Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda kuri uyu wa 13 Mata 2015 yasuye uruganda rukora imyenda rwa C+H Garment Ltd rumaze ukwezi rutangiye gukorera i Masoro mu cyanya cy’inganda n’ubucuruzi, uru ruganda ngo rugiye guha akazi ko kudoda imyenda urubyiruko rugera kuri 500. Kugeza ubu uru ruganda ruri kumenyereza abakozi 200 gukoresha imashini zidoda rwazanye nyuma y’aba ngo […]Irambuye
Police ya Uganda iravuga ko yaraye iburijemo igitero cy’ibyihebe cyari kugabwa kuri Kaminuza ya Busitema. Police ivuga ko iki gitero cyari cyateguwe n’umwe mu bantu bakorera Al Shabab muri Uganda witwa Abdul Karim. Fred Enanga uvugira Police ya Uganda yabwiye abanyamakuru ko uyu wafashwe akomoka muri Somalia yari yahaye umwe mu banyeshuri amafaranga menshi ngo […]Irambuye
Nyuma yo kuva muri shampiyona y’isi mu gihugu cy’Ubushinwa ikipe y’igihugu y’umukino wo gusiganwa ku maguru iri kwitegura isiganwa mpuzamahanga rya marathon y’amahoro (Kigali Peace Marathon) rizabera i Kigali muri Gicurasi uyu mwaka. Abakinnyi b’ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku maguru bitwaye neza mu Bushinwa muri shampiyona y’isi kuko bavanye u Rwanda ku mwanya wa 16 […]Irambuye
Mu kiganiro Pasteur Antoine Rutayisire yahaye Radio Voice of Africa kuri uyu wa mbere yavuze ko amadini yose yaba aya Gikirisitu , aya Isilamu cyangwa ayandi agomba gusaba Abanyarwanda imbabazi kuko yose yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi haba mu buryo buziguye cyangwa butaziguye. Mbere y’uko Pasteur Rutayisire avuga ibi, umunyamakuru yari yabanje kubaza mugenzi […]Irambuye
Tariki 20 Mata 2014 Rayon Sports yanganyije umukino w’ishiraniro wayihuje na AS Kigali bituma itabona igikombe cya shampionat mu mukino wakurikiwe n’imvururu, kuri uyu wa 19 Mata 2015 AS Kigali irakira Rayon Sports ihagaze nabi ku rutonde rwa shampionat. Uzaba ari umukino w’umunsi wa 23 wa Shampionat uzahuza Rayon ubu iri ku mwanya wa munani […]Irambuye
Dr Binagwaho, Minisitiri w’Ubuzima kuri uyu wa mbere yasuye ibitaro by’Umwami Faisal biherereye mu murenge wa Kacyiru muri Gasabo, ni muri gahunda nshya ya Minisiteri y’Ubuzima yo kugenzura imikorere y’ibitaro byigenga mu kurushaho kunoza imitangire ya servisi zabyo. Kuri uyu wa mbere Dr Binagwaho yaganiriye n’abakozi b’ibitaro by’Umwami Faisal ndetse n’umuyobozi wabyo Dr Emile Rwamasirabo […]Irambuye
Senateri Antoine Mugesera wabonye ari mukuru ibihe bikomeye u Rwanda rwagiye runyuramo, avuga ko amacakubiri yaje mu Banyarwanda ayareba azanywe n’Abazungu, ku buryo ngo abavuga ko yaje kera baba babeshya. Mu kiganiro Mugesera Antoine yatanze tariki ya 10 Mata 2015 mu muhango wo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, muri Koleji y’Ubuvuzi n’Ubuzima (CMHS) ‘Camp Kigali’, yavuze […]Irambuye
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994, batuye mu kagari ka Nasho mu Murenge wa Mpanga bavuga ko babazwa n’uko kugeza ubu hari abatarashyingura imibiri y’abavandimwe babo kubera ko hari abagize uruhare muri Jenoside batavuga aho bajugunye imibiri y’abantu babo. Hagati aho ubuyobozi bw’ Akarere ka Kirehe bwo burasaba ko abagize uruhare muri genocide ndetse […]Irambuye
Nshogozabahizi Emmanuel ubwo yatangaga ubuhamya bw’ukuntu yakoze Jenoside igihe yicaga Abatutsi mu cyahoze cyitwa komini Rubavu, mu muhango wo gusoza icyumweru cyo kwibuka muri gereza ya Rubavu, n’abandi batanze ubuhamya basabye bagenzi babo kwemera icyaha no gusaba imbabazi, ndetse bavuga ko Jenoside yateguwe bakayikora ngo nta wundi bayigerekaho. Nshogozabahizi Emmanuel, Hamisi Mirasano, Habyarimana Yousouf (bitaga […]Irambuye
13 Mata 2015 – Muri Gereza ya Nyarugege izwi nka 1930 abagororwa bayifungiyemo bakoze umuhango wo gusoza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi, muri iki cyumweru muri iyi gereza abagororwa 34 bagize ihungabana rishingiye kuri Jenoside. Abafungwa bavuzwe cyane mu Rwanda muri iyi myaka ishize; Leon Mugesera, Victoire Ingabire n’umuhanzi Kizito […]Irambuye