Digiqole ad

Min. Musoni yemeye amakosa yakozwe mu mushinga wa Kalisimbi

 Min. Musoni yemeye amakosa yakozwe mu mushinga wa Kalisimbi

James Musoni

*Imishinga imwe ipfa Leta yamaze kuyishyiramo akayabo.

*Gukoresha amashyuza yo kuri Kalisimbi ntibyashobotse.

*Bacukuye Kalisimbi barayabura, Leta ihombera mu gucukura ikirunga.

* Biogas, 75% by’amafaranga yayo yagiye mu kwigisha 25% mu bikorwa.

*Uyu mushinga wahombeje Leta agera kuri miliyari 22.

*Mu kwishyura abaturage ba Bugesera (Airport) ibibazo birimo biva ku baturage ubwabo.

17 Mata 2015 – James Musoni Minisitiri w’ibikorwa remezo kuri uyu wa gatanu yemereye abadepite amwe mu makosa yabayeho mu mishinga yo gukangurira abaturage gukoresha Biogas no gushaka amashyuza ku kirunga cya Kalisimbi. Imishinga yahombeje Leta cyane, akavuga ko bahavanye isomo ku mishinga iri imbere.

James Musoni
Minisitiri James Musoni kuri uyu wa kane ubwo yari mu nama yatumijwe na Minisitiri w’Intebe yo kugaragaza aho imihigo igeze. Photo by Faustin NKurunziza

Minisitiri Musoni yari yatumijwe na Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo mu Iterambere ry’Igihugu yo mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite ngo asobanure ku bibazo ku bibazo byagaragaye muri raporo y’Urwego rw’Umuvunyi y’umwaka wa 2013-2014.

Ku bibazo bitanu bateganyaga kumubaza, baje kwemeranya nawe kuri bitatu; icy’umushinga wo gushaka amashyuza ku kirunga cya Kalisimbi, umushinga wo kwigisha no gukwirakwiza Biogas, ndetse n’ikibazo cyo kwishyura abaturage bimuwe ahazubakwa ikibuga cy’indege cya Bugesera.

Abajijwe ku kibazo cy’umushinga wo kuvana amashyuza mu kirunga cya Kalisimbi, Minisitiri Musoni yasobanuye ko Sositeye nyinshi z’abanyamahanga ngo zagiye zitanga raporo zitandukanye ko zabonye amazi y’amashyuza ku kirunga cya Kalisimbi ariko ngo zikanyuranya cyane ku burebure mu bujyakuzimu aherereyemo.

Leta ngo yizeye ibyo abahanga bavuze maze ihereye kuri raporo zatanzwe ifata umwanzuro wo gucukura kugera kuri 5Km z’ubujyakuzimu ariko ibura ayo mashyuza. Ibi ngo byahombeje Leta amafaranga menshi nk’uko yabyemeje.

Umushinga wo gukwirakwiza ikoreshwa rya Biogas mu Rwanda Abadepite babajije impamvu utagerwaho kandi utangwaho amafaranga menshi. Ndetse babaza impamvu amafaranga yagenewe umushinga (75%) yashyizwe mu bikorwa byo kwigisha ibya Biogas 25% gusa akaba ariyo ashyirwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga. Biogas zimwe zarubatswe ntizarangira, izindi zubakwa nabi ntizaramba.

Minisitiri Musoni James yasobanuye ko 75% yajyanwaga mu bukangurambaga kuko uyu wari umushinga mushya abanyarwanda batari bazi kandi bakeneye gusobanukirwa akamaro kawo.

Avuga ko kuva mu 2007 uko imyaka yagiye ishira muri uyu mushinga amafaranga yajyaga mu bukangurambaga yaragabanyijwe agera kuri 50% mu mwaka ushize.

Minisitiri Musoni yavuze ko ba rwiyemezamirimo bubatse nabi izi Biogas basabwe kuzisana batabikora bagashyirwa kuri ‘Black list’ (bagahabwa akato mu masoko ya Leta)

Minisitiri Musoni yemera ko habaye amakosa muri uyu mushinga kubera gushaka kuwushyira mu bikorwa mu buryo buhenze kuko kubaka Biogas imwe bisaba amafaranga 500 000 Leta ikaba ngo itanga 300 000 ibintu ngo bihenze cyane. Avuga ko Leta ubu iri kureba niba nta rindi koranabuhanga rihendutse ryakoreshwa mu kubaka Biogas.

Uyu mushinga wa Biogas bavuze ko wahombeje Leta agera kuri miliyari 22 z’amafaranga, Abadepite babaza niba ababigizemo uruhare bazabiryozwa cyangwa bazabihorera.

 

Abimukiye ikibuga cy’indege cya Bugesera abatarishyurwa ngo ni 10%

Ku kwimura abaturage babaga ahazubakwa ikibuga cy’indege cya Bugesera, umuyobozi ushinzwe iki kibazo yasobanuriye izi ntumwa za rubanda ko byakozwe neza muri rusange kuko ubu abatarishyurwa babarirwa ku 10% nabo ngo ibibazo bikaba ari abaturage bishingiyeho.

Yavuze ko hari aho kwishyura bikigoranye kubera ibibazo mu miryango nk’aho; umugabo n’umugore batumvikana ku gusinya ibyo bagiye kwishyurwa, abaturage batafunguje konti cyangwa batanze izitari zo, kubarira abagomba kwishyura bigoranye kubera kutumvikana ku munani wagabanyijwe abavandimwe n’ibindi…

Uyu muyobozi yavuze ko ibibazo bituma hari 10% batarishyurwa ari ibyo muri rusange.

Abadepite bagaragarije Ministre Musoni ko igihe kigeze abashyira mu bikorwa gahunda za Leta zigamije iterambere bajya babanza kwicara bakaziga neza kuko iyo zikozwe nabi cyangwa huti huti bihombya igihugu muri rusange.

Basabye ko abantu bose bagize uruhare mu guteza igihombo muri iriya mishinga bakurikiranwa  mu butabera bikava mu kubafatira ibyemezo byo kubirukana mu kazi gusa.

James Musoni yabwiye intumwa za rubanda ko ibyabaye mu myaka yashize kuri iriya mishinga byasize amasomo kandi ko babajwe nabyo ndetse ko bitazongera.

NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW

29 Comments

  • Ariko kweri nta ba techniciens baba muri ministère ubwo se ari iwawe wakwiga umushinga utyo!!!!!

  • Formule yo kuguma k’ ubutegetsi ukirira imitungo ya rubanda wemye = NDEMEYE + NSABYE IMBABAZI

    HE Paul KAGAME barakuriushyaaaaa nuko wivukaniye impuhwe gusa

  • None se banyakubahwa Badepite kubirebana n’abatarahabwa ingurane ku kibuga k’indege cya Bugesera Ibisobanuro Ministre Musoni yabahaye mwabyemeye kandi nge ubwo nandikiraga inteko naraberetse ko ntamuntu numwe dufitanye ikibazo ?
    Niyo mbajije muri Ministere ya Musoni(MININFRA ) baransubiza ngo ningende ntegereze nkuko n’abandi bategereje .
    Ibi bisobanuro rwose byo kwitwaza abaturage sibyo nabusa kuko inteko nitwe tuba twayitabaje ?
    Ubu noneho usigaye ujya muri MININFRA kwishyuza bakakubwira ngo nabo ntibazi ikibazo cyiri muri MINICOFIN , wagera MINICOFIN ngo gendauvugane na MININFRA niyo ibishinzwe.
    Iyi miyoborere, iyi mikorere banyakubahwa ntinoze ? nimuduhe ibisubizo bifatika , nibibangombwa mutubwire ko nta Frws dukomeze twigorerwe ariko mutageretseho kutubeshyera ngo ni amakimbirane atuma tutishyurwa .

    Ubwo se niba Ministre abeshya inteko y’abadepite ,
    Abadepite nabo bakikiriza bakarekeraho ntibanamanuke ngo bareba ayo makimbirane atuma abo 10% batishyurwa ntiyaba ikora ibituzuye ?

  • Ni byiza no kuba Minister we yabyemeye kandi akagaragaza ari amakosa yakozwe hagendewe ku bushakashatsi bw’impuguke z’abanyamahanga.
    Ariko nakwibaza ninde wari Supervisor w’iyo mishinga?Ni nde wahaye agaciro ayo makuru bigaragara ko yari afite itandukaniro cyane gutyo(Meaning someone has validated and approved data with results at high standard deviations)? Muturwaza imitima gusa, ubwo ariko muba muzi ko iyo ari imisoro yacu mubamukinamo mutyo? Gusa no kujya munkiko ntibihagije ahubwo hagomba no kujyaho gahunda yo kubishyuza amafaranga ya rubanda cyangwa mujye mujya ahagaragara musabe imbabazi abantu bose baba baratanze iyo misoro. Ushobora kumva bavuga ngo banyereje cg bahombeje amafaranga ya Leta uko bashaka ukagira ngo ntiharimo nayishyuwe nawa muturage urwaye imvunja hirya iyo mu cyaro.
    Njye ndabasabira ababikoze bose kwegura ku mirimo yabo kuko bagaragaje ubuswa bwinshi mu myanzuro bafashe.

  • Iriya nyubako nziza ya RRA iri Kimihurura ibarirwa muri miliyari 11. Ibaze kurigisa iriya nyubako inshuro ebyiri (Kalisimbi: miliyari 22) bigaherera iyo… na biogas izindi miliyari 22, ibintu bigakomeza. Ni ukuvuga iriya nyubako inshuro enye. Nyamara urebye kuri website ya primature hari liste yateguwe n’umuvunyi igaragaza abantu bakatiwe gufungwa imyaka ibiri kubera gutanga ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri (2,000 Frw). Imyaka ibiri… Sinshyigikiye abakoze ayo makosa, ariko urebye intera iri hagati y’ibyo bazira n’abarigisa za miliyari nta ngaruka, bituma umuntu y’ibaza niba hari ikintu kitagenda neza.

    • REALLY????
      (UMENYA ARIYO MPAMVU DUKWIYE KUGIRA INYOTA Y’UBUTABERA BUGIYE KUZA BW’UWITEKA-NYIRINGABO)

    • Abaguze Serena Hotel twabwiwe mu makuru ko batanze miliyari 14.5. Ibaze za Serena Hotels zagendeye muri iyo mishinga y’imfabusa. Nzaba mbarirwa.

  • Si akaga?

  • INFRAZ …,uvuze ibintu byumvikana.

    Mbene nkizi nkuru zitera isereri birutwa nuko byaguma muri mwe muyarya ntibimenyekane kuko nubundi ntimuhanywa ntagaruzwa.

  • uyu mu Ministre yagombye kuva mu mirimo ya Leta kuko aho yanyuze hose nta kigenda.Wambwira ngo Leta yatakaje miliyoni 44 uwo mu ministre akaba agikora?

  • ntiwakuraho umuntu utabifitiye ububasha, gusa abamuhahe akazi nabo ni abagabo barashishoza.

  • Ibi bintu ko bikabije cyaneee!!!! guhomba miliyari 22 kubera kugendera ku makuru atizewe, jye numva nyuma yo kubona results z’impuguke zitandukanye bari bakwiye no gutanga irindi soko ryo kureba niba koko izo results zavuye mu bushakashatsi ari zo noneho hagatangirwa imirimo nyirizina, kuko ibi birarambiranye

  • Vraiment!!, Ese habaho gushishoza koko mu kureba izo report zatanzwe na ba Rwiyemezamirimo? hanyuma se niba zirebwa hakabonwa ko ari nyinshi zitandukanyije results nkuko byavuzwe na Minister ni iyihe assurance biha mu kugirango rapport niba yaragaragaje ibitari byo nyirukuyitanga abyishyure? kuko aba yishyuwe ku byo adashoboye(bivuga ko buri wese yabikora, niyo mpamvu bitwa expert agomba gutanga ibiri exact bitaba ibyo akabyihorera)
    naho ubundi a risk of 22 Billion ndumva ari menshi, ni menshi pe, yakubakira abanyarwanda barenga 4,000 amazu meza mu mugi wa Kigali. aho gucukura ibidahar ntitaye ku cyo byari kumara cyane ko ntacyo byamaze
    Process rwose nubwo ntayibonye niho byapfiriye, hanyuma ikindi nakwibutsa ni uko aya mafaranga ari ay’abaturage, Ubwo kabisa abantu babishinzwe bikubite agashyi tuba twabizeye ntibakaduhemukire

    • Ngo bikubite agashyi!!!U’re kidding!!! Bakeneye ukabakubita kandi gashyushe. Ariko umenya na ba Nyakubahwa bari bakwiye kukabanyokeka nta kabaraga mu kaboko.

  • Tuge tubishishozamo iby’abanyamahanga rwose ntibadukunda bakunda amafaranga yacu iyo baducishijemo ijiisho bakabona bayarya barayarya, Minister turakwizerra rwose ufite uburambe mubakurikirane abo bantu babahaye report itari yo

  • Ikigaragara ni uko hari ubuswa bwinshi muri iriya mishinga. None se ni gute washora miliyari 22 z’amanyarwanda mu mushinga utarakorewe ubushakashatsi bwizewe warangiza ngo abanyamahanga! Kandi na bo batarahuzaga muri ubwo bushakashatsi bwabo?!! Izo ntumwa za rubanda na zakagombye gushyira system yo gukumira isesagurwa ry’imisoro y’abaturage rimeze kuriya.

  • Ari abaturage mwe ntimuzi igihugu icyo ariko aho niho igihugu kiba giherereye, nuko kiribwa, nuko ari izo Miliyari 22 gusa muzi!? Ko atababwiye umushinga wu umunara wa Kalisimbi se wo ayo umaze kugaruza!? Abadepite nabo ngo bazahanwe barasesta!? Hagomba guhanwa umushoferi wahombeje ijerekani ya Essence gusa!!

  • Iyi nkuru irababaje pee! Ariko njye mbona izi ni ingaruka zo gukoresha abantu badafite ubushobozi n bushake,ibi bituma bakora nk abacancuro(abatechniciens) ubu koko baba babona ibi byagenda gutya?
    ubuse isomo dukuramo ni irihe?
    Mumbwire??

    John

  • uuummm Musoniiiii musoni kbs igire muri Pension duhe chance n abandi turebe

  • MUSONI ko numva mumuvuga uko mubizi hari nu umwaka yari yamara muri iyi Ministeri!? Musoni ararengana kuko iyi ni imishinga ya cyeraaa imaze hafi 10ans ni aba Ministeri ni aba minisiteri benshi bayinyuzemo, so we ntanaho arahurira ni imishinga yo muri Minifra.

  • Aba basaza barananiwe bashyire mo abayobozi bakiri bato

  • @Mokonzi na Infraz nabandi murakoze kubitekerezo byubaka, unfortunately we still in Africa, iburayi nahandi mubihugu byateye imbere bahita begura bakitaba urukiko. Ubwo wibaza ko ibi dusoma ari kangahe kwijana yamakosa yabakozi ba Leta? Aka nagatonyanga munyanja, ikibabaje nuko ari abo bayiba hamwe natwe baturage tuvuga ngo nayaleta biba nkaho leta arikindi kintu kiri kuruhande kitari twese hamwe nkabanyarwanda dusora. Ayo mafaranga ava mumbaraga zacu. Nukuri jyewe umwanzi wambere w’igihugu nkuko dukunze kuvuga ngo umwanzi w’igihugu ndetse rimwe na rimwe bigakoreshwa nabo basahura igihugu nsanga aribo aribo bambere mukutagikunda.

  • Jye mbona ministri musoni akabije rwose. Niba murwanda perezida ahora avuga accoutability uyu muminisitiri yakabaye avaho ndetse akanaryozwa aya mafranga nimishinga agenda akora. Ngaho Kalisimbi ngaho ya barrage bakoze nyuma bakabona ko ntamazi ahari.
    Nubwo arumuntu ukomeye muri fpr ariko perezida wacu yakagombye kumukuraho rwose

  • Mbega Inkuru ibabaje kweli, Billion 22 mumushinga umwe gusa namaze gusoma iyi nkuru mbona ibintu bikurikira:
    Musoni ntiyashyirwaho amakosa yose avuga muri MINIFRA kuko akiri mushya gusa nawe harimo uruhare rwe. Nkuko abambanjirije bagiye babikomozaho ayo mamiliyari ni imisoro y’abaturage nange ndimo so I should know what happen to my money and how my money is being spent by Government.
    Ndashimira inteko ishinga amategeko kubuvugizi iba yadukoreye gusa ndibaza ikibazo nti kuki batabakurikirana ngo baryozwe umutungo wabenegihugu baba banyeereje kweli.

    Ikindi mbona kdi nenga inzego za Leta nyinshi harimo MINIFRA na MINEDUC kubera ikii mujya gushaka aba Expert batanashoboye mukabaha akayabo ka madorali mu Rwanda dufite uburezi bufite ireme kdi abanyarwanda nabo babikora birababaje. Natunguwe no kumva ngo MINIJUST itanze Miliyoni yamadorali kukigo cyo murri USA mukububakira Website mugihe muri UR hari abana bahize bayikorera miliyoni y’amanyarwanda( $1 Million = Rwf 700 Millions) hakabamo ikinyuranyo cya Million 699 z’amanyarwanda zatewe inyoni. Ndumva inteko yajya ibatumiza ariko ahagaragaye amakosa bakayaryozwa bityo ibyo dutanga n’inkunga duhabwa bigakoreshwa akazi kabyo aho kwigira mumifuka yabamwe. Ikindi burya guha isoko abantu badashoboye haba harimo ruswa nabyo umuvunyi azabyiteho. Gusa ndababaye cyane abanyeshuri babuze bourse hari miliyari zirenze mirongo ine zajugunywe abandi baraburara bikwiye guhinduka kabisa.

  • Ngiyo impanvu ngiye kwitegura nyuma ya Manda ya 3 tuzaha Mzee nanjye nziyamamaza. Impamvu? Muntegereze 2023 nzababwira. Uzarama azambona icyo gihe.

    • Ahubwo se manda ya gatatu murayimuhera iki? None se niwe utaba accountable? Niba ukuguru kwawe gufite igisebe si wowe uba urwaye? Wasobanura ute ko Kagame atamenye ko 300 million US dollars yatewe inyoni? This is a tip of an iceberg! Come 2017 iyi team yose igomba kuzinga akarago. It is too much!

  • Ibyisesagura ry’umutungo wa leta birenze urugero.
    Gera se muri za embassy zu Rwanda mu maganga wirorere Jeep zitagira ingano bakoresha ibyabo !!!
    Zihenze
    Ni nyinshi
    Byose kandi ni leta yishyura, gera Paris, USA, Canada, Kampala ho birenze urugero bamara kuzibyimba mo bakarenza ho agasuzuguro ku babagana ndakurahiye utazi kwirwana ho ntacyo bakumarira ubaka service wemerewe bakakurindagiza ukibaza icyo bunguka kikakuyobera.

    Uwashaka kurengera imari ya leta aho iva ikagera yashinga ikigo cyu nganira Auditeur G. n’Umuvunyi icyo kigo kigashamikira kuri MINADEF kigakorwa mo na RDF members bakaba aribo bagaruza iyo mitungo kuko kurengera inyungu za banyarwanda bifitanye isano ya hafi ni
    Nshingano zabo kandi nizo nyangamugayo dufite.

    • Nyumvira nawe ra ! Si aho bipfira se, ubwo rero ngo nawe utanze igitekerezo ! ubundi se ni ikihe gihugu kindi wabonye imari ya Leta igenzurwa n’umuvunyi !? Ni hatari kabisa !!

  • Yayaya Munyarwanda urasesta kabisa ngo Minadef RDF abe aribo bajya bayagaruza!!? Hahahaa uzabanze umenye ibyo bigo biba byastindiye ayo.masoko ari ibyabande!?!? Ubundi uzambwira uzayagaruza ari nde!?!?

Comments are closed.

en_USEnglish