Month: <span>April 2015</span>

Nkurunziza asanga nta mpamvu ifatika ituma Abarundi bahunga

Perezida w’Uburundi Petero Nkurunziza abicishije ku rubuga rwe yatangaje ko nyuma yo gusura Intara za Kirundo na Muyinga zikora ku Rwanda akaganira n’abahatuye, nyuma kandi yo kuganira n’abanyamakuru batandukanye ngo amenye ukuri, ngo yasanze nta mpamvu ifatika hari impunzi z’Abarundi ziri guhungira mu Rwanda. Imibare yo kuwa 16 Mata 2015 itangwa na Minisiteri ishinzwe impunzi […]Irambuye

Musanze: Abiciwe muri court d’appel ntibarashyingurwa mu cyubahiro

Abacitse ku icumu rya Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bibumbiye mu muryango “urumuri rw’ubuzima” barasaba ko abiciwe mu cyahoze ari Court d’appel bajugunywe mu cyobo cyakurwagamo umucanga bashyingurwa mu cyubahiro kandi aho biciwe mu rwego rwo kwirinda gusibanganya amateka hagashyirwa ikimenyetso kiharanga. Ibi babisabye mu muhango wo kwibuka abajugunywe muri kiriya cyobo by’umwihariko ku […]Irambuye

Kamichi avuga ko Amag The Black ameze nk’uwo muri Diaspora

Bagabo Adolphe niyo mazina ye, azwi cyane muri muzika nyarwanda ku izina rya Kamichi na zimwe mu ndirimbo yagiye akora zigakundwa cyane zirimo ‘Aho ruzingiye, Barandahiye, Byaracitse’ n’izindi. Ku ruhande rwe asanga umuraperi Hakizimana Amani wamenyekanye nka Amag The Black ntaho atandukaniye n’abahanzi bari muri diaspora kubera gutinda gushyira hanze ibihangano byabo. Muri 2014 nibwo […]Irambuye

FDLR yatangiye gushimuta abantu.Yatwaye 30 i Rwindi

Abantu bagera kuri 30 kuwa gatatu tariki 15 Mata bashimutiwe ahitwa Rwindi muri Rutshuru mu Ntara Kivu ya Ruguru. Abashimuswe bari mu modoka abantu ivuye ahitwa Kibirizi igana Goma. Abarwanyi ba FDLR nibo abatuye aho bavuga ko babatwaye aba bantu nkuko bitangazwa na Radio Okapi. Ibi ngo byabaye mu gitondo ahagana saa yine aho abarwanyi […]Irambuye

Ngororero: Umusore yishe nyina wamubyaye

16 Mata 2015 – Mu murenge wa Nyange mu karere ka Ngororero Iburengerazuba, Samuel Gahutu umusore w’ikigero cy’imyaka 25 akurikiranywe n’inzego z’umutekano nyuma yo kwica nyina Specioza Nyiramana amukubise inkoni mu gahanga amuziza ko yataruuye inzoga agatangira kuyisangira n’abantu uyu musore atabizi. Gahutu usanzwe ubana na nyina n’abandi bavandimwe nyuma yo gukora aya mahano kuwa […]Irambuye

Umuyahudi arasaba ko Papa Pius XII atagirwa Umutagatifu

Rabbi(Umwigisha) Shmuley Boteach mu gitekerezo yanditse ku kinyamakuru The Observer arasaba ko Papa Pius XII wategekaga Vatikan na Kiliziya Gatolika mu gihe Jenoside yakorewe Abayahudi yakorwaga(1935-1945) atagirwa Umutagatifu kuko yarebereye uko Abayahudi bicwaga ntagire icyo avuga cyangwa akora bigatiza umurindi Abanazi. Nk’umuhanga mu nyigisho za Kiyahudi na Talmud, Boteach atangira ashimira Papa Francis uriho ubu […]Irambuye

Ally Gia-Basia Kigali Umwiza: amazina y’umwana wa Ally Soudi

08 Mata 2015 ahagana (4h39’) z’urukerera nibwo umuryango wa Ally Soudi Uwizeye na Umwiza Carine bibarutse umwana wabo wa kabiri, avukira mu bitaro bya Gwennet Medical Center muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika biherereye mu Mujyi wa Atlanta muri Leta ya Georgia. Uyu mwana bamuhaye amazina ane arimo na Kigali. Impamvu yatumye bita umwana wabo amazina […]Irambuye

APR FC na Rayon zatsinze imikino ya mbere y’ibirarane

Nyuma yo gusezerwa mu mikino ny’Afrika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo zitsinzwe ibitgo 10 zombi, APR Fc na Rayon Sports zegukanye amanota atatu ku mikino yabo ya mbere y’ibirarane y’umunsi wa 17 zinyagiye ikipe za Marines FC na Etincelles z’i Rubavu ibitgo 8-0 zombi. Mu mikino ibiri y’ibirarane byo ku munsi wa 17 wa shampiyona […]Irambuye

en_USEnglish