Digiqole ad

Shyorongi: Imodoka zagonganye babiri bavunika amaguru

 Shyorongi: Imodoka zagonganye babiri bavunika amaguru

Daihatsu ngo niyo yavuye mu murongo wayo igonga Minibus

Rulindo – Mu murenge wa Shyorongi Ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa 17 Mata 2015, imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu Delta yagonze iyo mu bwoko bwa Toyota Hiace yari itwaye abantu, umushoferi n’umwe mu bagenzi bavunika amagufa y’amaguru.

Daihatsu ngo niyo yavuye mu murongo wayo igonga Minibus
Daihatsu ngo niyo yavuye mu murongo wayo igonga Minibus

Umwe mu batuye mu kagali ka Bugaragara wabonye iyi mpanuka yabwiye Umuseke ko imodoka ya Hiace yariho imanuka igana i Kigali naho Daihatsu izamuka yerekeza nka Musanze.

Kubera imvura n’ibihu iyi Daihatsu ngo niyo yataye umurongo wayoigonga iyi modoka yamanukaga ubwo zombie zari zigeze mu ikorosi.

Uyu wabibonye ati “Iyo iriya Hiace iza kuba ivuduka sinzi ko hari uwari kurokoka. Batabawe n’uko iyamanukaga itihutaga cyane.”

Umushoferi wa Hiace yavunitse igufa ry’akaguru naho undi mugenzi wari umwicaye hafi w’umugore avunika amagufa abiri y’amaguru yombi.

Uwari utwaye imodoka ya Daihatsu yayivuyemo ahita ahunga.

Shoferi byari byananiranye kumuvana mu modoka yanavunitse
Shoferi byari byananiranye kumuvana mu modoka yanavunitse
Batabawe, imodoka nazo zivanwa mu muhanda
Batabawe, imodoka nazo zivanwa mu muhanda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Nyagasani yaburijemo umugambi wa satani,ndasabira abakomeretse gukira vuba kndi neza,ndasabira kandi abana bose n’abagenzi guherekezw n’ukuboko kw’Imana bakagera aho bagiye amahoro.

  • imana ikomeze kurinda abagize impanuka gusa kandi police ikurikirane uriya mushofer wa dayihatsu.

  • Nitwa NKURUNZIZA Jean Bosco, nibyo koko iyo modoka ya Hiace nari nyirimo nicaye Ku ntebe ya gatatu inyuma ya shoferi, twangiritse,ariko kuba tukiri ho ni uko uyu mushoferi wari udurwaye atihutaga IMANA NYIRINGABO IRAKARAMA. Thx

Comments are closed.

en_USEnglish