Digiqole ad

East: Amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yize uko yakorana akongera ireme ry’uburezi

 East: Amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yize uko yakorana akongera ireme ry’uburezi

Abitabiriye iyi nama basanga gukorana kw’amashuri n’abikorera byafasha kongera ireme ry’uburezi

Mu nama yahuje Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’Uburasirazuba (IPRC East) n’abayobozi b’ibigo byigisha imyuga n’ubumenyingiro byo muri iyi ntara basanze kunoza imikoranire bikwiye kongererwa imbaraga kugira ngo imyuga n’ireme ry’uburezi bitezwe imbere no gukorana hagati y’ibigo by’imyuga n’abikorera biruhseho kunoga.

Abitabiriye iyi nama basanga gukorana kw'amashuri n'abikorera byafasha kongera ireme ry'uburezi
Abitabiriye iyi nama basanga gukorana kw’amashuri n’abikorera byafasha kongera ireme ry’uburezi

Ishuri rya IPRC East rikora igenzura n’ihuzabikorwa ry’imyigishirize y’imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’Uburasiraziba, rikaba rihagarariye ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA).

Umuyobozi wa IPRC East wungirije ushinzwe amasomo Eng. Rita Clemence Mutabazi avuga ko ubufatanye bushingiye ku gutanga integanyanyigisho igezweho, guhugura abarimu, guhana amakuru, kwita ku ireme ry’uburezi ndetse no kwigira bamwe ku bandi ibikorwa byiza.

Akomeza avuga ko ibigo byigisha imyuga n’ubumenyingiro bikwiye guharanira gukorana n’abikorera, ibyo ngo bikazafasha mu gutanga ubumenyi bushingiye ku isoko ry’umurimo kugirango abanyeshuri bazabashe kugira ubushobozi bwo kwihangira imirimo no gushaka akazi.

Eng. Mutabazi yagize ati: ”Twigisha ibintu bihinduka ku isoko ry’umurimo ni yo mpamvu tugomba kwigisha ibijyanya n’iryo soko ry’umurimo kugira ngo abo twigisha batazagira ibibazo mu mirimo cyangwa bakabura akazi.”

Umukozi wari uhagarariye ikigo WDA, Theodore Habimana avuga ko gukorana n’abikorera byagirira akamaro impande zombi.

Yavuze ko ibigo by’amashuri byakungukira mu gukorana n’abikorera kuko abanyeshuri bajya bakora ingendoshuri mu bigo (companies) bitandukanye, bakahakorera imenyerezamwuga (stage) ndetse bagakoresha imashine zaho zihenze ubusanzwe ziba zitaboneka mu bigo by’imyuga bitandukanye.

Bamwe mu bitabiriye iyi nama babona ko gufatanya n’abikorera ari ingirakamaro, ariko ngo haracyabonekamo imbogamizi.

Muhima Christophe uyobora Umutara Polytechnic Nyagatare (Gakoni) avuga ko kugira ngo ikigo kigisha imyuga kigiranye ubufatanye n’ikigo cy’abikorera (companie) bigorana kuko ngo kampani nk’ibigo by’ishoramari bireba inyungu mbere na mbere kuruta uko bireba ugushyigikira imyigishirize y’imyuga.

Muhima abona ko icyo kibazo cyakemuka hongerewe ubukangurambaga ku bikorera ndetse Leta igakomeza gushyira imbaraga mu mikoranire y’ibigo by’imyuga n’abikorera.

Umuyobozi wa IPRC East Dipl.-Ing. Ephrem Musonera we asanga ibigo by’imyuga n’ubumenyingiro bikwiye kuba umusemburo w’iterambere ry’aho bikorera.

Musonera avuga ko ibyigishwa n’ibyo bigo bigomba gusubiza ibibazo by’abaturage batuye aho bikorera, bityo ubumenyi ntibuhere mu ishuri gusa.

Theodore Habimana (WDA), ni uwo uvuga, akurikiwe n'Umuyobozi wa IPRC East Ephrem  Musonera, akurikiwe na Eng. Rita Clemence Mutabazi na  Gaston Umuherwa.
Theodore Habimana (WDA), ni uwo uvuga, akurikiwe n’Umuyobozi wa IPRC East Ephrem Musonera, akurikiwe na Eng. Rita Clemence Mutabazi na Gaston Umuherwa.
Umuyobozi wa IPRC East wungirije ushinzwe amasomo Eng.Rita Clemence Mutabazi
Umuyobozi wa IPRC East wungirije ushinzwe amasomo Eng.Rita Clemence Mutabazi
Bamwe mu bitabiriye inama
Bamwe mu bitabiriye inama
Abari bitabiriye inama
Abari bitabiriye inama

Amafoto/ ISHIMWE/IPRC East

ISHIMWE Theogene

 

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Gukorana na Private sector ni ngombwa ariko se yo ifite qualified technician bo gufasha abo muboherereza.
    MUbanze nabo mubahe capacity kuko gukomeza guha capacity staff yanyu yonyine ntacyo byamarira iyo partnership

  • Igihugu twubaka ni kimwe ubwo rero ni byiza ko training muha staff ba IPRC ndetse nabo muli private sector bazibona for more complementarity

    • ndabaza ese ko REB yoroheje inguzanyo kuri bouse WDA yo ibibona gute kukijyanye n,imyigire muri kaminuza?

Comments are closed.

en_USEnglish