Digiqole ad

Stromae UBWE YEMEJE ko azaza i Kigali gutaramira kuri stade Amahoro

 Stromae UBWE YEMEJE ko azaza i Kigali gutaramira kuri stade Amahoro

Paul Van Haver, nk’umuhanzi yabanje kwiyita Maestro yumva ntibihura abicurikamo Stromae none niryo ryamamaye

Umuziki w’uyu musore w’Umubiligi ukunzwe ku isi no mu Rwanda aho akomoka, yemeje ko azaza gutaramira i Kigali. Stromae abicishije ku rubuga rwe rwa Facebook yagaragaje gahunda y’ibitaramo afite muri Africa. Mu kwa gatandatu azaba ari i Kigali.

Paul Van Haver, nk'umuhanzi yabanje kwiyita Maestro yumva ntibihura abicurikamo Stromae none niryo ryamamaye
Paul Van Haver, nk’umuhanzi yabanje kwiyita Maestro nyuma abicurikamo Stromae none niryo ryamamaye

Uyu musore wamamaye mu ndirimbo nka ‘Papaoutai’, ufite umuvandimwe we kuri se uba mu Rwanda ariko bakaba batarabonana imbona nkubone, azataramira i Kigali tariki 20/06/2015 kuri stade Amahoro i Remera.

Akimara gutangaza ubu butumwa mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Mata 2015, abantu benshi bamuhaye ikaze mu mijyi azataramiramo ya Dakar, Praia(Cap Vert), Douala, Abidjan, Libreville, Brazzaville, Kinshasa na Kigali azasorezaho muri iyi ‘tournee’.

Stromae ni umuhungu Pierre Rutare, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yabyaranye n’umubiligikazi, ubu afite imyaka 30, murumuna we Cyusa afite imyaka 26, afite abandi babyara be baba mu Rwanda.

Stromae, wabanje kwitwa Maesto akabicurikamo Stromae, Album ye Racine Carrée iriho indirimbo nka “Papaoutai” , “Ave Cesaria” , “Tous les mêmes” , “Formidable”  yarakunzwe cyane mu Rwanda, Iburayi, muri Aziya ndetse no muri Amerika kugera muri White House aho Perezida Obama yavuze ko nawe ayifite.

Uyu muhanzi ariko yabanje kumenyekana cyane ku ndirimbo yitwa “Alors on danse” (yo muri Nzeri 2009) yakunzwe cyane ikaba iya mbere mu bihugu 19 by’Iburayi.

Nubwo amakuru ku buryo bwo kwinjira muri iki gitaramo ataratangazwa, kuwa gatandatu tariki 20/06 kuri stade Amahoro azaririmbira izi ndirimbo abanyarwanda akomokamo maze babyine.

UM– USEKE.RW

19 Comments

  • Tumuhaye Ikaze Iwacu Ariho Iwabo

  • Welcome to your father’s country, twishimiye kuzadutaramira nkabavandimwe bawe.

    • Father’s country se uwo se bakubwiye ko yamureze? Ko amuzi cg ko hari icyo yamumariye?! Iyo yenda uvuga géniteur kuko gutera inda nturere ntibihagije kugira ngo witwe “father”

  • Kuki bamujyanye muri stade? Azabona abayuzuza?

    • Azabona abayuzuza??!!! Niba utari injiji uri umunyamatiku nk’abandi bose mbona muri kumwandikaho hano. Stromae uramuzi wowe?!

  • Umuframa arashyize araje !!!

    • Umuframa!! Itiku.com. Iby’abaframa ubizanye ute? Cg ni rya shyanuka ryawe uba ugira ngo werekane ko uzi byose!

  • Karibu petit

  • Soit le bienvenu dans votre patrie le Rwanda. Welcome Man.

  • Muraho bavandimwe,

    Bene Kanyarwanda kuki mugira ibibi muri mwe ntimubirwanye ngo mu bice muri kamere yanyu? Nk’uwo mwana izo negative messages ni izi iki? Ubundi uretse ko abiyita abanyambaraga, abahanga ndetse n’abanyamadini batsinzwe uyu munsi twakabaye twiitwa ABANTU, mugihe tugiharanira iyo dukomoka tutanahisemo, ntidukwiye kujya tubipfa. Yabyarwa n’umunyarwanda, yarerwa cyangwa tarerwa nawe, icyo yemera we ni cyo kiricyo Yivugiye rero ko ari 50% Rwandais ndetse ahamya ko ari photo copy ya se. Ariko hari n’abaruvukiyemo, barukuriramo, ndetse rubaha ibyangombwa by’ibanze byabashobojeje kuba iyo baba ariko barwanga. Kami ka muntu rero ni umutima we ariko AMAHORO KURI TWESE

  • Esebwo ntutandukiriye Mutesi ??
    Mvuze ntyo kuko uyu mutype yamaze igihe kirekire yarihakanye ubunyarwanda ngo ise yataye nyina barirera, afite ba byara be bakomoka Kicukiro bo kwa Magorane bamwe bari Kigali abandi Namur bose ntiyabiyumvaga mo kubera se yabataye akaza kuba mu Rwanda aho yaje kugwa.
    Rero kuba uyu munsi yemeje kwaza niho havuye imvugo ngo “UMUFRAMA ARADHYIZE ARAJE”
    Kuba umuflama nkwibutse yuko ari Lux muri europe kuko na bakozi cyane banabaye ho neza.

  • MUTESI nta njiji nta ni shyanutsi ikurenze wa cyohe we ziba aho ugende usobanuze nyoko uko baganira ntabwo ushyanutse avuga ibizima ushyanutse avuga nkibyawe komanyoko.
    Urabona aho kahereye.
    Gicucu

    • urwaye mu mutwe ark?

    • Sha u Rwanda rurikoreye kabisa!

  • Mwige kuganira neza musatukanye, nkubu Mutesi iyo udatinyuka guhangara abantu ibi ntibiba bivuzwe mwige kungurana inama mudatukanye.
    Nti muba munaziranye !!!
    Hano ntiwakwigaragaza nkuzi byose kuko nta mu maro ahubwo ni façon yo kwiganirira ibiri ngombwa ubuyobozi bwabisoma bukabihera ho bugira icyo bukodora Ex: ejobundi Minister BUSINGDE Johnson yahoze hano ku rubuga UM– USEKE.RW adusaba ibitekerezo.

  • les insultes vraiment sur un sujet si banal! ça m’étonne fort! le type, lui, il est le bienvenu. nous serons tous au stade.

  • ok

  • Karibu muri kigali Rwanda .enjoy all ark mujye muba abantu babagabo. Murkze!

  • Hey guys sinibaza uwomuntu yitwa Mutesi,,kuko she is vry rude shame on her kbsa!! Uri cheap peeh ntamuntu muzima watukana gutyaa surtout utazi umuntu..ayayaayay uradusebeje mwizina rya abali bu Rwanda,,

Comments are closed.

en_USEnglish