bakiri bato bari bitabiriye uru rugendo yavuze ko amateka  adashobora gutuma urubyiruko rw’u Rwanda rusubira inyuma  ahubwo ko agomba kuba impamvu yo gukora cyane mu rwego rwo kujya mbere.

Jeannette Kagame yifatanyije n'urubyiruko muri Walk to Remember
Jeannette Kagame yifatanyije n’urubyiruko muri Walk to Remember
Mu bashyitsi bakuru muri uyu muhango wo kwibuka harimo na Mme Jeannette Kagame
Mu bashyitsi bakuru muri uyu muhango wo kwibuka harimo na Mme Jeannette Kagame
Ibi ngo nibyo byageza abanyarwanda ku Rwanda bifuza
Ibi ngo nibyo byageza abanyarwanda ku Rwanda bifuza

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • kwibuka ni ngombwa kandi tugomba kubikora tutinuba, dushimiye inzego zadufashije muri iki gikorwa kandi ni koko buri wese abisgire ibye

Comments are closed.

en_USEnglish