Month: <span>April 2015</span>

Imihigo 2014 -15: Nta Ntara n’imwe iragera kuri 70% kandi

17 Mata 2015 – Abayobozi b’uturere n’ibigo bya Leta bagaragaje ibyishimo kuko Inama y’Abaminisitiri iherutse kwemeza ko urwego rwtanze isoko ari na rwo ruzajya rwishyura rwiyemezamirimo ku buryo butaziguye, gutegereza ko MINECOFIN ariyo yishyura rwiyemezamirimo ngo byadindizaga imihigo. Mu Kugaragaza aho imihigo y’ingengo y’imari ya 2014-2015 igeze abayobozi basanze nta Ntara n’imwe iragera kuri 70% nyamara […]Irambuye

Social Mula ahakana amakuru avuga ko agiye kujya muri Allstars

Social Mula ni umwe mu bahanzi bazamutse mu gihe gito agahita amenyekana mu njyana ya Afrobeat akiri muto ugereranyije n’abandi bahanzi bayikora mu Rwanda barimo Senderi International Hit na Mico The Best. Aravuga ko atagiye kujya muri AllStars Music ndetse ko atanabitekereza. Ubusanzwe uyu muhanzi abarizwa muri ‘Decent Entertainment’ iyoborwa na Alex Muyoboke na Twahirwa […]Irambuye

Aberekana imideli bo muri PMA basuye urwibutso rwa Kigali

11 Mata 2015 urubyiruko rusaga 70 rwiganjemo aberekana imideli (Fashion Models) bo muri sosiyete ya Pemier Model Agency imenyerewe mu byo guteza imbere abanyamideli mu Rwanda, basuye urwibutso rwa Kigali. Ku bufatanye na bamwe mu bisonga bya Nyampinga w’ u Rwanda, Nyampinga na Rudasumbwa ba Mount Kenya University basuye Urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu […]Irambuye

Nirere Anatolie wakiniraga Ikipe y’igihugu yitabye Imana

Nirere Anatolie wakiniraga ikipe ya Inyemera FC muri shampionat y’abagore yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa kane azize indwara mu bitaro bya CHUK nk’uko bitangazwa n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore. Uyu mukobwa yari amaze imyaka irindwi ahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abagore. Kuva shampionat y’umupira w’amaguru mu bagore yatangira mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, Nirere […]Irambuye

Intara 4 zitagiraga Kizimyamoto buri yose yahawe imwe

Kigali – Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu kuri uyu wa kane nimugoroba yashyikirije Police y’u Rwanda Imodoka enye zigengewe kuzimya umuriro zo gukorera mu Ntara enye zitagiraga izi modoka. Mu myaka ibiri ishize u Rwanda rwahombye miliyari eshanu kubera inkongi z’umuriro, izi modoka zije zifite agaciro ka miliyari 1,9. Ubutabazi bwihuse ku nkongi z’Umuriro mu Ntara bwari […]Irambuye

Nyarugenge: abafite ubumuga bahawe amagare yo kubafasha

Kuri uyu wa kane, Komisiyo y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) ku bufasha bw’umuryango udaharanira inyungu FH yatangije igikorwa cyo gutanga amagare azafasha abafite ubumuga bw’ingingo bababaye kurusha abandi kugera aho bifuza kujya. Iki gikorwa cyatangirijwe mu murenge wa Kimisigara mu karere ka Nyarugenge ariko kikaba kizakomereza no mu tundi turere tw’igihugu. Amagare yatanzwe ku bafite ubumuga […]Irambuye

Inkovu za Jenoside ntizishobora gusibangana – Amb. Erica Barks wa

Kigali – Ubwo kuri uyu wa kane Ambasade ya Amerika mu Rwanda yibukaga abari abakozi bayo 26 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Erica J. Barks Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda yavuze ko inkovu za Jenoside nubwo zakira ku mubiri ariko ibyabaye bidashobora kwibagirana. Muri uyu muhango wabereye kuri ambasade ya Amerika i Kigali humviswe Fiona […]Irambuye

IBUKA yashinje UN kuba indorerezi muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwo imiryango ibarizwa mu muryango w’abibumbye (United Nations, UN) ikorera mu Rwanda yakoraga umuhango wo kwibuka abahoze ari abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, kuri uyu wa 16 Mata 2015 ku cyicaro cy’ishami ry’umuryango w’abaibumbye ryita ku iterambere UNDP, Ibuka yavuze ko UN yabaye indorerezi kandi  kugeza na n’ubu nta […]Irambuye

en_USEnglish