Month: <span>April 2015</span>

East: Amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yize uko yakorana akongera ireme ry’uburezi

Mu nama yahuje Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’Uburasirazuba (IPRC East) n’abayobozi b’ibigo byigisha imyuga n’ubumenyingiro byo muri iyi ntara basanze kunoza imikoranire bikwiye kongererwa imbaraga kugira ngo imyuga n’ireme ry’uburezi bitezwe imbere no gukorana hagati y’ibigo by’imyuga n’abikorera biruhseho kunoga. Ishuri rya IPRC East rikora igenzura n’ihuzabikorwa ry’imyigishirize y’imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara […]Irambuye

Amavubi U23 yo gukina na Somalia yahamagawe

Urutonde rw’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 rwatangajwe kuri uyu wa gatanu n’umutoza Johnny McKinstry. Iyi kipe y’abakinnyi 25 igomba kwitegura umukino na Somalia uzakinwa tariki 27 Mata 2015 mu ijonjora ry’ibanze ry’imikino Olempike. Mu ikipe yahamagawe APR FC ifitemo abakinnyi umunani, Rayon Sports batanu, AS Kigali batatu, Isonga FC umwe, Police umwe, Mukura umwe, Mrines […]Irambuye

WASAC na REG basuye abacitse ku icumu batishoboye babaha amazi

Imiryango y’abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bo mu karere ka Kamonyi, kuri uyu wa 17 Mata bashimiye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi REG cyabasuye kikanabagezaho amashanyarazi, bavuga ko urumuri rw’aya mashanyarazi bahawe rwatashye no ku mitima yabo ndetse ko ari igikorwa gikomeza kubagarurira ikizere. Mu rwego rwo kwibuka abahoze ari abakozi b’ikitwaga Electrogaz bishwe muri […]Irambuye

Abatoza ba APR FC bafatiwe ibihano no mu ikipe y’Igihugu

Abatoza bo mu ikipe ya APR FC baheruka gufatirwa ibihano na FERWAFA no mu ikipe y’igihugu Amavubi bamaze gusimbuzwa nk’uko iri shyirahamwe ryabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 17 Mata 2015. Umutoza wungirije wa APR FC, Vincent Mashami n’uwatozaga abanyezamu Ibrahim Mugisha bafatiwe ibihano buri umwe. Mashami yahanishijwe imikino ine idatoza imikino ya shampiyona, […]Irambuye

Shyorongi: Imodoka zagonganye babiri bavunika amaguru

Rulindo – Mu murenge wa Shyorongi Ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa 17 Mata 2015, imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu Delta yagonze iyo mu bwoko bwa Toyota Hiace yari itwaye abantu, umushoferi n’umwe mu bagenzi bavunika amagufa y’amaguru. Umwe mu batuye mu kagali ka Bugaragara wabonye iyi mpanuka yabwiye Umuseke ko imodoka ya […]Irambuye

Min. Musoni yemeye amakosa yakozwe mu mushinga wa Kalisimbi

*Imishinga imwe ipfa Leta yamaze kuyishyiramo akayabo. *Gukoresha amashyuza yo kuri Kalisimbi ntibyashobotse. *Bacukuye Kalisimbi barayabura, Leta ihombera mu gucukura ikirunga. * Biogas, 75% by’amafaranga yayo yagiye mu kwigisha 25% mu bikorwa. *Uyu mushinga wahombeje Leta agera kuri miliyari 22. *Mu kwishyura abaturage ba Bugesera (Airport) ibibazo birimo biva ku baturage ubwabo. 17 Mata 2015 […]Irambuye

‘Agatima’, indirimbo ya Christopher ikorewe amashusho mu mezi 9

Muri Kanama 2014 nibwo indirimbo y’umuhanzi Muneza Christopher yise ‘Agatuma’ yatangiye gukorerwa amashusho. Gusa muri uko gukorerwa amashusho inshuro zirenga eshatu zose uko yakorwaga yazaga itari ku rwego rushimishije nkuko yifuzaga. Ku nshuro ya mbere iyo ndirimbo yajyanywe mu gihugu cya Kenya kimwe n’indirimbo ‘Tulia’ ya Butera Knowless. Dore ko abo bahanzi bombi banabarizwa mu […]Irambuye

Stromae UBWE YEMEJE ko azaza i Kigali gutaramira kuri stade

Umuziki w’uyu musore w’Umubiligi ukunzwe ku isi no mu Rwanda aho akomoka, yemeje ko azaza gutaramira i Kigali. Stromae abicishije ku rubuga rwe rwa Facebook yagaragaje gahunda y’ibitaramo afite muri Africa. Mu kwa gatandatu azaba ari i Kigali. Uyu musore wamamaye mu ndirimbo nka ‘Papaoutai’, ufite umuvandimwe we kuri se uba mu Rwanda ariko bakaba […]Irambuye

en_USEnglish