Bruce Melody na Super Level bongeye kuburana mu bujurire
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Mata 2015 Urukiko rw’ubucuruzi i Nyamirambo rwakiriye ubujurire bwa Richard Nsengumuremyi umuyobozi akaba na nyiri inzu itunganya muzika ya Super Level mu kirego aherutse gutsindwamo arega Itahiwacu Bruce (Bruce Melody) kuba yaramutsanzeho miliyoni 18 n’iyi nzu ariko ntiyubahirize ibyumvikanyweho.
Mu kwezi gushize, Nsengumuremyi yatsinzwe mu rubanza yaregagamo uyu muhanzi asaba ko umutungo wa Itahiwacu Bruce ufatirwa.
Nsengumuremyi mu bujurire yongeye gusaba ko amafaranga Bruce Melody yinjiza yajya afatirwa kugira ngo yishyurwe. Bruce Melody akavuga ko nta cye kigomba gufatirwa kandi atagikorana na Super Level ndetse ntacyo yishe mu masezerano bari bafitanye.
Bruce Melody yagaragaye mu rukiko ari kumwe n’umwunganizi Me Irene Bayisabe.
Abacamanza kuri uyu wa mbere bahaye umwanya Nsengumuremyi uyobora Super Level ngo asobanure ubujurire bwe, yabajijwe niba afite ibimenyeto bigaragaza ko yakoranye na Bruce Melody avuga ko azabizana urubanza nirutangira kuburanishwa mu mizi.
Abacamanza bavuze ko umwanzuro niba ubujurire bwa Nsengumuremyi bufite ishingiro uzatangazwa tariki 15 Mata 2015, naho urubanza mu mizi rukaba rwatangira tariki 03/06/2015.
Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW
4 Comments
Uwo mugabo bari kumwe yamaze utwa rubanda .. Yitwa Rene ni uwo mu Migina
Melody we ndabona ucisha amaso mw’ igazeti ya Lete. Ayo mategeko uyakamirike ejo uzihagarareho.
Yego sha Irene korera ibiceri!
ni baburane sha bafite igihe cyo kuburana icyakoze goodluck super level
Comments are closed.