Abimukira bajya i Burayi bo muri Islam barashinjwa kuroha Abakiristu 12
Abagabo bagera kuri 15 bakomoka muri Africa y’Iburengerazuba biganjemo abo mu idini ya Islam batawe muri yombi bakigera mu mujyi wa Sicile mu gihugu cy’Ubutaliyani (Italy) ku wa kane, aho abatangabuhamya babashinja kuroha impunzi bagenzi babo 12 babahoye ukwemera kwabo nyuma y’impaka zavutse bageze mu Nyanja ya Méditerranée, nk’uko bitangazwa na Polisi mu mujyi wa Palerme.
Abagabo bafashwe ni abakomoka mu bihugu bya Cote d’Ivoire, Mali na Senegal, bari bageze mu mujyi wa Sicile ku wa gatatu bari mu bwato bwitwa Ellensborg bwari bwabatabaye.
Ku wa kane abo bagabo bashinjwe ‘kwica abantu benshi, biturutse ku rwango rukabije rushingiye ku myemerere y’idini.’
Ayo mabi abo bagabo bakoze ngo yabereye mu bunigo (détroit) bwa Sicile.
Mu buhamya bwatanzwe n’impunzi zikomoka muri Nigeria no muri Ghana zari muri ubwo bwato, ngo havutse impaka zishingiye ku madini mu bwato.
Izi mpunzi zivuga ko ngo zavuye ku nkombe y’inyanja ku ruhande rw’igihugu cya Libya bari mu bwato butota bakaba barageraga ku bantu 100.
Itangazo rya Polisi rigira riti “Ubwo bambukaga, abakomoka muri Nigeria no muri Ghana bari bakeya batangira guterwa ubwoba ko bari bujugunywe mu Nyanja.”
Iryo tangazo rikomeza rivuga ko “Imyemerere ya Gikiristu itandukanye n’iya Islam ariyo yabaye impamvu y’uko abo bagabo bakangisha abandi kubaroha. Ibyo bikangisho babishyize mu bikorwa baroha abantu 12 bose bakomoka muri Nigeria no muri Ghana bose bapfiriye mu Nyanja ya Méditerranée.”
Iri tangazo rivuga ko “Ababashije kurokoka, banze kurohwa bareba birwanaho.”
Bamwe mu bantu bari mu bwato ngo hari ababashije gufata amafoto y’ibyabaga. Ibi ngo bizafasha Polisi guta muri yombi abandi bakekwaho kuba baragize uruhare muri icyo gikorwa.
Mu gihugu cy’Ubutaliyani, si ubwambere havugwa ibintu nk’ibi, mu mwaka ushize Polisi yaho yataye muri yombi abantu bakekwaho gutererana abimukira bari mu kaga bakagera iyo bapfa, gusa ntabwo rwari urwango rushingiye ku myemerere y’idini.
Muri uku kwezi kwa Mata, nibura abimukira bagera kuri 450 bakomoka ku mugabane wa Africa bamaze kurohama mu Nyanja ya Méditerranée bataragera ku mugabane w’Uburayi, aho baba batekereza ko bazabona ubuzima bwiza muri Paradizo yo ku Isi.
Jeuneafrique
UM– USEKE.RW
1 Comment
abanyafurika we…. sha reka batwite inkende ahubwo nazo ziturusha ubwenge
Comments are closed.