Digiqole ad

Abatoza ba APR FC bafatiwe ibihano no mu ikipe y’Igihugu basimbujwe

 Abatoza ba APR FC bafatiwe ibihano no mu ikipe y’Igihugu basimbujwe

Umutoza Mashami Vincent umwe mu bari mu ruziga yahamijwe ko ari mu bateje akavuyo ahanwa na FERWAFA

Abatoza bo mu ikipe ya APR FC baheruka gufatirwa ibihano na FERWAFA no mu ikipe y’igihugu Amavubi bamaze gusimbuzwa nk’uko iri shyirahamwe ryabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 17 Mata 2015.

Umutoza Mashami Vincent umwe mu bari mu ruziga yahamijwe ko ari mu bateje akavuyo ahanwa na FERWAFA
Umutoza Mashami Vincent umwe mu bari mu ruziga yahamijwe ko ari mu bateje akavuyo ahanwa na FERWAFA

Umutoza wungirije wa APR FC, Vincent Mashami n’uwatozaga abanyezamu Ibrahim Mugisha bafatiwe ibihano buri umwe. Mashami yahanishijwe imikino ine idatoza imikino ya shampiyona, Mugisha we yahagaritswe imikino umunani adakora akazi ke nk’umutoza w’abazamu muri APR FC no mu bindi bikorwa bya FERWAFA.

Thierry Hitimana wabaye ‘team manager’ mu ikipe ya Rayon Sports ni we wasimbuye Mashami Vincent.

Higiro Thomas wabaye umutoza w’abanyezamu mu ikipe y’igihugu yasimbuye uwari ufite ako kazi muri iyi minsi Ibrahim Mugisha.

Ibi bihano, abatoza ba APR FC babifatiwe nyuma y’imvuru zavutse ku mukino wa 20 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, ubwo i Rusizi Espoir FC yatsindaga APR FC 1-0 ariko umukino ukarangira abakinnyi n’abatoza bateje akavuye kenshi ku kibuga.

NKURUNZIZA Jean Paul
UM– USEKE.RW

en_USEnglish