Digiqole ad

‘Agatima’, indirimbo ya Christopher ikorewe amashusho mu mezi 9

 ‘Agatima’, indirimbo ya Christopher ikorewe amashusho mu mezi 9

Imwe mu mafoto ari mu mashusho y’indirimbo ‘Agatima’

Muri Kanama 2014 nibwo indirimbo y’umuhanzi Muneza Christopher yise ‘Agatuma’ yatangiye gukorerwa amashusho. Gusa muri uko gukorerwa amashusho inshuro zirenga eshatu zose uko yakorwaga yazaga itari ku rwego rushimishije nkuko yifuzaga.

Imwe mu mafoto ari mu mashusho y'indirimbo 'Agatima'
Imwe mu mafoto ari mu mashusho y’indirimbo ‘Agatima’

Ku nshuro ya mbere iyo ndirimbo yajyanywe mu gihugu cya Kenya kimwe n’indirimbo ‘Tulia’ ya Butera Knowless. Dore ko abo bahanzi bombi banabarizwa mu nzu itunganya muzika nyarwanda izwi nka Kina Music.

Uko izo ndirimbo zombi zaje kurangira bikemezwa n’abazikoze ko zigomba gushyirwa hanze, Tulia ya Knowless niyo yashimwe cyane n’abantu batari bake. ‘Agatima’ ya Christopher yo ntiyegeze inashyirwa hanze na rimwe bitewe nuko ngo yari ikoze mu buryo bwo hasi cyane ugereranyije n’andi mashusho y’indirimbo ze yagiye akorera mu Rwanda.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Mata 2015 nibwo Christopher ku bufatanye na Kina Music bashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Agatima’ yatunganyijwe na producer Meddy Saleh ukorera mu nzu ya Press It hano mu Rwanda.

Mu kiganiro na Umuseke, Producer Clement Ishimwe akaba n’umuyobozi wa Kina Music, yavuze ko kuri iyi nshuro impamvu yatumye iyo indirimbo ijya hanze ari uko basanze iri ku rwego bifuzaga kuba iriho.

Yagize ati “Mu nshuro zose yageragejwe gukorerwa amashusho, ubu nibwo ‘Agatima’ isohotse buri muntu wese yemeranywa n’undi ko ari nziza. Bityo akaba ariyo mpamvu tuyishyize hanze uyu munsi”.

Abajijwe niba impamvu bari barayijyanye kuyikorera hanze ari uko babonaga mu Rwanda ubushobozi bw’aba producers bakora amashusho y’indirimbo ari buke, Clement yavuze ko ntaho bihuriye.

Yakomeje agira ati “Twashakaga kureba niba koko hari ikintu runaka baba baturusha, ariko dusanga nta na kimwe. Ahubwo ibyo twari twizeye ko bazakora dusanga nta tandukaniro na rimwe ririmo no mu Rwanda ahubwo bigaragara ko mu Rwanda hari ikizere gikomeye cyo kuba hari icyo twahindura mu bijyanye n’imyidagaduro mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba”.

Andi makuru, ni uko kugeza ubu Christopher amaze kugira indirimbo nshya 10 amaze gukora zizajya kuri Album ye ya kabiri bishoboka ko yajya hanze mu mpera z’umwaka wa 2015 n’ubwo nta kwezi kuremezwa.

Reba amashusho y’indirimbo ya Christopher yise ‘Agatima’ imaze amezi 9 itunganywa.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=mUYWtCVe5Sw” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Christophe,King James ,Mani Martin ,indirimbo zanyu nzumva ntuje kbs ,zinkora ku mutima ,zinyuze amatwi ,muri abahanga pe ,mukomereze aho kandi mufasha n’abandi bakizamuka mbese habe urukundo mu bakora music .

    • ubwo uri ipede

  • Icyo utazi ni hipop ya jay poryuzumve Go with me uzayitege amatwi uzumve amagambo yukuri gusa namani martin afite ideni nayo ifite ubutumwa kumitoma yabubu christoph afite urubavu ariko jay polly numuhanga

  • #christopher waziye igihe!

Comments are closed.

en_USEnglish