Month: <span>April 2015</span>

Abacamanza bo muri EAC bariga ku mbogamizi zabangamira ubucuruzi

Kigali: 20/4/2015 Abacamanza baturutse mu bihugu bitanu bigize Umuryango uhuza ibihugu byo muri Africa y’Iburasirazuba (EAC), barasuzuma uburyo bwo gukemura amakimbirane n’impaka bishobora kubangamira ubuharirane n’ubucuruzi ku banyamuryango b’ibi bihugu. Prof Sam Rugege watangiye iyi nama izamara iminsi itatu, yavuze ko abacamanza baziga uko imanza z’ubucuruzi zigomba gucibwa, muri uyu muryango wa EAC ngo kuko […]Irambuye

Nubwo hari ibikinengwa, irushanwa rya MissRwanda ngo ryateye imbere

Mu myaka 23 ishize mu Rwanda batangije irushanwa ryo gutora umukobwa uhiga abandi mu buranga n’ubuhanga. Kuva ryatangira mbere ya Jenoside na nyuma mu 2009 ubwo ryongeraga kubaho abantu bagiye barivugaho ibitandukanye. Bamwe barishimira abandi bavuga ko ridakwiye. Abarikurikiranira hafi bavuga ko kuva 2015 ari bwo ritangiye kugenda neza kurusha ikindi gihe cyose ryabayeho. Umunyamakuru w’imyidagaduro Ntihinyuzwa Gentil Gedeon […]Irambuye

Abatagejeje ku myaka 18 bakora mu ngo hari icyo basaba

Itegeko ry’umurimo mu Rwanda ntabwo ryemerera gukoresha nk’umukozi ubihemberwa umwana utarengeje imyaka 18 y’ubukure. Bamwe mu bana bakoreshwa mu ngo batarageza iyi myaka bavuga ko nubwo amategeko atabibemerera ariko nta n’icyo abafasha mu kuvanaho igituma baza muri iyo mirimo. Benshi muri aba bana bava mu miryango y mu byaro barangije amashuri abanza cyangwa bacikirije ayisumbuye. […]Irambuye

Africa y’epfo:Kuki abimukira bibasiwe muri iki gihe?

Hashize iminsi muri Africa y’epfo hari amakimbirane hagati ya ba kavukire n’abimukira, aba mbere bashinja aba kabiri ko baje kubanyunyuza imitsi kuko ngo aribo bafite akazi keza muri kiriya gihugu. Ibi byatumye ba kavukire badukira amaduka baratwika, ayandi barayasahura, ndetse bica abantu batandatu bamwe babatwitse, abandi babicishije imihoro n’amacumu. Abarokotse bahungiye muri za stade no […]Irambuye

Islamic State yishe abanyethiopia 28 ibaziza ukwemera

Muri Libya, umutwe w’iterabwoba wa Islamic Stade wagaragaje video wica abagabo 28 bavuga ko bakomoka muri Ethiopia kubera ukwemera kwabo. 12 muri aba baciwe umutwe naho 16 bicishwa amasasu mu mashusho yafatiwe ku mucanga no mu butayu ahantu hatarameyekana muri Libya nk’uko bitangazwa na AFP. Muri Video y’iminota 29 abishwe bazanywe ku mucanga baryamishwa hasi […]Irambuye

Bombori bombori hagati ya Producer Prince, Bob, Nicolas na Sentore

Mu minsi ishize hatangajwe amakuru avuga ko indirimbo z’umuhanzi Jules Sentore ‘Udatsikira’ na ‘Urabaruta bose’ zishobora kuba ziyitirirwa na Producer Prince ukorera mu nzu itunganya muzika nyawanda yitwa ‘Solace Studio’. Nyuma y’ayo makuru, Producer Prince, Producer  Nicolas, Bob na Jules Sentore ntibavuga rumwe ku byatangajwe. Indirimbo ya mbere yaje muri icyo kibazo, n’indirimbo ‘Udatsikira’ imwe mu ndirimbo […]Irambuye

Umwanda ukabije muri stade ya Muhanga

Abafana b’amakipe ya AS Kigali na Rayon Sports zakiniye umukino kuri stade ya Muhanga kuri iki cyumweru binubiye cyane kubura aho bikinga kubera umwanda ukabije ugaragara kuri stade ya Muhanga. Iyi stade ngo nta mazi ifite. Mu bwiherero rusange bw’abafana kuri stade hari umwanda utakwihanganirwa n’uwariwe wese, ku miryango yabwo wakirwa n’imyanda myinshi cyane ituma […]Irambuye

Urban boys yanenze inkunga ya Touch Entertainment Group

Mu minsi ishize ubwo Urban boys yiteguraga urugendo rwo kwerekeza muri Nigeria gukorana indirimbo na Timaya, hari uburyo bwari bwateguwe bwo gukusanya inkunga y’amafaranga yari kubafasha muri urwo rugendo. Ubwo abari bahagarariye Touch Entertainment Group, bahagurukaga ngo batange inkunga yabo, Mutesa umuyobozi mukuru wa Touch Entertainment yavuze ko aho gutanga amafaranga mw’izina ry’iyi nzu abemereye […]Irambuye

Abana b’abakene ngo bagira ubwonko buto n’UBWENGE BUKE

Abashakashatsi bo muri Colombia University bemeza ko abana bakomoka mu miryango ikennye bagira ubwonko buto ugereranyije n’ubwa bagenzi babo bakomoka mu miryango ikize. Bariya bashakashatsi bemeza ko ibi bigira uruhare mu gutuma ibice bimwe by’ubwonko bwo hagati( cortex celebral) bidakora neza kubera imirire mibi, guhangayika ndetse no kutagira ubushobozi buhagije bwo kwikemurira ibibazo, ibi byose […]Irambuye

en_USEnglish